Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Menya amateka arambuye ya Yakobo uzwi nk’umuvandimwe wa Yesu muri Bibiliya


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 June 2018 saa 07:37'

Abenshi bajya batekereza ko Mariya atigeze agira undi mwana abyara ahubwo bakigisha ko Yozefu yakomeje kumurinda kugeza ubwo avuye mu mubiri.

Nyamara iyo usomye mu Butumwa bwiza bwanditswe na Mariko 6:3 hagira hati: “Mbese si we wa mubaji mwene Mariya mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be nabo ntiduturanye? Ibye birabayobera.”

Nubwo tubona ko Yesu yagize abavandimwe batandukanye, uyu munsi turagaruka ku mateka ya Yakobo.

Iyo dusomye mu rwandiko Paul yandikiye Abagalatiya 1:9 agira ati “Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye keretse Yakobo mwene nyina w’umwami Yesu”
Uyu Yakobo yari umuntu utangaje! Usanga ahenshi izindi ntumwa zaramwitaga UTUNGANYE cg NTAMAKEMWA kuko yari umunyangeso nziza, kandi yitonda.

Kimwe n’abandi bavandimwe be, Yakobo ntiyigeze yizera Yesu mu gihe yari akiri ku isi kuko ngo bajyaga bareba ibyo akora bikabayobera ahubwo ugasanga abamucyaha bibwira ko yaba ari we ufite ikibazo.

Nk’iyo dusomye muri MARIKO 3:32 hagira hati: “Abantu benshi bari bicaye bamugose baramubwira bati ‘Nyoko na bene so bari hanze baragushaka.’ ” Iyo ugenzuye inyandiko zisobanura Bibiliya usanga bemeza ko babaga baje kumushaka kuko batemkeranwaga nawe ku byo yabaga arimo.

Niko byagenze rero Yakobo ntiyamwizeye igihe yari akiri muribo kuko ntibiyumvishaga inyigisho za mukuru wabo uvuga ko Se ariwe waremye byose, atabonwa n’abantu…. ariko amaze gupfa no kuzuka ngo bamenye ko babanaga n’Imana ndetse baramwizera barabyamamaza.

Nyuma yo kwizera Kristo no guhabwa Umwuka wera, Yakobo yagumanye n’izindi ntumwa I Yerusalemu bakomeza gukora umurimo. Ubwo akarengane no gutotezwa kw’itorero byatangiraga mu murwa wa Yerusalemu intumwa zigahunga, Yakobo we yarahagumye ntiyagenda kuko yari umushumba w’itorero ry’i Yerusalemu nkuko yari yarabitorewe n’izindi ntumwa kuko bamubonyemo umwuka wo kugenzura no gushishoza cyane. Uyu murimo w’ubushumba yawugumyeho kugeza yishwe mu mwaka wa 62 nyuma ya Yesu Kristo.

IMIBEREHO YA YAKOBO

Ubundi nkuko twabivuze haruguru, Yakobo yarangwanga n’ubwitonzi cyane kuburyo bari baramuhimbye UTUNGANYE cg NTAMAKEMWA. Mu nyandiko ya The New World Encyclopedia bemeza ko Yakobo yari umunaziri kuko kuva akivuka atanyoye igisindisha, nta cyuma cyogosha umusatsi cyamugezeho bakemeza ko atajyaga yoga nubwo bamwe mu banyamateka bavuguruza aya makuru bakayita gukabya. Ikindi azwiho nuko atajyaga arya inyama.

Yakobo yakunze kubaho asenga kubera benewabo b’abafarisayo bari barinangiye batashakaga guhinduka bityo ngo yahoraga ku mavi.

Kubera ubwitonzi bwe n’ubunyangamugayo yagiraga byatumaga n’andi matsinda y’abayahudi yaramwemeraga kandi atayabamo, abo wavuga ni Aabafarisayo, Abasadukayo, Abazelote,…. Ndetse nkuko byatangajwe na Christian History bemeza ko ayo matsinda yandi yajyaga amutumaho akamusobanuza ibya Yesu nawe ngo akabemeza ko Yesu ari we Mesiya wagombaga kuza kubacungura bamwe muri bo bakizera abandi ntibabyemere.

Imico ya Yakobo yakomeje gukundwa n’abantu benshi bituma abantu benshi bakizwa bizera Kristo kubera imibereho ye, maze Abafarisayo Babura amahoro batangira kumwikanga ko azabamaraho abayoboke akabahindura abigishwa ba Yesu. Abafarisayo bigiriye inama yo kumutsindisha amategeko maze batumira kuza kuvugira ku gasongero kuri Pasika yabo maze nawe arabyemera ariko intego nyamukuru bashakaga kumutsinda ngo abamuyobotse bamuveho.

Yakobo yarabyemeye maze bamushira imbere mu rusengero batangira kumubaza bati: “ Intungane twemera, tubwire ukuntu wayoboye abagukurikiye kuri Yesu wabambwe? Wabasha kudusobanurira iyo nzira?

Bakimara kumubwira abatyo bibwiraga ko ngo Atari bubashe kubasubiza ahita ababwira ati: “ Mumbajije ibya Yesu, umwana w’umuntu? Yarazutse ari iburyo bwa Data kandi azagaruka tuzamubona ku bicu!”.

Abantu abari bateraniye aho bose batangira gusakuza bati “Hosanna Mwene Dawidi!!!” Abafarisayo babibonye bagira ubwoba babona ko batazamushobora.

URUPFU RWA YAKOBO

Abafarisayo bakimara kubona ibibaye bahise bazabiranywa n’uburakari barurira bamusanga ku gasongero k’urusengero, bamujugunya hasi ariko ntiyapfa.

Ageze hasi yaregutse arapfukama maze arabasengera ati: “Mana uababarire kuko batazi ibyo bakora”.

Abafarisayo bamusanze aho yari ari gusengera bamutera amabuye kugeza ubwo ashizemo umwuka! Umwanditsi w’umuyahudi witwa Josephus Yemeza ko urupfu rwa Yakobo rwababaje abantu kuko abayahudi bamushinje kwica amategeko, ndetse akemeza ko rubanda babonye ko yazize impamvu za Politiki.

Uyu yakobo niwe wanditse urwandiko tuzi muri Bibiliya rwitwa urwa Yakobo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.