Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mbere yo kwerekeza i Huye ,Korali Elayono ya ADEPR Remera yavuze uburyo ikoranabunga ari inkingi ikomeye y’ivugabutumwa ryabo


Yanditswe na     Ubwanditsi
19 July 2018 saa 05:03'

Korali Elayono ikorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi ya ADEPR Remera ni imwe mu makorali afite abakunzi benshi mu Rwagasabo , ariko nako bakomeje kwitabira cyane mu gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kwamamaza Yesu Kristo nk’umwami n’ umukiza, bakaba bagiye kwerekeza mu giterane cy’ivugaubutmwa mu ntara y’ amajyepfo mu itorero ry’akarere ka Huye Paruwase ya Matyazo .


Korali Elayono ya ADEPR Remera mu myiteguro y’ivugabutumwa ifite mu karere ka Huye mu mpera z’iki cyumweru

Korali Elayono ibarizwa mu mujyi wa Kigali mu itorero rya ADEPR Paruwase ya Remera, ikaba ari imwe mu makorali akomeye abarizwa hano mu Rwanda binagaragazwa na bimwe mu bihembo bagiye bahabwa n’abayobozi batandukanye b’ igihugu ndetse n’ abikorera…iyi korali ikaba igiye kwerekeza.

Aganira n’ Iyobokamana.com, Paster Charles wo muri Paruwase ya Matyazo Umudugudu wa Matyazo mu itorero ry’ Akarere ka Huye ururembo rw’Amajyepfo, yagize ati:” igiterane cyatangiye kuwa 16 kikazageza ku cyumweru taliki ya 22 uku kwezi kwa Nyakanga 2018 kikaba cyaratangijwe n’amasengesho y’ ibyiciro bitandukanye harimo n’abayozi b’ itorero ryacu.


Si amakorali gusa azaboneka muri iki giterane harimo n’abavugabutumwa bwiza nkuko biboneka hano

Uyu mu Pasiteri yakomeje avugako ku munsi wo kuwa Gatandatu taliki 21 aribwo bategereje Korali Elayono izaturuka I kigali mw’itorero rya ADEPR Remera tukazabana nayo guhera mu gitondo kugeza ni mugoroba tukazanakomezanya nabo no ku cyumweru umunsi wose ,turahamya tudashidikanya ko iyi korali izadufasha kugera ku ntego z’iki giterane kuko intego yacyo iboneka mu gitabo cy’Abakorinto 8:3” aho turmo kubwira abantu ubutumwa tukanabakundisha Imana”.

Umuyobozi wungirije wa Korali Elayono Madam Marora Genevieve ari nawe ushinzwe ibikorwa by’itangazamakuru yavuze ko mbere ya byose bashima Imana ijya ijyenda ibiyereka mu ngendo z’ivugabutumwa bakora ndetse zigatanga umusaruro kuko zisiga habonetse umubare w’abantu benshi bakira agakiza kandi nyuma bakumva ubuhamya bwabo ko bakomeje gushikama mu mwami, avuga kandi ko ntakabuza ko bizeyeko Imana izabana nabo muri uru rugendo rw’Iminsi 2.


Korali Elayono mu biterane by’ivugabutumwa yitabira hirya no hino mu gihugu irirekura igatambira Imana

Abajijwe kubijyanye n’imyiteguro uyu muyobozi yagize ati:”kuruhande rwacu imyiteguro imeze neza cyane, icyo nabwira abazitabira iki giterane bazabasha kumva umuziki w’umwimere n’indirimbo nziza z’ivugabutumwa ryihanisha abanyabyaha, zizahumuriza abanyamibabaro ikindi nuko tuzakoresha indirimbo zacu za karahanyuze ndetse tuakanavangamo inshyanshya bityo birumvikana ko abazakitabira bashonje bahishiwe.

Korali Elayono ya ADEPR Remera uburyo ikora ivugabutumwa binyuze no mw’ikoranabuhanga byagombye kubera akarorero andi makorali mensh

Korali Elayono ya ADEPR Remera guhera mu mwaka 2011, nibwo batangiye gukora ivugabutumwa binyuze mu bihangano byayo byoherezwa hirya no hino mu bihugu bigize isi, bigahita bigezwa ku babyifuza bifashishije bwikoranabuhanga rya internet,

Mwiyeretsi avuga uko bakora, ati “Twamamaza ubutumwa tubinyujije kuri websites zitandukanye mu gihugu, kuri facebook, kuri Flickr.com (Amafoto), dufite konti kuri Youtube.com iriho ibihangano byacu kuburyo buri wese uri hose ku isi yoroherezwa kugera ku ndirimbo zacu z’amashusho, twafashe iya mbere mu gushyira indirimbo zacu z’amajwi ku isoko ricururiza ku isi hose binyuze kuri internet ryitwa Guhaha.com, ubu indirimbo zacu zimaze kugera mu bihugu byinshi bigize Ubulayi, Aziya, America no muri Africa, kuko bigeze aho basigaye bazitwisabira tukaziboherereza.”


Korali Elayono ya ADEPR Remera akarorero keza ku zindi korali kubijanye no gukoresha ikoranbuhanga mw’ivugabutumwa ,yanabiherewe igihembo

Elayono ivuga ko izaruhuka ihawe ingororano na Yesu dore ko kugeza ubu ibikorwa byayo bimaze kugera mu bihugu birimo Ububiligi, Ubufaransa, Ubwongereza, Esipanye, Ubushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubuhinde, Afurika y’Epfo, Sudani, Burundi, Uganda n’ahandi kandi intego ni ugusakaza ubutumwa mu isi yose dore ko ari cyo Imana isaba abakozi bayo.

Mu Mwaka 2012 nibwo Korali Elayono yashyikirijwe Impamyabumenyi (Certificate) n’ uwari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Bwana Nsengimana Philbert, nka korali yafashe amahugurwa mu birebana no gukoresha ikoranabuhanga. Naho mu 2013 yahawe ishimwe (SIFA Award 2013) nka korali yabaye iya mbere muri korali zo mu Rwanda nk’ikoresha cyane ikoranabuhanga mu ivugabutumwa.




Korali Elayono ya ADEPR Remera iririmba ikoresheje uburyo bwa Full Live n’amajwi y’umwimerere

REBA INDIRIMBO SINZAPFA YA ELAYONO CHOIR :

yanditswe na Joel Sengurebe

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.