Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwikakakaza kw’ababyeyi baka Inkwano z’umurengera bitumye abasore baba ingaramakirambi, bashiki babo bagwa ku mashyiga

Ubwanditsi , January 2018

Mu Rwanda rwo hambere inkwano yafatwaga nk’ishimwe ry’Umubyeyi ababyeyi b’umusore bahaga ababyeyi b’umukobwa nk’ikimenyetso cy’uko babarereye neza. Iryo shimwe ryahoze ritangwaho inkwano; akenshi ryabaga ari inka; akaba ari inka nziza itagira inenge y`inyana imwe cyangwa se nyinshi bitewe n’ubushobozi bw’umuryango w’umusore.Iyo inkwano itabaga ari inka, batangaga amasuka, abandi batangaga andi matungo (ihene), hari n’aho batangaga amasaka n’uburo.

Ariko ubu usanga inkwano isa naho ahantu henshi bayigize ikiguzi.Hakurikijwe aho ibihe bigeze inkwano ishobora no kuba amafaranga bitewe nuko nta nzuri zikiboneka zihagije. Kubijyanye nuko igomba kuba ingana biterwa n’ubwumvikane hagati y’umuryango w’umukobwa ndetse n’umuryango w’umusore.

Ubusanzwe Inkwano” mu muco nyarwanda ni ikimenyetso cy’uko umukobwa avuye iwabo biciye mu nzira nziza (akowe/asabwe) bikaba bijyana no gusaba. Hari aho bayita ikamba ry’ababyeyi cyangwa abandi bareraga umukobwa.

Iyo Inkwano ari amafaranga; ni yo ajya yifashishwa mu gushaka ibishyingiranwa umukobwa atahana mu rugo rwe rushya. Si byiza ko abasore birengagiza gutanga inkwano, bakwiriye kubahiriza umuco, bagaharanira kubana biciye mu nzira zemewe. Umukobwa wakowe bimuhesha agaciro!

Muri iki gihe iyo uganiriye n’abasore benshi ukababaza impamvu batakinyotewe no gushaka bahuriza ku ngingo y’uko nta nkwano barabona bagatunga agatoki ababyeyi b’abakobwa kuba ba nyirabayaza b’iki kibazo bafata nko kugusha abakobwa babo ku ma shyiga ngo uretse ko hari n’abakobwa babigiramo uruhare bagafatanya n’ababyeyi babo mu guca abakunzi babo inkwano z’umurengera bikarangira benshi babivuyemo bikanatera ubwoba abakiri mu nzira y’urukundo rugamije kubana.

Ikinyamakuru iyobokamana cyaganiriye n’ingeri zitandukanye zirebwa n’iki kibazo ari ababyeyi,abasore n’inkumi bose bagira icyo babivugaho

UMUBYEYI: Muri iyi minsi usanga abasore benshi bashaka gukora ubukwe nk’uko abandi babukoze aribyo bita gukopera rimwe na rimwe ugasanga barakopera ibintu kdi bihenze urugero natanga ni nk’Imodoka zihenze,Salle Zihenze,Decoration,Imyenda ihenze,Aho kwifotoreza hahenze, Inkwano z’umurengera ku babyeyi bamwe na bamwe ikindi umukobwa ashaka kujyana ibintu ukagira ngo agiye gushinga hotel. Inama natanga ni uko umuntu yategura ubukwe bujyanye n’ubushobozi afite we n’uwo bagiye kurushingana ku buryo ubuzima bukurikiye butazaba bubi kubera kwihanika.

UMUBYEYI: Rero basore n’Inkumi bana banjye nabagira inama yo kudatecyereza inkwano cyane ahubwo mushishoze uwo muzarushingana ni we wa ngombwa,Inkwano ni ibishakwa ariko uwo muzarushingana umuhabwa n’Uwiteka.Musenge,Mwihane.Musome Ijambo ry’Imana.

UMUSORE : Inkwano ni inshimwe rihabwa i wabo w’umukobwa gusa ni uko ari umuco ariko hatabaye ah’umuco n’iwabo w’umusore bagakwiye gushimirwa kuko nabo baba barareze umusore. Ikibazo kiriho ubu ni uko ibyari ishimwe byahindutse ibiguzi aho usanga baciririkanya ibiciro kera byari byoroshye wasabaga muzehe inka ukajya gukwa kwa sobukwe ntibazuyazaga kuguha Mutembanshyushyu wawe rwosa.Gusa ibi bintu nibatabyigaho bizatuma n’abasore bahera i wabo dore ko ku bakobwa byamaze kubaho.

UMUSORE: Inkwano dutanga iratugarukira cyane rwose. Kandi ikibazo ntekereza ko hari igihe dutekereza kwinjira mu by’ubukwe n’imbaraga zacu tukazakenera Imana hari ibyo twikemuriye kandi si byo kujyana/guhagurukana n’Imana irabikora. Ikindi nabonye Imana ikunda cyane ko abana bayo bubaka, icyo twakwita inkwano iremereye/ikomeye si ho ikibazo kiri ikindi Imana irabashyigikira kugira ngo izazamurirwe icyubahiro hagaragaye imirimo yayo. Igituma abantu (abakristo) badahaguruka si inkwano cyangwa intebe ahubwo ikibazo bagishakira ahandi nubwo bagitwerera biriya. Ibi ni ko mbyumva kandi ni ko mbyemera yewe nanjye niko nagiye.

UMUKOBWA: Ku bijyanye n’agaciro k’inkwano kagenwa bitewe n’ahantu, bikanaterwa kandi n’umuryango w’umukobwa, ndetse n’ubushobozi bw’umusore.
Gusa ukurikije uko ibihe bimeze nuko ubukungu buhagaze si byiza ko umuryango w’umukobwa wananiza umusore ngo umuce inkwano irenze ubushobozi bwe.

Ni byiza ko habaho ubwumvikane, ntihabeho kunaniza umusore, kugira ngo bitazabangamira umuteguro w’ubukwe.ikindi kndi nkurikije ujko mbyumva umusore n’umukibwa ni bo bakwiye kumvikana inkwano iyo bumvikanye iakba ari iyo ababyeyi ntibayivangemo kuko umukobwa ni we uza azi ubushozi bw’umusore kurenza uko ababyeyi babizi ikindi ingaruka ziba zizakurikira nyuma y’ubukwe zirengerwa na bo bonyine (umusore n’umukobwa)

Benshi muri aba bose twaganiriye bahuriza ku kudasesagura no kutigana ibyo mugenzi wawe yakoze ngo kuko ari bimwe mu bituma abasore badashaka kubera ubwoba bwa budget za bagenzi babo.

JYAMUBANDI DEO


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO