Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kwibuka24: Bishop Harerimana Jean Bosco yatanze ubutumwa bwifuriza Abanyarwanda ihumure riva ku Mana: Reba Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 April 2018 saa 12:59'

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’itorero rya Zeraphath Holy Church yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Dore amwe mu magambo akubiye muri Video Bishop Harerimana Jean Bosco yashyize hanze ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 .

Uyu munsi twibuka kunshuro ya 24 twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi Ndagirango mbifurize ihumure riva ku Mana , Umwami Yesu ahumurize imiryango yose yabuze ababo muri Genoside, umwami Yesu ahumurize imitima yacu".


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church yatanze ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe twibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994

Bishop Harerimana Jean Bosco yagize ati : " Banyarwanda banyarwandakazi mfashe uyu mwanya ngirango mbagenere iyi nkuru y’ihumure rituruka kumwami wacu Yesu kristo ko muri ibi bihe bikomeye twibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i1994 ,Imbaraga z’Imana zibe kurimwe kuko kwibuka n’umuco w’ubuMana nkuko yabwiye Abisiraheri ngo bazirinde kwibagirwa rero twifatikanije namwe tubabwira ngo Imana ibafashe gukomera ibakoze cyane ibambike imbaraga .

Ati :"Imana ikomeze ibihanganishe kubwo kubura abanyu kuko biragoye kubona abandi bafite ababyeyi wowe ntabufite kubwo amateka ,biragoye kubona abandi bafite kirengera wowe wigize wenyine ariko muri byose Yesu abashyigikire kandi abahe imbaraga zo gukomera ,turabashimiye kandi turabasengera kuko tubakunda .Amina.

Kanda Hano Urebe Video irimo ubutumwa Bishop Harerimana Jean Bosco yageneye abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka kunshuro ya 24:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.