Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kwibuka 24:Urubyiruko rwa ADEPR Bibare rweretswe uko Genocde yateguwe ishyirwa mu bikorwa rufata ingamba zo kwirinda no gukumira amacakubiri-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 May 2018 saa 04:54'

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ,mururembo rw’umugi wa Kigali muri Paruwasi ya Bibare bibutse abari abayoboke baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abitabiriye uyu muhango bigishako umuti mwiza kandi urambye wo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Genocide uri mw’itorero.


Abakristo biganjemo urubyiruko bitabiriye uyu muhango muri ADEPR Bibare

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24, abasengeraga muri ADEPR Paruwasi ya Bibare wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Gicurasi 2018 utangizwa n’urugendo rwavuye ku Kinamba berekeza kurwibutso rwa Genocide rwa Gisozi aho urubyiruko rwo muri iyi Paruwasi rwabwiwe amateka y’u Rwanda n’uburyo Genocide yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa maze uru rubyiruko rusabwa kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide no kutumvira bamwe mubbyeyi gito babacengezamo ivangura iry’ariryo ryose.

Uyu muhango wo kwibuka muri Paruwasi ya Bibare wahuriyemo abakirisitu baturutse mu midugudu igize iyi Paruwasi hamwe n’imiryango ifite ababo bishwe muri jenoside, bamwe mu bashumba bayoboye amaparuwasi yo mururembo rw’umugi wa Kigali, ndetse n’abayobozi ba ADEPR barimo Madamme Mahoro Emmanuella ukorera muri Departement y’ubumwe n’ubwiyunge mw’itorero rya ADEPR hamwe na Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije w’ururembo rw’umugi wa Kigali .

Bavuye ku rwibutso rwa Gisozi bakomereje ibindi bikorwa kurusengero rwa ADEPR Bibare ahashyizwe indambo kurukuta ruriho amazina y’abazize Genocide yakorewe abatutsi ndetse banacana urumuri rw’ikizere ,bumva ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye by’umwihariko bakura inama n’impanuro zikomeye mu kiganiro cyatanzwe na Madamme Mahoro Emmanuella ukorera muri Departement y’ubumwe n’ubwiyunge mw’itorero rya ADEPR aho yababwiyeko umuti mwiza kandi urambye wo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Genocide uri mw’itorero.

Madamme Mahoro Emmanuella ukorera muri Departement y’ubumwe n’ubwiyunge mw’itorero rya ADEPR

Mu ubutmwa Madamme Mahoro Emmanuella ukorera muri Departement y’ubumwe n’ubwiyunge mw’itorero rya ADEPR yagejeje kubitabiriye uyu muhango yavuzeko itorero ryagiyeho umugayo kuko ritahagaze neza mu gihe Jenocide yakorwaga aha yakomeje agira ati “Dufite ibyiringiro 100% ko Jenoside itazongera kuba. Twebwe nk’Itorero indangagaciro dufite ni ukutirebaho, tuzahora turi aba mbere mu kurwanya Jenoside. Amaraso atera umuvumo wabishaka utabishaka, icyo nifuza nk’itorero ni ukugira ngo duharanire kurwanya ikintu cyose cyadutera uwo muvumo.”

Uyu muyobozi yakomeje avugako nk’itorero ariryo rikwiye gukomeza gufata iyambere mu kurwanya no kurandura uburundu ingengabitekerezo ya Jenocide ati :"Ubundi mu Rwanda abakristo ni benshi cyane kandi bibumbiye mu madini n’amatorero atandukanye bityo tugomba kumenyako umuti mwiza kandi urambye wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenocide uri mu buryo abanyetorero bakunga ubumwe n’ubwiyunge barangwa n’urukundo ,kubabarirana ,koroherana ndetse no guhana ubuhamya bw’ibyabaye bakirengagiza bamwe bafite imyumvire yo kuvuga ko kwibuka Jenocide bitari bikwiriye bagasobanukirwa ko kwibuka ari bumwe mu buryo bwo kurandura burundu ingengabitekerezo" .


Rev.Ntiginama Ignace umushumba wa ADEPR Bibare

Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije w’ururembo rw’umugi wa Kigali

Rev.Ntiginama Ignace umushumba wa ADEPR Bibare yavuzeko itorero ayoboye hari n’ubundi buryo bwo gukomeza kwifatikanya n’abarokotse Jeonocide aho babasura bakabahumuriza ndetse bakaba barubakiye inzu ya miliyoni esheshatu (6million) uwasizwe iheruheru na Jenocide nkuko byanashimangiwe na Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije w’ururembo rw’umugi wa Kigali aho yavuzeko kwibuka bitabera mu ma Paruwasi gusa ko ahubwo buri torero ry’akarere rigira umunsi wo kwibuka noneho n’uruembo rukabikora kandi byose bigaherekezwa n’ibikorwa bifatika.


Urukuta ruriho amazina y’abibukwa muri ADEPR Bibare





Korali zararirimye hacanwa urumuri rw’ikizere ,hashyirwa indabo kurukuta ruriho amazina,hanatangwa ibiganiro bitandukanye

Urubyiruko rwafashe ingamba zikomeye zo kurwanya ingengabitekezo ya Genocide

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.