Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kwibuka 24: ADEPR yatashye inzu zatwaye akayabo yubakiye incike za Jenocide muri Nyaruguru inabemerera umuriro-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
3 July 2018 saa 13:53'

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ryibutse abari abayoboke baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,hatahwa amazu iri torero ryubakiye rikanasanira inshike za Genocide yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000Frws) ndetse ADEPR inemera inkunga yo kugeza umuriro muri aka gace k’umurenge wa Kibeho kataragerwaho nawo kugirango n’aba bubakiwe bage babasha gucana.


ADEPR yatashye inzu yubakiye ikanasanira incike za Jenocide zatwaye asaga Miliyoni 15

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24, abasengeraga muri ADEPR ku rwego rw’igihugu wabereye mu Karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho muri Paruwasi ya Kibeho.

Uyu muhango wahuriyemo abakirisitu baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, imiryango ifite ababo bishwe muri jenoside, abashumba bayoboye amatorero y’uturere n’indembo, abayobozi b’ingabo na polisi muri Nyaruguru,umuyobozi w’aka karere na bamwe mubo bakorana , abahagarariye FARG na IBUKA,abayobozi bakuru ba ADEPR ndetse hari Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi ari nawe wari umushyitsi mukuru.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Bwana Munyakazi Isaac hamwe n’umuvugizi wa ADEPR

Iki gikorwa ngarukamwaka cyabaye kuwa Gatandatu,Tariki ya 30 Ukwakira 2018 cyatangijwe n’ ijoro ryo kwibuka ryabaye mu ijoro ryo kuwa 29 Nyakanga noneho bukeye kuwa gatandatu mu gitondo batahashye ku mugaragaro amazu yubakiwe abatishoboye na bamwe mu barokotse jenoside nyuma baza gukomeza n’ urugendo rwo Kwibuka ndetse no gushyira indabo ku rukuta rwanditseho amazina y’abari abayoboke n’abashumba b’ itorero bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banakurikirana ibiganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye.

Imwe mu miryango yubakiwe inzu batangarije IYOBOKAMANA.COM ko mbere yuko bubakirwa ubuzima bwari bugoranye ariko ngo ubu bameze neza yagize ati:” Iyi nzu yari yarashaje none Imana yatugiriye neza ikoresha itorero rya ADEPR none ubu dufite icyizere cy’ ubuzima kuko iyo imvura yangwaga twashyiragaho umutaka cyangwa shitingi kugira ngo turebe ko bwacya ariko ubu tukaba dushimira cyane ADEPR kuko ubu dufite ahantu heza ho kuba ndetse naho kwiherera”.

Nyuma y’ibi bibazo igihugu cyanyuzemo, hatanzwe ubutumwa buhumuriza abantu bugaragaza ko hari urumuri rw’icyizere cy’ahazaza.


Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR yitabiriye uyu muhango avugako itorero ritazatezuka gufasha abasizwe iheru heru na Jenocide

Mu ijambo ry’ Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev. Karuganga Ephrem yavuze ko icyo itorero ryifuza ari ukubaka umuryango nyarwanda twigisha abantu kwirinda ikibi icyo aricyo cyose kugirango iterambere twifuza ribashe kugerwaho kandi byose tukabikora dushize amanga kuko hari amahirwe twabonye yo kuba dufite ubuyobozi bwiza bw’igihugu.

Ati:” Iki gikorwa twaratekereje ko cyazabera hano mu itorero rya karere ka Nyaruguru kuko iyo twaje kwibuka turibuka bisazwe ariko tugakora igikorwa cyo gufasha cyangwa kuremera bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi nkuku twabikoze dutaha aya mazu twabubakiye ndetse tukanabemerera kuyashyiramo umuriro mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ”.


Bwana Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi yasabiye amazi n’umuriro abaturage

Bwana Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi yashimye uruhare rw’amadini mw’iterambere ry’igihugu ati:” Ni byiza ko muri gahunda nkizi amadini agenda agaragara mukunganira leta mugufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994,akaba ari nayo mpamvu imibare yabagenerwa bikorwa igenda izamuka kuko natwe twishimira ibikorwa byabo birimo nko kubakira , gutanga girinka n’ibindi byinshi abanyamadini bagenda bakora”.

Uyu mu nyamabanga wa Leta yakomeje agira ati" Turashimira itorero rya ADEPR ko batwemereye ko bagiye kubegereza umuriro najye navuganye n’ ubuyobozi bw’ akarere kugirango nihaboneka umuriro n’ Akarere nako kagomba gushyiramo imbaraga kugira ngo vuba bidatinze n’ amazi nayo babe bayabagejejeho”.





Inzu zubatswe izindi zisanwa na ADEPR zatashywe kumugaragaro ,aha ubuyobozi bukuru bw’itorero bwakoraga umuhango wo kuzifungura


Abubakiwe inzu bishimiye iki gikorwa uyu musaza avugako yaragiye gupfa noneko yiyongereyeho imyaka 30





Nyuma yo gufungura inzu hakozwe urugendo rwo kwibuka hanashyirwa indabo kurwibutso hakurikirwa n’ibiganiro bitandukanye

REBA IYI VIDEO UMUSAZA AVUGA UBURYO IGIKORWA ADEPR YAMUKOREYE KIGIYE GUTUMA ARAMA INDIRI MYAKA MIRONGO ITATU KUBERA IBYISHIMO:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.