Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kwibuka 24:ADEPR Nyarugenge yibutse abakristo bayo basaga 101 bazize Jenoside-AMAFOTO


Yanditswe na     Ubwanditsi
25 June 2018 saa 09:20'

Ku cyumweru cy’umunsi w’wejo taliki ya 24 Kamena 2018 abakristo ba ADEPR Nyarugenge bakoze igikorwa cyo kwibuka abakristo bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iki gikorwa cyo kwibuka, cyabaye ku bufatanye bw’i’amaparuwasi atatu ariyo ADEPR Cyahafi,Muhima na ADEPR Nyarugenge zoze zahoze zigize Paruwasi imwe .

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, ADEPR Nyarugenge bibutse abakristo bayo basaga 101 bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari paruwasi ya Nyarugenge mu gihe Muhima na Cyahafi byari bikiri imidugudu ya Nyarugenge.


Abantu bari benshi muri uyu muhango

Uyu muhango waranzwe no kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no guhumuriza imiryango yabuze abayo hanafatwa ingamba zo gukomeza guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, muri ADEPR Nyarugenge byatangijwe n’urugendo aho kw’isaha ya saa munani kugera saa cyenda hakozwe urugendo rwo kwibuka ruturuka kuri ADEPR Paruwasi ya Muhima ruzenguruka ku kigo cy’ishuri cya APACOPE banyura ahitwa Raflaicheur.

Bakigera kuri Raflaicheur, bahise bahahagarara kuko hapfiriye abari abakristo benshi ba ADEPR Nyarugenge mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Aha bahamaze umwanya dore hanatangiwe ubuhamya bwa bamwe mu baharokokeye. Mu byo abatangabuhamya bose bagarutseho hakaba harimo ugushimira umwe mu bakristo batahigwaga wanze kwitandukanya n’abandi agapfana nabo.


Bashyize indabo kurukuta ruriho amazina yabanyakwigendera

Abakristo n’abayobozi batandukanye barimo ubuyobozi bwa ADEPR mu mujyi wa Kigali,mu karere ka Nyarugenge n’abo mu maparuwasi uko ari atatu ndetse ndetse n’izindi nzego zitandukanye nk’abayobozi b’amadini ,inzego za leta mu karere ka Nyarugenge bageze ku rusengero rwa ADEPR Muhima nyuma y’uru rugendo rwo kwibuka. Hashyizwe indabo ahari urukuta rwanditsxweho amazina y’abibukwa maze birangiye abantu bose binjira mu rusengero bumva indirimbo z’amakorali atandukanye nka Hoziyana,Duhuzumutima,Muhima ,Sauni,Rangurura n’izindi korali zose zibanze kugutambutsa ubutumwa bw’ihumure no gushima Imana aho u Rwanda rwavuye naho rugeze mw’iterambere.

Ijambo ry’Imana ryigishijwe na Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero muri ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali aho yari yarihaye intego igira iti “Itegeko riruta ayandi yose gukomera n’iry’urukundo kuko andi yose asohorera muriryo ".

Hakurikiyeho ubuhamya bwa bamwe mu bakristo bacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi aho bavuzeko bitari byoroshye kuko banyuze mu nzira z’inzitane kugira ngo barokoke ariko bashima Imana.


Madamme Mukamurara Florence watanze ubuhamya

Mukamurara Florence watanze ubuhamya yagize ati:Muri aya Mbere ya Genocide nari ntuye hafi ya Raflaicheur hari mu gikari cy’urusengero kuko ariho rwari rwubatse ,icyo gihe urupangu twabagamo rwarimo abakritso barwitaga urw’Abarewi ,icyo nibuka nuko twahungiye ku rusengero batuvanamo bamwe babica tureba ndetse umusore witwaga Abeli we yari umuhutu ariko yanga kwitandukanya n’abatutsi avuga ko n’apfa ari bujye mw’ijuru nta mpamvu yo kwitandukanya na bene se.

Rev.Muntu Beanjamin umuyobozi wungirije w’ururembo rw’umugi wa Kigali ari nawe wari umushyitsi mukuru mw’ijambo rye yahumurije imiryango y’abakristo babuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse avugako itorero rya ADEPR ritazigera ritezuka ku ntego yo gufata mu mugongo abasizwe iheruheru na Jenocide tubafasha mu kubaremera ndetse no kwigisha uruhare rw’itorero mu kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide n’ibindi bikorwa bitandukanye .


Rev.Muntu Beanjamin umuyobozi wungirije w’ururembo rw’umugi wa Kigali

Uyu muyobozi yasoje avuga ko itorero rya ADEPR rishima cyane Leta y’u Rwanda yabashije gisigasira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ndetse ubu u Rwanda rukaba rurimo gukataza mu iterambere buri munsi.




Abakristo ,abayobozi b’itorero n’abinzego za Leta bose bitabiriye uyu muhango



Rev.Kayiranga Theophile umushumba wa Paruwasi ya Nyarugenge


Bashyize indabo kurukuta ruriho amazina yabanyakwigendera

REBA IJAMBO RY’IMANA REV.MUNTU BENJAMIN YIGISHIJE MURI UYU MUHANGO:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.