Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kwibuka 24: ADEPR Kacyiru hatangiwe umuti urambye wo guhashya ingengabitekerezo ya Jenocide-Reba amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 April 2018 saa 08:48'

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ,mururembo rw’umugi wa Kigali muri Paruwasi ya Kacyiru bibutse abari abayoboke baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,abitabiriye uyu muhango bigishako umuti mwiza kandi urambye wo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Genocide uri mw’itorero.

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24, abasengeraga muri ADEPR Paruwasi ya Kacyiru wabereye mukarere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru ahubatse urusengero rw’iyi Paruwasi hubatse n’urukuta ruriho amazina y’abantu 9 bibibukwa bazize Jenocide bahoze ari abakristo b’iri torero.


Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye baturutse mu midugudu yose igize Paruwasi ndetse n’ahandi

Uyu muhango wo kwibuka muri Paruwasi ya Kacyiru Wahuriyemo abakirisitu baturutse mu midugudu igize iyi Paruwasi hamwe n’imiryango ifite ababo bishwe muri jenoside, bamwe mu bashumba bayoboye amaparuwasi yo mururembo rw’umugi wa Kigali, abayobozi b’inzego za leta kuva ku karere n’umurenge ,ndetse n’abayobozi ba ADEPR barimo Madamme Mahoro Emmanuella ukorera muri Departement y’ubumwe n’ubwiyunge mw’itorero rya ADEPR hamwe na Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije w’ururembo rw’umugi wa Kigali .

Iki gikorwa ngarukamwaka cyabaye kuri uyu wa gatanu , cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku rusengero rwa ADEPR Kacyiru bazenguruka Ron point iri imbere y’Amabasade y’Amerika basubira kurusengero bashyira indabo kurukuta ruriho amazina y’abibukwa banakurikira ibiganiro n’ubuhamya byatangiwe ku mbuga y’uru rusengero rwa Paruwasi ya ADEPR Kacyiru.


Madamme Christine Mukanyirigira umwe mu barokokeye muri aka gace ko kuri ADEPR Kacyiru yatanze ubuhamya bukomeye

Madamme Christine Mukanyirigira umwe mu barokokeye muri aka gace ko kuri ADEPR Kacyiru yatanze ubuhamya bukomeye bw’uburyo Imana yamurokoye mu busabusa ati:"Aha kiri ADEPR Kacyuru nabonye abantu benshi bicirwa muri iyi mbuga nanjye nagendaga nihishahisha bakampusha kenshi kuburyo nanjye iyo ntekereje inzira ndende nanyuzemo kugirango ndokoke bintera gushima Imana gusa nkanashima n’abantu bose bagize uruhare kugirango barokore ubuzima bwanjye.

Mu ubutmwa Madamme Mahoro Emmanuella ukorera muri Departement y’ubumwe n’ubwiyunge mw’itorero rya ADEPR yagejeje kubitabiriye uyu muhango yavuzeko itorero ryagiyeho umugayo kuko ritahagaze neza mu gihe Jenocide yakorwaga aha yakomeje agira ati “Dufite ibyiringiro 100% ko Jenoside itazongera kuba. Twebwe nk’Itorero indangagaciro dufite ni ukutirebaho, tuzahora turi aba mbere mu kurwanya Jenoside. Amaraso atera umuvumo wabishaka utabishaka, icyo nifuza nk’itorero ni ukugira ngo duharanire kurwanya ikintu cyose cyadutera uwo muvumo.”


Madamme Mahoro Emmanuella ukorera muri Departement y’ubumwe n’ubwiyunge mw’itorero rya ADEPR yavuzeko itorero rifite uruhare rukomeye mukurwanye ingengabitekerezo ya Jenocide

Uyu muyobozi yakomeje avugako nk’itorero ariryo rikwiye gukomeza gufata iyambere mu kurwanya no kurandura uburundu ingengabitekerezo ya Jenocide ati :Ubundi mu Rwanda abakristo nibenshi cyane kandi bibumbiye mu madini n’amatorero atandukanye bityo tugomba kumenyako umuti mwiza kandi urambye wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenocide uri mu buryo abanyetorero bakunga ubumwe n’ubwiyunge barangwa n’urukundo ,kubabarirana ,koroherana ndetse no guhana ubuhamya bw’ibyabaye bakirengagiza bamwe bafite imyumvire yo kuvuga ko kwibuka Jenocide bitari bikwiriye bagasobanukirwa ko kwibuka ari bumwe mu buryo bwo kurandura burundu ingengabitekerezo .

Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa ADEPR Kacyiru yavuzeko itorero ayoboye hari n’ubundi buryo bwo gukomeza kwifatikanya n’abarokotse Jeonocide aho babasura bakabahumuriza ndetse bakaba barubakiye inzu ya miliyoni zirindwi (7million) uwasizwe iheruheru na Jenocide n’ibindi bikorwa bitandukanye byose bitaganirijwe kuzatwara asaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu(1.500.000frws) nkuko byanashimangiwe na Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije w’ururembo rw’umugi wa Kigali aho yavuzeko kwibuka bitabera mu ma Paruwasi gusa ko ahubwo buri torero ry’akarere rigira umunsi wo kwibuka noneho n’uruembo rukabikora kandi byose bigaherekezwa n’ibikorwa bifatika.


UMVA UBUHAMYA BUTANGAJE BWA MADAMME CHRISTINE MUKANYIRIGIRA WAROKOKEYE JENOCIDE MURI AKA GACE KO KURI ADEPR KACYIRU:

UMVA UBUTUMWA BUKOMEYE BWA MADAME MAHORO EMMANUELLA USHINZWE UBUMWE N’UBWIYUNGE MURI ADEPR AVUGA KURUHARE RW’ITORERO MU KWIYUBAKA :

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO WO KWIBUKA 24 KURI ADEPR KACYIRU:




Amakorali amwe n’amwe yo muri iyi Paruwasi ya Kacyiru yaririmbiye abitabiriye uyu muhango





Kwibuka ku nshuro ya 24 kuri ADEPR Kacyiru byabanjirijwe n’urugendo rwo kuzenguruka Roi Point ya Ambassade y’Amerika basubira kurusengero






Hanacanywe urumuri rw’ikizere cyo kwibuka ariko tuniyubaka kandi ko ibyabaye bitazongera kubaho





Hasizwe indabo k’urukuta ruriho amazina y’abahoze ari abakristo ba Kacyiru bitabye Imana


Pastor Rukundo Octave niwe wayoboye uyu muhango wo kwibuka 24 kuri ADEPR Kacyiru

Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kacyiru yavuzeko kwibuka bikomereza no mugusura abacitse kw’icumu no mu bindi bikorwa

Rev.Ruyenzi Erneste umushumba wa ADEPR mukarere ka Gasabo nawe yitabiriye uyu muhango


Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije wa ADEPR mururembo rw’umugi wa Kigali nawe yitabiriye uyu muhango

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.