Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ku ncuro ya 3 ,Itorero New Life Bible Church ryongeye gutegura igiterane cyiswe ‘Refresh Africa’


Yanditswe na     Ubwanditsi
7 March 2018 saa 01:41'

Ku nshuro ya gatatu igiterane ‘Refresh Africa’ gitegurwa n’Itorero New Life Bible Church kigamije guhembura Abanyafurika n’Abanyarwanda by’umwihariko kigiye kubera mu Rwanda.


Menya byinshi ku giterane Reflesh Africa 2018

Icy’uyu mwaka giteganyijwe gutangira kuva tariki ya 18 Werurwe kikazasozwa kuwa 25 Werurwe 2018 kizabera ku cyicaro cy’Itorero New Life Bible riherereye mu Karere ka Kicukiro, ku muhanda ujya mu Bugesera, ahateganye n’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Kagarama.

Biteganyijwe ko iki giterane kizajya kibanzirizwa n’amahugurwa azajya atangira saatatu za mugitondo kugera saa sita (9h00-12h00) noneho igiterane nyirizina k’indirimbo n’ijambo ry’Imana kikazajya gikomeza kuva saa cyenda z’umugoroba kigasozwa saa mbiri z’ijoro.

Refresh Africa ihuriza hamwe abakozi b’Imana batandukanye baturutse mu mfuruka enye z’Isi aho batangaza ubutumwa bwiza bw’uko Kirisitu agira neza barushaho gushishikariza abantu kumusanga.


Pastor Charles Mugisha umushumba wa New Life Bible Church

Umushumba mukuru wa New Life Bible Church, Pastor Charles Mugisha yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko nkuko bisanzwe n’ubundi kuri iyi nshuro kizitabirwa n’abavugabutumwa baturutse mu mpande zitandukanye.

Ati “Refresh Africa ku nshuro ya gatatu yatumiwemo abakozi b’Imana barimo Pastor Lincoln Serwanga uturuka mu Bwongereza, Pastor James Kato wo muri Uganda, kandi bafite ugusigwa kw’Imana ndetse n’ubwenge. Bazaganiriza abazacyitabira ijambo ry’Imana banabagezeho iyerekwa ry’umugabane ndetse bazanatanga amahugurwa ku bijyanye no kwiteza imbere.”

Buri gitondo kuva saa tatu kugeza saa sita z’amanywa hazajya habaho amahugurwa yateguriwe abashumba n’abavugabutumwa baturuka mu matorero atandukanye batozwa kuba abayobozi beza na ho amateraniro ateganyijwe guhera saa cyenda z’umugoroba.

Refresh Africa kandi izaba irimo abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana barimo Worship Team ya New Life Bible Church n’abandi batandukanye .

New life Bible Church imaze imyaka 13 ikorera ku butaka bw’u Rwanda ni Minisiteri y’Umuryango wa Africa New Life Ministries ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.


Pastor Charles Mugisha hamwe n’umufasha we Pastor Florence Mugisha

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.