Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Yerusaremu ya ADEPR Kimihurura yashyize hanze amasusho y’indirimbo "Ndagarutse " basengamo Imana bayisaba kubakira -Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
29 April 2018 saa 06:33'

Korali Yerusaremu ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mururembo rw’umugi wa Kigali muri Paruwasi ya Kimihurura ikomeje umushinga wo gutunganya Album yabo y’amashusho izaba igizwe n’indirimbo 11 ,ubu imwe murizo bise ngo "Ndagarutse mwami ikaba yamaze kujya hanze n’amashusho yayo.


Korali Yerusaremu ya ADEPR Kimihurura yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’isengesho rikomeye bise ngo "Ndagarutse Mwami"

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’ubuyobozi bw’iyi ubwo badushyikirizaga iyi ndirimbo bavuzeko bashima Imana cyane kuko irimo ijyenda ibafasha mu mushinga wo gutunganya Album yabo y’amajwi n’amashusho bati:"Twabonye Imana idufasha mw’itunganywa ry’amajwi y’indirimbo 11 zizaba zigize Album yacu ndetse inadufasha mw’ifatwa ry’amashusho yayo none ubu uko twabonye amashusho y’iyi ndirimbo ya mbere byaduhaye ikizere ko Album yacu izaba ari nziza ubwo Producer azaba amaze gutunganya indirimbo zose.

Iyi ndirimbo "Ndagarutse " irimo amagambo y’isengesho aho baririmba bagira bati:"Ndagarutse mwami imbere yawe,Nemera ko ndi umunyantege nke, Ibyaha byanjyanye kure yawe, Nje n’umutim’umenetse ,Ndigenzuye ndigaya ,Niyo mpamvu ngarutse. ".



Yerusaramu muri iyi ndirimbo isenga itakambira Imana ngo ibakire baragarutse

Muri iyi ndirimbo korali Yerusaremu ikomeza isenga igira iti:"Ndagarutse mwami njye waguhekuye ,uko ndi kose mwami nyakira ndagarutse kuko Njye nakomejwe n’ijambo ryawe, rimbwira ngw’abarushye n’abaremerewe
muze munsange mbaruhur’imitwaro yanyu. Irindi rimbwira k’ugitez’amaboko, utegerej’abant’usanganira ,mboneyeho kugaruka maramaje.

Korali Yerusaremu ikorera umurimo umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Kimihurura yatangiye imaze imyaka 15 ibonye izuba kuko yatangiye mu mwaka w’i 2003 itangira ari korali y’urubyiruko ,maze uko imyaka yagiye ishira bagenda bakura ndetse bamwe muribo bagakundana bagakora ubukwe none ubu ni korali igizwe n’abantu b’ingeri zitandukanye .


Korali Yrusaremu iragenda itera imbere uko iminsi ishira

Album y’amashusho ya korali Yerusaremu ikomeje gutunganyirizwa muri FFP(Focus Fimz Production ) ihagarariwe nawa mu Producer w’umuhanga mu gutunganya ibihangano by’amakorali ariwe Fleury The Legend nawe wahamijeko iyi Album ya korali Yerusaremu izaba iri kurwego rwo hejuru kuko ikoze mu buryo bugezweho bwa Live .

Muri iyi myaka iyi korali imaze yagiye ikora ivugabutumwa mu buryo butandukanye burimo kwitabira ibiterane n’ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu cy’ u Rwanda ndetse no gufasha abatishoboye no gufashanya hagati yabo ndetse banabashije gukora imizingo(Album ) itatu y’indirimbo mu buryo bw’amajwi ,iyi Album ya gatatu akaba ariyo bari gukorera amashusho yayo bifuzako izajya kumugaragaro muri uyu mwaka wa 2028.

REBA AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO UFASHWE NAYO KANDI UHINDURWE NAYO:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.