Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga iri gukoreshwa n’Imana ibikomeye mw’ivugabutumwa irimo muri Uganda-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
18 February 2018 saa 01:44'

Korali Ukuboko kw’iburyo yya ADEPR Gatenga kuva kumunsi w’ejo kuwagatandatu taliki ya 17 Gashyantare 2018 kugera kuri iki cyumweru iri mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho iri gukora umurimo mw’itorero rya ADEPR International Pentecost Uganda mu karere kitwa Kisoro muri Paruwasi ya Kisoro.


Korali Ukoboko kw’Iburyo yahagurutse i Kigali kumunsi w’ejo hashize kuwa gatandatu

Iyi korali yahagurutse hano mu Rwanda mu gitondo cy’umunsi w’ejo kuwagatandatu yerekeza muri iki gihugu cya Uganda itungurwa n’uburyo yasanze abakristo b’iri torero bari hamwe n’abayobozi babo bari baje kubategera kumupaka maze bibatera imbaraga zikomeye bageze mu giterane s’ukuririmba bataramira Imana karahava benshi banyurwa cyane n’indirimbo z’iyi korali hamwe n’ijambo ry’Imana riyigishijwe n’abakozi b’Imana bari baherekeje iyi korali bituma haboneka umubare mwinshi w’abantu bakira agakiza.

Korali Ukoboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga muri uru rugendo yaherekejwe n’abaterankunga bayo batandukanye ndetse by’umwihariko igaragirwa n’ubuyobozi bw’itorero kuva kurwego rw’akarere urwa Paruwasi n’umudugudu wa Gatenga kuko muri uru rugendo bari kumwe na Bwana Rev.Akoyiremeye Pierre Claver umuyobozi wa ADEPR mu karere ka Kicukiro,Kwizera Elysee umushumba wa Paruwasi ya Gatenga,Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa Gatenga,Mwarimu Anasthase ukorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu hamwe na Rev.Karangwa Alphonse umuyobozi wa ADEPR muri Paruwasi ya Kacyiru umaze amezi make avuye muri iyi Paruwasi ya Gatenga.


Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa korali Ukuboko kw’iburyo

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa korali Ukuboko kw’iburyo yavuzeko buzuye ishimwe rikomeye ko Imana yabafashije muri uru rugendo igatunganya byose kugirango barukore ati :"Twabonye Imana mu myiteguro itanga ubushbozi abantu babona amatike ,tuyobona ubwo twahagurukaga mu Rwanda kuri uyu wagatandaru kw’isaha ya saambiri za mugitondo tugera Uganda amahoro duhita dukomeza umurimo w’Imana mu giterane kiri guhuza abantu benshi kandi twaraye tubonye Imana mu buryo bwose hanabonetse umubare mwinshi w’abantu bakiriye agakiza ".

Uyu muyobozi yakomeje avugako iki giterane gikomeje no kuri iki cyumweru ati:"Uyu munsi ubu turi mu materaniro asanzwe noneho nyuma ya saasita turakora igiterane gikomeye gisozwe kumasaha y’umugoroba maze tugaruke mu Rwanda andi makuru yose y’uru rugendo ntituzayagira ibanga abantu bazayamenya .

Uuru rugendo rw’ivugabutumwa korali Ukuboko kw’iburyo iri gukorera mu gihugu cya Uganda ruje nyuma y’izindi nyinshi amakorali atandukanye yo mu Rwanda yagiye akara muri iki gihugu aho ADEPR ihafunguye amashami ,muri izo korali umuntu yavugamo nka Korali Gibeoni ya ADEPR Murambi,Korali Evangelique ya ADEPR Gisenyi ,Korali Saremu ya ADEPR Gatsata n’izindi nyinshi zitandukanye.













Korali Ukuboko kw’iburyo n’aayobozi bayihereje bageze kumupaka basanga baje kwakirwa n’abakristo n’abayobozi ba ADEPR Kisoro


Umushumba wa ADEPR ururembo rw’Ubugande yakira Rev.Akoyiremeye Pierre Claver uyobora ADEPR Akarere ka Kicukiro ngo yerekane abashyitsi yaje aherekeje



Rev.Elyse Kwizera,Rev.Karangwa Alphonse,Pastor Bwate David na Mwarimu Anasthase ndetse na Kwizera Seth Perezida wa korali Ukuboko kw’iburyo bibwira abantu











Korali Ukuboko kw’iburyo ikimara guhabwaikaze yatangiye gususurutsa abantu bayurwan’indirimbo zabo bamwe basubizwamo imbaraga abandi bakira agakiza

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.