Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yataramiye abanya Rubavu barafashwa bikomeye bemera kuyitegera indege -Amafoto+Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 June 2018 saa 14:02'

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge imwe mu zimaze gushimangira ubuhanga n’ubunararibonye muri muzika ihimbaza Imana yahagutse i Kigali kuwa gatandatu yerekeza mu karere ka Rubavu mu giterane cy’ivugabutumwa yari yatumiwemo na ADEPR Gisa,iyi korali muri iki giterane yagiranye ibihe byiza n’uruvunganzoka rw’abantu bakitabiriye bamwe bakira agakiza abandi barahembuka basubizwamo imbaraga ku buryo abakristo basabye iyi korali ko niba yabyemera bayitegera indege izabajyana i Kigali mu gitondo ariko bakarara babataramira.

Iki gitarane cy’ububyutse cyabereye mw’itorero rya ADEPR akarere ka Rubavu muri Paruwasi ya Gisenyi cyari cyatangiye ku wa kane w’italiki ya 31 Gicurasi 2018 gisozwa ku cyumweru cy’umunsi w’ejo taliki ya 03 Kamena 2018 kikaba cyaritabiriwe n’amakorali atandukanye arimo Bether ya ADEPR Gisenyi ,Yerusaremu ya ADEPR Rubona /Rushagara, korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi ,Korali Tuyikorere ya ADEPR Mahoko.Korali Jeovah Jileh ya ADEPR Gisa hamwe na Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge.


Korali Shalom y’i Nyarugenge isize amateka akomeye mu karere ka Rubavu

Korali Shalom mu minsi ibiri yamaze muri iki giterane yabereye umugisha ukomeye abitabiriye yaqba mu buryo bw’indirimbo n’ijambo ry’Imana ndetse hanaboneka abasaga ijana bakira agakiza by’umwihariko isiga itanze ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye nkuko tuzabigarukaho mu nkuru ikurikira iyi .

Iki giterane ubwo cyegerezaga kugera ku musozo ubuyobozi bwa Paruwasi ya Gisa bwasabye ko niba byashoboka korali Shalom bayiterantiriza amafaranga azabategera indege mu gitondo ariko bakarara babataramira maze abakristo bemera kuyitega bitewe no gukunda indirimbo z’iyi korali nubwo byavugwaga ngo biryoshye igitaramo ariko byerekenye urwego abo mu karere ka Rubavu bakunzemo korali Shalom.


Korali Bethrehem ya ADEPR GIsenyi nayo yabereye umugisha ab’iwabo i Rubavu

Si Shalom gusa yaririmbye muri iki gitaramo kuko n’izindi korali zirimo nka Ijwi rirangurura yaha mu Gisa ari nayo yafatikanije n’ubuyobozi bw’itorero gutegura iki giterane nayo yanyuze benshi ndetse n’andi makorali yahabaye mu minsi itandukanye y’iki giterane nka Bether ,Yerusaremu,Tuyikorerere ya ADEPR Mahoko zose zitwaye neza by’umwihariko igiterane cyongereye uburyohe mu gitaramo cyo ku cyumweru nyuma ya saa sita ubwo korali Bethrehem imwe mu zubatse amateka mu rwagasabo yahuraga na Shalom nayo yigwijeho ibigwi n’abakunzi muri iyi minsi .

Korali Shalom uko iminsi ishira niko igenda yegereza italiki y’igitaramo cy’imbaturamugabo iteguye kizabera muri Kigali Concectio Center kuwa 22 Nyakanga 2018 ndetse no kuri iki cyumweru taliki ya 10 Kamena 2018 bakazaririmba mu kindi gitaramo gikomeye kizabera muri Dove Hotel Kigali cyateguwe na Korali Goshen ya ADEPR Musanze kandi uburyo Shalom irimo yitwara birashimangira ko bazakora igitaramo cyubusasa aha muri Kigali Convetion Cnter ubwo bazaba bamurika Album yabo.

REBA GATO KU MAVUTA KORALI SHALOM NA ZIMWE MUZINDI KORALI ZARIRIMBANYE MURI IKI GITERANE I RUBAVU:

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE:









Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yabereye umugisha ukomeye abo mu karere ka Rubavu


Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi nayo yabereye umugisha ukomeye abitabiriye iki giterane


















Iki giterene kitabiriwe n’amakorali atandukanye cyari cyiberye ijisho mu buryo budashidikanywaho

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.