Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge benshi bari kuyitiranya n’Abazulu bo muri Afurika y’epfo kubera indirimbo"Walio moyo Safi " -Yumve hano iri Full Live


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 May 2018 saa 04:43'

Korali Shalom ya ADEPR iherutse gukora igitaramo cy’amateka yafatiyemo indirimbo zayo mu buryo bw’amajwi n’amashusho,ubu yatangiye gushyira hanze umusaruro w’iki gitaramo aho ubu yasohoye imwe mu ndirimbo zikoze mu buryo bwa Full Live bise ngo "Walio moyo Safi " ikomeje gutuma abantu bitiranya iyi korali n’abaririmbyi b’Abazulu bo muri Afurika y’epfo .


Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge irakataje mu murimo w’Imana kuko iratera imbere umunsi ku munsi

Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge imwe mu zimaze gushinga imizi mu mitima y’Abanyarwanda kubwo ubuhanga baririmbana ndetse n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zabo,iyi korali mu rwego rwo gukomeza gutegura igitaramo bafite muri Kigali Convetion Center kuwa 22 Nyakanga 2018 bashyize hanze iyi ndirimbo nk’impano ya Pentecote bageneye abakristo.

Indirimbo "Walio moyo Safi " ya korali Shalom iri mururimi rw’igiswahiri aho baririmba bagira bati"Hahirwa abafite imitima iboneye abo nibo bazabona Imana kandi nitugera mw’ijuru tuzambikwa amakamba duhanagurwe amarira yose twarize kandi aho mw’ijuru iwacu tuzaruhuka ntabibazo bizabayo ,ntituzongera kumva intabara ,ntaburwayi ,ntampfu zizabayo iwacu mw’ijuru ni umunezero gusa".

UMVA KANDI UFASHWE N’IYI NDIRIMBO ""Walio moyo Safi " YA KORALI SHALOM IKOZE MU BURYO BWA FULL LIVE:

Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge igizwe n’abaririmbyi 100 ikaba imaze imyaka 32 ikora uyu murimo w’Imana kuko yabayeho kuva mu mwaka w’i 1986 aho itangira ari korali y’abana b’urubyiruko nyuma mu mwaka wa 1995 iza kwitwa Sholom kugeza na magingo aya.

Iyi korali yarimaze iminsi ihugiye ku gikorwa cyo gutunganya Album yabo bafata nk’iya mbere kuko irimo gukorwa mu buryo butandukanye cyane n’izindi baba baragerageje gushyira hanze kuko bifuzako izaba inogeye amatwi n’amaso y’abazabireba ,ubu ikigezweho akaba ari ugutegura igitaramo bise ngo"Imbere ni heza Live Concert" kizaba kuwa 22 Nyakanga 2018 kikazabera muri Kigali Convetion Center .

UMVA KANDI UFASHWE N’IYI NDIRIMBO ""Walio moyo Safi " YA KORALI SHALOM IKOZE MU BURYO BWA FULL LIVE:

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.