Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Shalom y’i Nyarugenge yagize icyo ivuga kw’ihagarikwa rya Gikundiro Rehema no kwakirwa kwe muri Alarm Ministries


Yanditswe na     Ubwanditsi
3 May 2018 saa 06:33'

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge imaze kwamamara cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitewe n’ubuhanga bw’abaririmby bayiririmbamo barimo Gikundiro Rehema ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu muziki wo guhimbaza Imana ,uyu muririmbyi bimaze iminsi bivugwako yahagaritswe muri korali Shalom iyi korali ikaba yavuzeko twari uduhano dutoya yahawe kandi ko ibi bihano ntaho bihuriye no kuba yarakiriwe muri Alarm Ministries.

Ibi abayobozi ba Korali Shalom babivuze ubwo bari babajijwe ibijyanye n’amakuru amaze iminsi avugwa yo kuba Gikundiro Rehema yaba yarahagaritswe n’itorero rya ADEPR bityo no muri korali agahita ahagarikwa.


Korali Shalom yavuzeko kugeza ubu Gikundiro Rehema adahagaze kuko igihano cy’ukwezi yari yahawe cyararangiye we na bagenzi be

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’ubuyobozi bwa korali Shalom bavuzeko kugeza ubu uko abantu babifata atariko bimeze bati:"Urumva itorero rya ADEPR rigira amabwiriza arigenga ndetse na korali iba ifite ayayo mategeko ntabwo rwose ADEPR yigeze ihagarika Gikundiro Rehema kuko igihano yari yahawe ni korali ubwayo yakimuhaye bitewe bitewe n’akabazo gato yari yagize k’imbere mu mategeko ya korali yari yagize tumuha igihano cy’ukwezi ndetse nuko ariwe wavuzwegusa ariko ntiyari wenyine bari bahagaritswe ari nk’abaririmbyi batatu ariko ubu bose igihano cyararangiye ubu bari muri korali nkuko bisanzwe ntakibazo".

Korali Shalom yabajijwe amakuru avugako Gikundiro Rehema yaba yarazize kuba yarakiriwe muri Alarm Minstries bagize bati:"Alarm Ministries ntabwo ari itorero si na korali ahubwo ni Minisiteri bivuzeko abantu bayibamo baba baturuka mu matorero atandukanye bityo kuba yakwakirwamo ntaho bibangamiye korali Shalom kuburyo twamuhagarika" .

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge ikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye kizaba kuwa 22 Nyakanga 2018 muri Kigali Convetion Center aho bazaba bamurika Album yabo y’amashusho yafatiwe mu gitaramo cyasize amateka bakoze kuwa 05 Ugushyingo 2017 muri Serena Hoteli bari bise ngo “Turagukurikiye Live Concert.


Gikundiro Rehema umuririmbyi w’umuhanga umaze kugirira umumaro ukomeye amakorali mesnhi ntakibazo afite muri Korali Shalom

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.