Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Penuel ya ADEPR NIBOYE (EDEN) irashimangirako nta kure habaho Imana itakura abantu ngo ibazamure


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 July 2018 saa 07:05'

Nta hantu kure Imana itakura abantu, niryo jambo rigarukwaho cyane na Korali Penuel ya ADEPR NIBOYE (EDEN) nyuma ya byinshi Imana yabakoreye birimo kubagura mu buryo bw’umubare w’abaririmbyi ,kubagura mw’ivugabutumwa no kubashikamisha mu murimo w’Imana none ubu bakaba bagiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze babonye izuba.


Korali Penuel ya ADEPR Eden(Niboye ) imaze imyaka 20 ibone izuba irashima Imana

Korali Penuel ya ADEPR Niboye(Eden ) yabonye izuba ku wa 19 Nyakanga 1998 ivukira ku mudugudu wa ADEPR Kicukiro/Niboye (Eden) ikaba yaratangiranye n’ishingwa ry’uwo mudugudu ,icyo gihe yatangiranye n’abaririmbyi 8 ariko kugeza ubu ikaba ifite abaririmbyi 63,ariko muri aba bayitangje ubu hakaba harimo 2 .

Korali Penuel yatangiye ari iy’urubyiruko maze uko imyaka yagiye ishira bagenda bakura none magingo aya ubu igizwe n’ingeri zose kuko yagiye ishyingira ,iranashyingirwa ari nako yakira abaririmbyi abashya ubu hakaba harimo ingeri zose abasore,inkumi,abagabo ndetse n’abagore.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bwana Rwampfizi Jean Pierre umuyobozi wa korali Penuel yavuzeko buzuye ishimwe ku Mana yo yabanye nabo kuva batangiye umurimo wayo kugeza magingo aya.


Penuel Choir biteguye igiterane cy’amashimwe bazizihizamo isabukuru y’imyaka 20

Ati: “Turashima Imana kuko yadushoboje ikumva amasengesho yacu, kuko urebye uko twatangiye ni ukuri byari bigoye yaba mu mubare w’abaririmbyi ,kuba bari urubyiruko gusa ,ntabyuma bya muzika twagiranga ariko Imana yo itajya ibura ukwigira yaritamuruye none natwe tumaze kugera kubikorwa by’iterambere ndetse tunateguye igiterane gikomeye tuzizihirizamo isabukuru y’imyaka 20 tumaze tubonye izuba”.

Uyu muyobozi yakomeje avugako iki giterane cyo gushima Imana kubyo yakoze mu myaka 20 korali Penuel imaze ibayeho kizaba ku mataliki ya 27 kugera 29 Nyakanga 2018 kikazabera kurusengero rwa ADEPR Kicukiro ku mudugudu wa Eden uherereye ahazwi nko kuri Niboye kikaba kizitabirwa n’andi makorali atandukanye yo kuri uyu mudugudu hamwe na korali Siloam ya ADEPR Bibare ndetse na korali Goshen ya ADEPR Musanze hamwe n’abavugabutumwa batandukanye.

Mu myaka 20 imaze ibayeho ikaba imaze kugera kuri byinshi bitandukanye harimo ivugabutumwa ryo mu ntara zose zo mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu urugero ni nk’aho muri 2014 Korali Penuel yajyaga mu ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda mu ishami rya ADEPR ryari rimaze kuvukayo.

Mubyo tumaze kugeraho, harimo imizingo ibiri igizwe n’indirimbo z’amajwi,iya mbere yasohotse muri 2008 iya kabiri isohoka muri uyu mwaka.


Penuel yaragtse cyane ubu igizwe n’abaririmbyi 63 b’ibyiciro bitandukanye

Si ivugabutumwa chorale Penuel ikora gusa kuko dufatanyije n’ubuyobozi bw’Itorero ryayo rya ADEPR igira n’ibikorwa by’Isanamitima biherekejwe n’ibikorwa by’urukundo birimo kuremera abatishoboye barimo imfubyi ndetse n’inshike za Jenocide yakorewe abatutsi 1994.

Ibyo Korali Penuel iteganya kugeraho harimo gutunganya indirimbo z’amashusho no gukomeza kwagura ivugabutumwa mu buryo bwose haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo tubifashijwemo n’Imana.


Menya byinshi kuri iki giterane giteguwe

UMVA KANDI UFASHWE NA ZIMWE MU NDIRIMBO Z’IYI KORALI:

Ubwanditsi

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.