Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Jehovah Jileh ULK na Bethrehem ya ADEPR Gisenyi bagize icyo bavuga ku mwuka mubi uvugwa hagati yabo


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 June 2018 saa 03:53'

Korali Jeovah Jileh CEP ULK na korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi ni zimwe muzifite abakunzi benshi hano mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yarwo kubera gukundwa kw’indirimbo zabo ,izi korali hamaze iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati yazo ari nayo mpamvu IYOBOKAMANA.COM twegereye ubuyobozi bw’izi korali zombi tubabaza ibijyanye n’ibi bivugwa .


Gato uri kumwe n’umutoza wa Jehovah Jileh bivugwa ko ariwe waba ari imbarutso y’agatotsi gahati y’ya makorali

Iki kibazo ubuyobozi bw’izi korali bwakivuzeho ku munsi w’igiterane cya Pentecote giherutse kubera kuri Stade ya ULK ku Gisozi kuwa 19 Gicurasi 2018 icyo gihe Jeovah Jileh nimwe muri korali zairimbyemo maze bamwe mu baririmbyi ba korali Bethrehem y’i Gisenyi bari muri ibi biroli baza guhabwa indirimbo bifashisha Jeovah Jileh bairirmbana iyitwa ngo "Turakwemera".

Nyuma yuko izi korali ziririmbanye bamwe mubari bitabiriye iki giterane bahise bafata intero yavugaga ko Pentecote ya 2018 igize umumaro ukomeye kuko igaruye ubumwe hagati ya korali Jeovah Jileh CEP ULK na Bethrehem ya ADEPR Gisenyi.Ibi bituma itangazamakuru ribaza ubuyobozi bw’izi korali zombi niba ibivugwa babizi cyangwa koko bihari.


Korali Jehovah Jileh CEP ULK na Bethrehem ya ADEPR Gisenyi bafitanye umubano wihariye n’ubwo byvugwaga ko wajemo agatotsi

Uyu mwuka utari mwiza muri izi korali byavuzweko waturutse kuri Gato uwahoze ari umutoza wa Korali Bethrehem nyuma akaza kwimukira i Kigali akajya muri Korali Jeovah Jileh ,bikavugwako byaba bitarashimishije korali Bethrehem nubwo yo ivugako ababivuze aribyo bihimbiye kuko ntakibazo na kimwe korali zombi zifitanye .

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na MUVUNYI Hyppolite umuyobozi wa korali Jeovah Jileh CEP ULK ubwo twamubazaga niba haricyo yaba azi ku mwuka mubi uvugwa hagati ya korali ayoboye na Bethrehem y’i Gisenyi yahakanye aya makuru avugako ibivugwa ataribyo ati:" Kuba Gato wahoze atoza Bethrehem yaraje muri korali Jeovah Jileh ntakibazo byateje rwose ababivuga barabenshya korali zombi nta kibazo zifitanye "

Uyu muyobozi wa Korali Jeovah Jileh CEP ULK abajijwe amakuru avugako kugeza ubu Gato yamaze guhagarikwa muri iyi korali biturutse kuri ibi bibazo byo kutumvikana kw’aya makorali yombi yasubije agira ati :"Kuberako ari icyemezo cya Comite ya korali Jehovah Jileh nibyo koko Gato ubu twaramuhagaritse ariko impamvu ntabwo arizo zo kuba haba hari ikibazo kiri hagati yacu na Korali Bethrehem ahubwo icyo twamuhagarikiye nuko yabuze mu murimo w’Imana bityo tumuhagarika igihe tutazi ariko niyongera kutwandikira dushobora kuzamwakira ".


Muhire Innocent uri kumwe n’umutoza wa Jehovah Jileh yahakanye amakuru y’uko hari ikibazo na gito korali zombi zaba zifitanye

Ku ruhande rwa Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi Bwana Muhire Innocent umuyobozi w’iyi Korali mukiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuzeko ntakibazo na gito azi hagati yakorali ayoboye na Jehovah Jileh CEP ULK ati :"Kenshi twe tuba twibereye mu ntara ibivugirwa ikigali hari n’igihe tutabimenya ariko haramutse hari ikibazo twaba tubizi kandi ikimenyetso cyuko nta kibazo gihari nuko Jehovah Jileh ariyo twahise twitabaza iraza turaririmbana bityo Gato kuba yaragiye muri korali Jeovah Jileh ntakibazo byduteye rwose kuko no muri Bethrehem aragaruka akaririmba ntakibazo.

KORALI JEHOVAH JILEH CEP ULK YASOBANUYE IMPAMVU YIRUKANYE GATO WAHOZE ARI UMUTOZA WA BETHREHEM:

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    Gato weee ndagukundaaa uri umukozi w Imana Imana izaguhe ijuru kandi igukomereze amaboko

  • Icyo yanditse:

    Gato weee ndagukunda uri umukozi w Imana izaguhe ijuru rwose.

  • Icyo yanditse:

    mwiriwe neza
    Gato numukozi w Imana ntabwo ariwe wateza ikibazo mumurimo wImana ahubwo Imana imukomereze amaboko aririmba neza nkamukunda
    nanjye ndimubo yatoje mumakorari yagiye afasha Imana imuhe umugisha.

  • Icyo yanditse:

    mbega jehovajireh ngo iritesha amahirwe abantu benshi bifuza uwomugabo GATO natwe twamusabye kuza muri choral ngo adufashe umurimo atubwira asigaye afite akazi kenshi bitamworohera ariko kuba bari bamufite igihe abonekeye bakagombye kumureka akabafasha pe kuko aho agereye muri jehovajireh twaumva bavuga ko hari impinduka zabaye kuko kuririmba no gutoza arabishoboye Imana ijye imuha umugisha mwinshi ndamukundaaaaaaaaaaaaa

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.