Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Intumwa ya ADEPR Muhoza yakoze mu nganzo ishyira hanze indirimbo ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka-Audio


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 April 2018 saa 23:55'

Kuva tariki ya 07 mata 2018, mu Rwanda hatangiye icyunamo cyo kwibuka ku ncuro ya 24 jenoside yakorewe ABATUTSI mu Rwanda mu 1994, mu kwifatanya n’abanyarwanda Korali Intumwa yo mu karere ka Musanze kuri ADEPR Muhoza yashyize hanze indirimo yitwa"Twibuke twiyubaka dusigasire ibyo twagezeho" yo kwihanganisha no kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe by’icyunamo.


Korali Intumwa ya ADEPR Muhoza yahumurije Abanyarwanda ibinyujije mu ndirimbo bise "Twibuke twiyubaka dusigasire ibyo twagezeho"

Korali Intumwa ikorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze mw’itorero rya ADEPR Muhoza muri ibi bihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 24 Genocide yakorerewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 yashyize hanze indirimbo ihumuriza Imitima y’ibabaye irimo ubutumwa bwo kubwira abantu ko ibyiza byose u Rwanda rugezeho bikomoka ku Mana yaduhaye ubuyobozi bwiza bityo "Twibuke twiyubaka dusigasire ibyo twagezeho dukomeze urugendo imbere ni heza".

Ni indirimbo ihamagarira abantu kwihangana no gukomera kandi ikamenyesha abantu ko hakiri icyizere n’ibyiringiro byo kubaho kandi umuntu akabaho neza kuko imbere ari heza kandi ko Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza bityo ko hamwe nabwo imbere y’abanyarwanda ni heza.

Nk’uko tubikesha umuyobozi w’iyi chorale Bwana Bizimana Jean Baptiste agira ati:"Iyi ni indirimbo twayihimbye tugendeye ku bihe u Rwanda rurimo byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994,yafasha abantu kwihangana no gukomera muri ibi bihe" kuko irimo amagambo ahumuriza kandi akomeza ".

Bati:Abanyarwanda twanyuze mu bihe bigoye Jenocide yakoerwe Abatutsi muri 1994 bazira uko bavutse tubibuke tuniyubaka dusigasire ibyo twagezeho dukomeze urugendo imbere ni heza kandi twebwe abanyarwanda ntitwari tuzi ko amahoro n’umutekano ntitwari tuzi ko bibaho none ubu u Rwanda ruragendwa rwose ntawundi tubikesha ni Imana yatubereye ikibatsi cy’urumuri rutumurikira ukaduha ubuyobozi bwiza bityo dukwiye kwibuka twiyubaka dusigasira ibyo twagezeho tugakomeza urugendo kuko imbere ni heza.


Korali Intumwa ya ADEPR Muhoza imaze imyaka 20 ibonye izuba

Korari Intumwa ikorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhoza ku mudugudu w’ikicaro cy’iyi Paruwasi imaze imyaka 20 ibonye izuba kuko yatangiye umurimo w’Imana kuva mu mwaka 1995 iyobowe na Leonard NSABIMANA, ikaba yaratangiye mu rwego rwo kumenyereza abakiristo hakoreshwa indimi z’amahanga cyane igiswayire n’igifaransa.

Abayobozi bayiyoboye dore uko bagiye bakurikirana: NSABIMANA Leonard, Rhayisha Jonas, Mugabo Benjamin, Gasana Evariste, Umuhoza Jean Claude na Bizimana Jean Baptiste akaba ari nawe ukiyiyoboye. Muraba bamwe ni aba pasteur abandi ni abavugabutumwa kuko intumwa yakunze kurambagizwamo aba pasteur.

Korari yakoze ingendo ngari nk’igiterane cyabereye Butaro ho muri Burera hari hazwiho amateka ya Nyabingi, Igiterane cya Kigali/Gikondo, Nyagatare, Rubavu/Bethel n’ahandi henshi.

Korali Intumwa muri iyi myaka yose yagiye itera imbere mu buryo bwose yaba ubusanzwe ndetse no mubuzima bw’umwuka n’ukuvuga ko bafashanya hagati yabo,gufasha abatishoboye ,gusura abarwayi n’ibindi bikorwa byinshi by’ikorabutumwa rinyuze mukugira neza nkuko Yesu yasigiye itorero umurage w’urukundo ndetse yanateye intambwe mu minsi ishize mu ndirimbo nyinshi yahimye ifite zikora ku mitima y’abantu yamuritse Album ya mbere bise ngo "Ntawera nk’Uwiteka " bamuritse mu gitaramo gikomeye cyabaye kuwa 04 Werurwe 2018.

UMVA IYI NDIRIMBO YUJE AMAGAMBO YIHUMURE:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.