Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi yakoze umukwabo wiswe mutagatifu mu banywi b’ibiyobyabwenge i Kigali -Amafoto+Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 July 2018 saa 05:09'

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga k’umudugudu wa Karambo mu mpera z’icyumweru gishize hari hateguwe igiterane k’iminsi ibiri bari bahaye intego yo gukora ivugabutumwa ngo baronke iminyago bazamurikira umwami Yesu.

Iyi ntego abateguye iki giterane bayigizeho bafashijwe n’indirimbo z’amakorali yo kuri uyu mudugudu ndetse n’ubutumwa n’ubuhamya bw’abakozi b’Imana batandukanye bari batumiwe kubwiriza ijambo ry’Imana by’umwihariko Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi yari itegerejwe na benshi muri iki giterane yasusurukije uruvunganzoka rw’abitabiriye,ikora ivugabutumwa rikomeye mu ndirimbo zayo za karahanyuze ndetse n’inshyashya bamwe bakira ibikomere by’imitima abandi bakira ibikomere by’ibyaha birimo kureka ibiyobyabwenge n’ibindi.

Iki giterane cyari cyateguwe k’ubufatanye bwa koarali nkuru yo k’umudugudu wa Karambo yitwa Siloam ifatkanije n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu kikaba cyarabaye ku wa gatandatu taliki ya 7 kugera kuwa 8 Nyakanga 2018 aho cyabera kurusengero rwa ADEPR umudugudu wa Karambo .


Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi yataramiye abanya Kigali haboneka abemera kureka ibiyobyabwenge

Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi yageze muri iki giterane ku munsi wo kuwagatandatu aho yabanye n’abaho kuva kuwa gatandatu aho nyuma ya saasita yakoze igitaramo gikomeye bukeye ku cyumweru yiriranwa n’abakristo baho mu materaniro noneho nyuma ya saasita ikora igitaramo cy’imbaturamugabo iririmba nyinshi mu ndirimbo zayo nka Gishyitsi cya Dawidi ,Hari ibanga kubakijijwe ,Yesu we ,Intambara mw’isi n’izindi nyinshi zakoze ku mitima y’abantu bose bitabiriye iki giterane.

Iki giterane cyanaririmbyemo andi makorali atandukanye yo kuri uyu mudugudu wa Karambo nka Siloam ari nayo yari yifatikanije n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu gutegura iki giterane ndetse yaririmbye neza mu buryo bunogeye amatwi cyane ihagurutsa abantu mu gihe yaririmbaga indirimbo bise ngo "Amaamara Yesu" n’izindi zitandukanye .

Ku munsi wo kucyumweru mbere yuko igiterane gikomeza abakristo n’abayobozi ba Paruwasi ya Gatenga n’ab’uyu mudugudu wa Karambo babanje gukora urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwaturutse mu Gadhyekero ahitwa Sodoma,aka gace kakaba kazwiho kuba indiri y’amabandi n’ibirara bikoresha ibiyobyabwenge maze bahavuye bagaruka kurusengero bakomeza igiterane maze indirimbo z’amakorali ,Ijambo ry’Imana n’ubuhamya bituma haboneka benshi bakira agakiza banareka gukoresha no kunywa ibiyobyabwenge ari naho havuye imvugo ngo "Korali Bethrehem yakoze umukwabo mutagatifu mu banywi b’ibiyobyabwenge i Kigali".


Rev.Kwizera Elyse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga yashimiye korali Bethrehem

Bwana Rev.Kwizera Elyse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga yavuzeko itorero rya ADEPR ritazahwema gufatanya na Police y’u Rwanda kurandura no guhashya ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge mu banyarwanda ,aho yabwiye umuyobozi wa Police Station ya Gikondo ati:"Mu by’ukuri abakristo dufite harimo abahoze ari abanywi b’ibiyobyabwenge bakomeye ariko ubu barakijijwe kandi n’uku tuba twakoze igiterane haboneka abandi bihana kandi wenda wareba ugasanga inkoni n’amapingu byari byaranze kubahindura ariko indirimbo nk’izi n’ijambo ry’Imana bikabashobora".

REBA IJAMBO COMANDA WA POLICE YA GIKONDO YAVUGIYE MURI IKI GITERANE:

Bwana Theogene Hakuzimana Comanda wa Station ya Police ya Gikondo ihuriweho n’imirenge itatu ariyo Gikondo,Gatenga n’igice gito cya Kigarama mw’ijambo yagejeje kubitabiriye iki giterane yavuzeko ashima cyane itorero rya ADEPR ko iki gikorwa bakora kigira uruhare runini mu guhindura Sosiyete nyarwanda kubijyanye no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati :Nk’abamenye Imana twese ntidukwiriye gushyigikira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ahubwo turasaba ko nkuku mwatumiye iyi korali Bethrehem ikaza mu gakorana igiterane nk’iki hano mu karambo rwose muzongere mu gitegure tujye kugikorera hariya Sodomu turebe bariya basabitswe n’ibiyobyabwenge twabonamo iminyago yo kuzamurikira umwami Yesu ".

REBA MU MASHUSHO UKO KORALI BETHREHEM YARIRIMBYE MURI IKI GITERANE:


REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE:







Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi yafashije umudugudu wa Karambo/Gatenga kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge



Korali Siloam ya ADEPR Karambo yagize uruhare runini mw’itegurwa ry’iki giterane nayo yanyuze benshi mu ndirimbo zayo


Muri iki giterane habonetsemo umusaruro w’abihana barasengerwa










Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki giterane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.