Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kiliziya Gatulika iravugwaho guhohotera abagore, ihereye mu babikira bayo


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 March 2018 saa 08:10'

Bamwe mu babikira baravuga ko bahohoterwa ku kigero gikomeye cyane na Kiliziya Gatolika, bakayirega kubakoresha imirimo irimo gutekera abapadiri, ndetse no gukora imirimo yo guteka mu bindi bigo bya Kiliziya, kumesera abapadiri, ndetse n’ibindi, bakaba babisobanura nko guhohoterwa kuko ngo abenshi muri bo baba barize amashuli menshi ariko bagakoreshwa imirimo isuzuguritse itajyanye n’ubumenyi bwabo.

Ikinyamakuru The Washngton Post cyanditse ko inkuru gikesha ikinyamakuru cya hariya i Vatikani, ivuga ko iki kinyamakuru cy’i Vatikani cyanditse byinshi ku guhohoterwa gukorerwa ababikira aho ngo bakoreshwa nk’abakozi bo mu rugo b’abakaridinali, ba Musenyeri, n’abapadiri kandi ngo ntibahembwe.

Iki kinyamakuru kitwa L’Osservatore Romano, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo cyasohoye iby’iyi nkuru, kigaragaza myinshi mu mirimo ivunanye aba bagore bo muri Kiliziya Gatolika bakoreshwa, kandi ntibahabwe n’ibihembo.

Umwe mu babikira wahawe izina rya Sister Marie watanze ubuhamya yavuze ko abyuka mu gitondo agategurira Padiri amafunguro ya mu gitondo, akamufurira, akamuterera ipasi ndetse akanakora isuku mu nzu, hanyuma akajya kuryama nijoro, nyuma yo kugaburira Padiri amafunguro.

Lucetta Scaraffia, umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru cyatangje bwa mbere iyi nkuru yagize ati" Turagerageza kuvugira, abatagira kivugira kandi bagitinya no kwivugira bitewe n’imyemerere. Muri za Kiliziya abagore bafashwe nabi cyane."

Ni inkuru itashimishije Kiliziya Gatulika, kuko yahise itangaza binyuze mu biro ntaramakuru byayo ko abanditse iyi nkuru barengereye, aho ngo bafashe ikirego kimwe bakakigira rusange ku isi hose, bahise banagaragaza ko ababikira bishimiye ubuzima barimo bwo kwiyegurira Imana.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.