Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali : Rev.Dr .Ziyambo Cosmos yanenze bikomeye abakozi b’Imana banga kwiga bakirirwa mu buhanuzi n’ibitangaza -Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 July 2018 saa 04:38'

Rev.Dr .Ziyambo Cosmos kuva mu gihugu cya Zambia yanenze bikomeye abakozi b’Imana babona bahawe impano zo guhanura no gukoreshwa ibitangaza bakihutira gushinga amadini n’amatorero mu gihe batabanje kujya kwiga Bibiliya n’indi miyoborere y’itorero bigatuma babikora nabi amatorero yabo agahoramo induru ziva kumicungire mibi y’umutungo w’itorero no kutamenya uko wakwitwara ku bantu nk’umuyobozi .

Ibi uyu mukozi w’Imana yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga inyemezabumenyi ku banyeshuri b’abanyarwanda basoje amasomo ya bibiliya bigishijwe n’ishuri rya Ecole Biblique Emaus ,ni ibiroli byabereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara kw’itorero rya VICTORY Church of Rwanda rikorera ahazwi nko kuri Cafe de Nyakabanda.

Ubwo uyu muyobozi yarahawe umwanya wo kubwiriza no kugira icyo abwira imbaga y’abari bateraniyeho yavuzeko Rev.Dr .Ziyambo Cosmos ubundi iyo umuntu aje kw’ishuri asa nuba uje kwa muganga kuko ishuri rigukiza imyumvire mibi rikakwigisha uburyo bwiza bwo kuyobora abantu ndetse nawe ubwawe ukiyobora neza.


Rev.Dr .Ziyambo Cosmos yavuzeko gushinga idini utarize ari nko kuvura umuntu utarabyigiye

Uyu Rev.Dr .Ziyambo Cosmos ufite itorero mu gihugu cy’iwabo muri Zambia akaba n’umwarimu mw’ishuri rya Bibiliya yavuzeko iwabo bitoroshye gutangira itorero utarize kuko benshi mu bakozi b’Imana baba bazi kubwiriza ariko batashobora gucunga amafaranga ,bazi kwigisha ariko ntibazi uburyo bamanaginga abantu .ibi byose ntahandi wabikura uretse kujya mw’ishuri ukiga.

Ati:"Abakozi b’Imana twahamagawe n’Imana ,dutoranywa n’Imana ,tugabirwa impano n’Imana ariko ibi ntibihagije kugirango uyobore abantu kuko umuganga usanzwe ntiyavura umuntu atarize bityo n’abakozi b’Imana bakwiye kumenya ko utavura abantu muri Roho utazi uburyo bwo kubikora kuko wanze ishuri dore ko abakozi b’Imana dukwiye kwita ku mibereho y’umubiri n’iyumwuka y’abayoboke bacu.

Rev.Dr .Ziyambo Cosmos yakomeje avugako impamvu Leta y’u Rwanda isuzugura abakozi b’Imana biterwa nuko batiha agaciro ati:"Abakozi b’Imana benshi mu Rwanda bahagaze mu mwambaro wa gishumba gusa ariko batabikwiye kuko banze kwiga

Ati:"Mujye mumenyako iyo duhagaze imbere y’abantu haba harimo abanyabwenge benshi kandi bazi kumva no guha agaciro ibyo tubigisha ,bityo rero niba utarize ntushobora gusobanukirwa neza imiyoborere y’itorero kuko kugira impano zo guhanura no gukoreshwa ibitangaza gusa ntibihagije ngo ushobore kuyobora abantu utabisobanukiwe ndetse utanazi bibiliya .

Ibi Rev.Dr .Ziyambo Cosmos yabivuze mu gihe Leta y’u Rwanda iri kwiga itegeko rutemerera umuntu kuyobora idini cyangwa itorero adafite impamyabumenyi ibimwemerere ,iti tegeko riramutse ryemejwe n’Inteko ishinga amategeko, ushaka gushinga idini yajya asabwa kuba afite icyemezo kibimwemerera, kuba afite amashuri amwemerera kuba umushumba w’itorero no kuba akorera ahantu habugenewe.


REBA INYIGISHO UYU MUKOZI W’iMANA YANENGEYEMO BIKOMEYE ABAKOZI B’IMANA BO MU RWANDA BANGA KWIGA BAKIHUTIRA GUSHINGA MADINI:


Ibi uyu mukozi w’Imana yabivugiye mu muhango wo gutanga inyemezabumenyi kubakurikiye amasomo ya Blbiliya

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.