Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali :Pasiteri ukomeye muri Nigeria yavuze ibintu bikomeye kuri Perezida Paul Kagame


Yanditswe na     Ubwanditsi
18 April 2018 saa 07:59'

Dr Rev Pasiteri Tola Olukilede uri mu bavugabutumwa bakomeye muri Nigeria yavuze ko muri iyi myaka umugabane w’Afurika ufite umugisha kuba fite inararibonye muri Politike nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame maze asaba Abanyarwanda kumenya uyu mugisha bafite wo kuba bayoborwa n’uyu muyobozi ufite gahunda ikomeye y’iterambere mu buryo bwose kandi akaba afite amahame yuje ubwenge n’ubushishozi mu miyoborere ye.

Pasiteri Tola Olukilede ni we watangije Umuryango w’Ivugabutumwa ryo gukiza Isi (Heal the World Movement), umaze kugaba amashami mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Ubwo yari mu giterane cy’iminsi itatu cyabereye mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2018 , Pasiteri Olukilede, yashimye Imana kukuba Afurika ifite umuyobozi mwiza Perezida Paul Kagame ndetse asaba abanyarwanda ko bakwiye kurishaho gusaobanukirwa iyi mpano nziza Imana yabihereye .


Dr Rev Pasiteri Tola Olukilede wo muri Nigeria yavuze ko u Rwanda n’Afurika rufite impano ikomeye yo kugira Perezida Paul Kagame

Muri aya magambo Dr Rev.Pastor Tola Olukilede yagize ati:"Hari abantu b’igitangaza nabonye mu buzima bwanjye kuko nkunda gukurikirana amagambo avugwa n’abahanga mu byiciro bitandukanye by’ubuzima ariko ndagira ngo mbabwire ko Perezida Paul Kagame ari umwe mubantu mfatiraho ikitegererezo k’imiyoborere myiza kuko urebye aho abereye umuyobozi w’u Rwanda kandi mu bihe bibi abanyarwanda bari bavuyemo bya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 wareba iterambere arugejejeho ntiwabura kubona ko ari umuyobozi mwiza .

Uyu mupasiteri yakomeje avugako Paul Kagame kugeza ubu atari impano Imana yahaye Abanyarwanda gusa ko ahubwo ari impano y’umugabane w’Afurika ati:"Twese tuziko muri uyu mwaka wa 2018 Perezida Paul Kagame ariwe uyoboye Afurika y’unze ubumwe kandi kumugira bituma n’abandi bayobozi bamufatiraho urugero rwiza ".


Iki giterane kitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu bitandukanye

Iki giterane cyazanwe mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, cyabereye ku rusengero rwa UEBR mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 3 Mata gisozwa kuri uyu wa 6 Mata 2018. Cyitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu birimo Nigeria, Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda, cyari gifite intego igira iti “Iyubatse ibintu byose” (Abaheburayo 3:4).

Inyigisho zitangirwamo zigira akamaro ku muryango Nyarwanda kuko mu 2016, umwe mu bumvise amagambo yavugiwemo yibanda ku ku kugira intego mu buzima, gukoresha imbaraga no gutera imbere mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri yabaye rwiyemezamirimo, ufite umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Ejo heza Foundation.”


Umushumba mu Itorero rya UEBR (Union des Eglise Baptiste aux Rwanda) akaba n’Umuyobozi wa Heal the World Movement mu Rwanda, Shinga Fidèle, yavuze ko iki giterane gisiga umusaruro mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.