Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali :Korali Goshen y’i Musanze yahuje imbaraga na korali Shalom na Dominic bakora igitaramo cyanyuze abakitabiriye-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 June 2018 saa 07:54'

Korali Goshen yo muri ADEPR Musanze yakoze igitaramo cy’uburyohe cyahuruje imbaga y’abaturutse imihanda yose ,benshi bataha banyuzwe n’urwungikane rw’indirimbo z’iyi korali hamwe n’iza korali Shalom y’i Nyarugenge n’umuhanzi Dominic Ashimwe bafatikanije .


Korali Gosen yaraye ikoze igitaramo cy’amateka muri Dove Hotel ku Gisozi

Iki gitaramo cyabereye muri Dove Hotel kuri iki Cyumweru taliki ya 10 Kamena 2018 , ahari hateraniye ibihumbi by’abakirisitu batandukanye, abayobozi bakuru b’Itorero rya ADEPR barangajwe imbere na Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR ari nawe wigishije ijambo ry’Imana.

Korali Goshen ya ADEPR Musanze imaze imyaka 20 ishinze imizi mu ivugabutumwa yongeye gushimangira igikundiro n’umurava ifite mu kuramya Imana no kuyihimbaza binyuze mu ndirimbo aho yataramiye abanyakigali ubwiza bw’Imana buramanuka .

Iki gitaramo cyatangiye kw’isaha ya munani kirangira saa kumi n’ebyiri n’igice ( 14h00-18h30) cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere ndetse n’indirimbo zinonosoye neza aho korali Goshen nyiri gitaramo yari yabukereye mu mwambaro mwiza iserukana ubutwari mu byiciro byose uko ari bibiri aho ikiciro cya mbere baririmbye indirimbo 4 noneho mu cyakabri bairirmba izigera kuri 6 doreko bari no mugikorwa cyo gutunganya amashusho y’iyi Album yabo ya kane.

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge imwe muzikunzwe cyane muri iyi minsi muri iki gitaramo yanyuze cyane imbaga y’abakristo kubera imiririmbire idasanzwe yiganjemo ubuhanga buhanitse ndetse n’indirimbo zabo zikaba zujemo amagambo yomora ibikomere y’abazumva ,mu ndirimbo zose uko ari 6 baharirimbiye ubwiza bw’Imana bw’ururutse basoza bakumbuza abantu igitaramo cyabo bazakorera muri Kigali Convetion Center kuwa 22 Nyakanga 2018.

Umuhanzi Dominic Ashimwe nawe yeretswe ko akunzwe na benshi ubwo yahabwaga indirimbo maze imbaga y’abakristo igahaguruka igafatanya nawe mu ndirimbo nka Ashimwe ,Nemerewe kwinjira,Ndishimye n’izindi zitandukanye .


Umuvugizi wa ADEPR Rev. Past KARURANGA Ephrem

Umuvugizi wa ADEPR Rev. Past KARURANGA Ephrem wari umwigisha muri iki gitaramo, yibukije abakristo ko bakwiye guhora bashima Imana kubw’uburinzi bwayo ndetse ko nta kintu cyakagombye kubatera ubwoba mu gihe bazi ko ari abakrianutsi kuriyo kuko yirahiye ko itazigera ihana intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro.

Kamanzi Danny Perezida wa korali Goshen yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko bishimiye cyane uburyo iki gitaramo kitabiriwe kuburyo bushimishije, yagize ati” Twateguye iki gitaramo kugirango dutaramire inshutin zacu cyane cyane izo mumujyi wa Kigali, indi mpamvu y’iki gitaramo twari turimo gufata amashusho y’indirimbo za Album ya 6 ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Korali Goshen imaze ikora umurimo w’Imana wo kuririmba.”

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITARAMO:











Korali Goshen yanyuze bikomeye imitima y’uruvunganzoka rw’abatabiriye igitaramo cyabo


Dominic Ashimwe indirimbo ze zahagurukije imbaga muri iki gitaramo



Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yanyuze imitima y’abaitabiriye igitaramo muri Dove Hotel inibutsa icyo izakorera muri Kigali Convetion Center


Umuhanzi Jado Sinza nawe yatangajwe n’imigendekere myiza y’iki gitaramo




Abantu bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi aho Icyumba kinini cya Dove Hotel cyari cyakubise cyuzuye

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.