Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali: Itorero rya ADEPR riteguye igiterane cya Pentecote kizaririmbamo amakorali yigwijeho abakunzi benshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 May 2018 saa 07:00'

Itorero rya ADEPR mururembo rw’umugi wa Kigali bateguye igiterane cyo kwizihiza imanuka ry’umwuka wera( Pentecote) batumiyemo amakorali akunzwe muri iri torero harimo Hozianna na Sholom z’Inyarugenge,Jehovah Jileh CEP ULK ,Berarel ya ADEPR Murambi,Siloam ya ADEPR Kumukenke ,Sauni yo mu Cyahafi n’izindi nyinshi,aba bose bakazifatikanya n’imbaga y’abakristo hamwe n’ubuyobozi bukuru bw’iri torero

Iki giterane kizaba kuwa gatandatu wo kw’italiki 19 Gicuransi 2018 kikazabera kuri Stade ya ULK ku Gisozi kuva kw’isaha ya saambiri za mu gitondo kugera saa saba z’amanywa.


Rev.Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali

Rev.Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko iki giterane giteguwe mu ntego yo guha agaciro umunsi abakristo bizihizaho imanuka ry’umwuka wera(Pentecote gusa gusa abantu bagomba kumenya ko itorero ritizihiza uyu munsi wa Pentecote nk’umuhango cyangwa kwibuka amateka byonyine kuko umwuka akorera mw’itorero buri gihe akariha guhembuka no kurushaho gukumbura ijuru.

Ati " Pentecote y’uyu mwaka wa 2018 izaba kuwa 20 Gicuransi ariko nka ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali twateguye iki giterane ku munsi ubanziriza uyu nyirizina kugirango abakristo bazahurire hamwe babwirizwe ubutumwa bwiza bubibutsa iby’umwuka wera noneho bukeye ku cyumweru kwizihiza Pentecote bizakomereze mu ma Paruwasi.

Uyu mushumba yakomeje avugako umwuka wera yakoze imirimo ikomeye kw’itorero ry’Imana kandi n’ubu akaba agikora ati :" Ubundi umwuka wera ntiyaje gusimbura Yesu ahubwo ufatikanya n’itorero gukora imirimo n’ibitangaza nk’ibyo Yesu yakoraga bityo Iyo tuvuze ijambo ry’Imana tuba tuvuze ubuzima ,imbaraga,amavuta no guhembuka kandi byose tubikesha umwuka wera kuko ariwo udushoboza nkuko Yesu yari yarabisezeranije abizera ko nagenda azaboherereza umufasha ,nkuko tubisoma muri Yohana 16:7.

Iki giterane cya Pentecote mururembo rw’umugi wa Kigali kizitabirwa n’amakorali akunzwe muri iri torero harimo Korali Hozianna na Sholom z’Inyarugenge,Jehovah Jileh CEP ULK ,Berarel ya ADEPR Murambi,Siloam ya ADEPR Kumukenke ,Sauni yo mu Cyahafi,Ijwi ry’umwami Yesu ya ADEPR Kacyiru ,Elayo ya ADEPR Gatenga ,Abakorera Yesu ya Rukurazo ,Duhuzumutima ya ADEPR Muhima ,Faradja ya ADEPR Kimihurura, na Garedi ya ADEPR Kicukiro Shell bose bakazifatikanya n’imbaga y’abakristo hamwe n’ubuyobozi bukuru bw’iri torero rya ADEPR .




Amakorali yose yatumiwe muri iki giterane yacyereye kuzasusurutsa abazitabira iki giterane cya Pentecote

MENYA BYINSHI KURI IKI GITERANE CYA PENTECOTE 2018:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.