Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali: Insengero 20 mu zisaga 700 zari zafunzwe, zakomorewe


Yanditswe na     Ubwanditsi
3 March 2018 saa 09:02'

Nyuma y’ibyumweru bibiri igikorwa cyo gufunga izi nsengero kibaye, abayobozi b’insengero zigera kuri 71 bamaze kwandikira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze basaba ko bafungurirwa kuko ibyo basabwaga babikoze. Gusa kuri ubu ngo insengero 20 zimaze gufungurwa, mu nsengero 37 bahereyeho basura.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2018 nibwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, ku ikubitiro izigera kuri 714 zahise zifungwa mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Mu nsengero zafunzwe hari izo ubuyobozi bwasanze zikorera mu kajagari, izikorera mu mazu yo guturwamo, iziri hagati mu ngo z’abaturage zikabasakuriza, izadafite ubwiherero, izitagira aho guparika imodoka n’ibindi.

Umuyobozi w’amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali, Bishop Nzeyimana Innocent, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko umubare w’abandi basaba kugenzurwa kuko ibyo basabwaga babyujuje ukomeje kwiyongera.

Yayize ati “Abayobozi b’insengero 71 mu Karere ka Nyarugenge nibo bamaze kwandika basaba ko bakongera bakagenzurwa ngo kuko ibyo basabwaga babyujuje, twasuye izigera kuri 37, twafunguriye 20 kuko twasanze ibyo basabwaga barabyujuje. Igikorwa cyo gusura abavuga ko bujuje ibisabwa kirakomeje.”

Ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’Igihugu ku nshuro ya 15, Perezida Kagame, yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hafunzwe insengero 700, yibaza niba ari robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro, avuga ko ari ‘akajagari.’

Mu karere ka Kicukiro hari hafunzwe insengero 156 muri 352, muri Nyarugenge izimaze gufungwa ni 203 muri 300 zakorewe ubugenzuzi, naho mu Karere ka Gasabo hafunzwe insengero 355 muri 699 zakorewe ubugenzuzi. Insengero zose hamwe zafunzwe zikaba zigera kuri 714.


Icyumba cy’amasengesho cyafunzwe muri Gasabo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.