Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali: Igiterane cya Bishop Harerimana Jean Bosco cyatangiranye imbaraga zikomeye abantu bakira indwara z’uburyo bubiri-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 June 2018 saa 05:35'

Ku mugoroba w’ejo kuwa gatanu taliki ya 29 Kamena 2018,umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco yatangije igiterane cy’ububyutse no kubohoka mu mujyi wa Kigali ,iki giterane kikaba cyatangiranye imbaraga zikomeye aho bamwe mu bakitabiriye batangiye kwakira ibisubizo by’ibibazo bari bafite birimo uburwayi bw’umubiri hamwe no gukira ibyaha kubatarihana bakaba bakiriye agakiza bivuzeko abantu bahembutse kabiri yaba mu buryo bw’umwuka ndetse n’ubw’umubiri.


Iki giterane cyatangiranye imbaraga zikomeye aho Imana yatangiye kwiyereka uruvunganzoka rw’abari kukitabira

Iki giterane kigiye kumara iminsi itatu kibera mu karere Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo ahazwi nko mu miduha ahakorera iri torero rya kw’itorero rya Zeraphath Holy Church i Kigali cyatangiranye ubwitabire bwinshi bw’abantu bavuye imihanda yose baje kugirirwa neza n’Imana ndetse amakorali nka Holy Nation na Fire Team Worship basusurutsa bikomeye abitabiriye iki giterane kuri u

Nkuko intego y’iki giterane ariyo kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubwumwuka abarimo kukitabira benshi bakiriye agakiza ndetse haboneka n’umubare munini w’abari barwaye indwara zananiranye yaba izituruka ku myuka mibi ndetse n’izisanzwe bakaba barimo kubohoka .



Bishop Harerimana Jean Bosco urimo gukoreshwa ibikomeye muri iyi minsi

Uyu mukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco urimo gukoreshwa ibikomeye muri iyi minsi aho asengera benshi bafite ibibazo by’uburwayi bukomeye yaba ubusanzwe nko guhagurutsa ababana n’ubumuga bwo kutagenda ,guhumura abatabona no gusengera indwara zituruka ku myuka ndetse n’ubusanzwe nkuko bigenda bikorekera mu biterane by’imbaraga ategura bikaba biri no kugaragara muri iki yatangije ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Bishop Harerimana Jean Bosco ubwo yatangizaga iki giterane k’umunsi wacyo wa mbere yabwiye imbaga y’abitabiriye ko Imana izabiyereka bikomeye ikababohora ingoyi z’umwanZI satani ndetse n’izabarozi kandi bakavanirwaho inyatsi na zakarande zo mu miryango.


Bishop Harerimana Jean Bosco hamwe n’umufasha we bafatana umurimo w’Imana

Yifashishije ijambo ry’Imana yagize ati:"Burya Imana n’inyebambe naho yababaza umuntu ntiyamubabaza iteka ahubwo igira igihe ikamuzaho ikamuhindurira amateka kuko ari inyembabazi ,twebwe abantu icyo dusabwa n’ukuyubaha ibindi ntibitureba izabyikorera".

Uyu mukozi w’Imana mw’isaha yamaze ahanurira abantu anabasengera Imana yababohoye bamwe barakira batanga ubuhamya ndetse asoza ahamagarira abantu kwitabira ku bwinshi ati:"Umuntu uzaba muri iki giterane azabona imbaraga z’Imana bityo mujyende muzanire Yesu abarwayi bakomerewe ndetse n’abafitye ibibazo turasenga Imana izatiwiyereke nkuko isanzwe idukoresha iby’ubutwari .

Iki giterane kirakomeje kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wagatandatu kikazarangira ejo ku cyumweru taliki 01 Nyakanga 2018 kikaba kiri kubera kurusengero rwa Zerapthath Holy Church i Kigali ruherereye mu murenge Nyamarambo mu Miduha ahasigaye hitwa mu Migisha hafi y’ahakorera ibiro by’uyu murenge kikaba kiri gutangira kuva kw’isaha ya saa cyenda z’umugoroba kugera saa kumi n’ebyiri (15h00-18h00).

Iri torero rya Zeraphath Holy Church riyoborwa n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco hano mu mujyi wa Kigali rikorera mu murenge wa Nyamarambo mu Miduha ahasigaye hitwa mu Migisha nkuko twabivuze haruguru, gahunda z’amasengesho n’amateraniro yaho biba buri wa gatatu aho birirwa mu masengesho yo kwigaragaza kw’Imana kandi ajya aberamo ibitangaza bikomeye ndetse no kucyumweru mbere ya saa sita hakaba amateraniro asanzwe noneho nyuma ya saa sita hagakomeza igiterane cy’amasengesho.




Abaririmbyi nabo bari gususurutsa abari kwitabira iki giterane





Iki giterane kiri kwitabirwa n’abantu benshi baturutse imihanda itandukanye




Abantu batangiye kubohoka mu buryo bukomeye ,nawe ntusibe mukanya kuko Imana iri gukora ibitangaza

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.