Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali :Dr.Rev. Pastor Tola Olukilede asanga Leta y’u Rwanda yararebye kure igafunga insengero zitujuje ibisabwa, anenga abanyamadini babihuza n’umugambi wa Satani


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 April 2018 saa 05:00'

Ku nshuro ya gatatu I Kigali hari kubera igiterane cyateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa wo gukiza isi (Heal the World Movement) ,muri cyo hakaba harimo abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye barimo Dr .Rev.Pastor Tola Olukilede kuva muri Nigeriya ari nawe watangije uyu muryango w’ivugabutumwa aho yagarutse kukuvugako Leta y’u Rwanda ariyo gushimirwa kuba yararebye igasanga ko insengero zigomba kuba ziteguye neza kandi ziri ahantu heza ahubwo ko ababihuza n’umugambi wa satani ari abo kunengwa.

iki gitarane cyatangiye kuwa kabiri w’italiki 3 kikazarangira kuwa gatanu taliki ya 6 Mata 2018 kikaba kiri kubera kurusengero rwa UEBR mu mugi wa Kigali aho gitangira kuva kw’isaha ya saa mbiri za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba(08h00-05 h00).

Iki gitarane kitaibiriwe n’abantu bavuye mu bihugu bitanu aribyo Nigeriya,Kenya ,Uganda ,Uburundi ndetse n’u Rwanda ,kikaba gifite intego igira iti"Iyubatse ibintu byose"(Abaheburayo 3:4) aho batangiramo inyigisho zibanda ku nkingi eshatu arizo kugira intego mu buzima,kugira imbaraga no gutera imbere mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri.



Uwambaye ama Lunette ni Dr .Rev.Pastor Tola Olukilede kuva muri Nigeriya uhagarariye uyu muryango "Heal the World Movement" kw’isi

Bwana Dr .Rev.Pastor Tola Olukilede kuva muri Nigeriya ufite amagambo akomeye y’ubwenge yigisha abantu ubwo yarimo yigisha yakomoje kubijanye n’ifungwa ry’insengero zitujuje ibyangombwa mu Rwanda aho yavuzeko hari bamwe mu bakozi b’Imana b’inshuti ze mu Rwanda bamusabye ko akwiriye kubaha inkunga y’amasengesho kuko insengero bazifunze bityo ngo bakaba babibonamo umugambi wa satani bityo ababwirako Leta y’u Rwanda izi kureba kure kukuba yararebye ko insengero zigomba kuba zitunganije neza .

Muri aya magambo Dr .Rev.Pastor Tola Olukilede kuva muri Nigeriya yagize ati :"Narumvishe ngo mu Rwanda Leta yafashe ingamba zo gufunga insengero zitujuje ibisabwa birimo Imisarane,isuku ,ibifata amajwi n’ibindi ndagirango mbabwireko Leta yanyu ari umubyeyi kandi ureberera abana neza kuburyo gufata iki cyemezo aribyo gushimwa kuko ntampamvu yuko ahantu hahurira abantu b’Imana hagomba kuba hatunganye neza ".

Uyu mukozi w’Imana yakomeje avugako hari bamwe mu bapasiteri bafashe ibi nk’umugambi wa satani ati:"Hari abakozi b’Imana baha mu Rwanda tuziranye bagiye bansaba inkunga y’amasengesho kuko satani ari gutuma bafungirwa insengero ,icyo gihe narababwiraga ngo abakozi b’Imana bo mu Rwanda mukwiye kwiga gushaka ikindi mukora mudashingiye kumaturo gusa kuko ubukene nibwo bubavugisha ibyo naho ubundi ibyo Leta yanyu ibasaba ntbwo bigoye rwose".


Bwana Pastor Fidele Shinga umushumba mw’itorero rya UEBR akaba n’umuyobozi wa Heal the World Movement mu Rwanda

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bwana Pastor Fidele Shinga umushumba mw’itorero rya UEBR(Union des Eglise Baptiste aux Rwanda) akaba n’umuyobozi w’uyu muryango w’ivugabutumwa wo gukiza isi (Heal the World Movement) mu Rwanda yavuzeko iyi ari inshuro ya gatatu iki giterane kibereye mu Rwanda kandi ko kijya gisiga umusaruro mu buryo bw’umwuka ndetse n’ubw’umubiri.

Muri aya magambo uyu mukozi w’Imana yagize ati:" Umusaruro w’ibiterane nk’ibi urahari rwose kuko nk’umwaka wa 2016 hari umugore wumvishe amagambo twabigishije dushimangira za nkingi zirimo kugira intego mu buzima,kugira imbaraga no gutera imbere mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri none ubu yabaye rwiyemezamirimo ubu akaba afite umuryango utegamiye kuri Leta witwa "Ejo heza Foundation" kandi yatanze ubuhamya ko ibi byose abigezeho abikomora ku nyigisho n’amagambo yigishirijwe muri iki giterane kandi si mu buryo bw’umubiri gusa kuko hanabonekamo abantu benshi bakira agakiza.

Iki giterane gikomeje kubera kurusengero rwa AEBR mu mugi wa Kigali rwagati kikaba kiri gutangira kuva kw’isaha ya saa mbiri za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba(08h00-05 h00).



Korali yaturitse muri Congo nayo iri gususurutsa abitabiriye iki giterane



Abantu b’ingeri zitandukanye bitiabiriye iki giterane ku bwinshi

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.