Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali :Dominic Ashimwe yiyongereye mu bazafasha korali Goshen y’ i Musanze mu gitaramo bise "Imirimo y’Imana Live Concert "


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 May 2018 saa 11:31'

Korali Goshen yo mw’itorero rya ADEPR mu ntara y’amajyaruguru ikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ngo "Imirimo y’Imana Live Concert " izakorera muri Dove Hotel hano i Kigali ,muri iki gitaramo ikaba izafatikanya no korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge hamwe n’umuhanzi Dominic Ashimwe, kikaba kizaba kuwa 10 Kamena 2018 .

Korali Goshen, ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu ntara y’amajyaruguru mu karere Musanze yatangiye ari korali y’abana batoya bo mw’ishuri ryo kucyumweru( Sunday school), kuri ubu ifite abaririmbyi barenga ijana b’ingeri zitanduknye ,ikaba inafite Album eshanu z’amajwi 5 ebyiri murizi zikaba zinafite amashusho yazo bakaba bari mu myiteguro yo gutunganya Album ya gatatu y’amashusho.


Korali Goshen ya ADEPR Musanze yakajije imyiteguro y’igitaramo izakorera muri Dove Hoteli

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bwana Kamanzi umuyobozi w’a Korali Goshen yadutanagrije ko ubu icyo bahugiweho ari imyiteguro y’igitaramo gikoeye kizabera mu mugi wa Kigali kuri Dove Hotel ku Gisozi kuwa 10 Kamena 2018 ati :"Korali Goshen iki gitaramo tugiteguye mu ntego yo gukora ivugabutumwa ariko akazaba ari nakanya keza ko gufata amashusho ya Album yacu ya gatanu isanzwe ari iy’amajwi ".

Uyu muyobozi yakomeje avugako muri iki gitaramo Goshen itazaba ari yonyine kuko izafashwa na korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge ati:"Korali Shalom y’i Nyarugenge ni inshuti zacu magara twarahuje twumvikana kuzajya dufatikanya umurimo w’Imana niyo mpamvu twabahisemo nog tuzafatanye nabo muri iki gitaramo kandi ndizeza abazakitabira ko bazahembuka mu buryo bwose".


Korali Shalom y’Inyarugenge izafatanya na Gshen muri iki gitaramo

Iki gitaramo gikomeye cya korali Goshen kizaba ku cyumweru cyo kw’italiki ya 10 Kanama 2018 kuri Dove Hotel ya ADEPR ku Gisozi kuva kw’isaha ya saa munani kugera saa kumi n’ebyiri (14h00-18h00).

Aba batangiye kuririmba bakiri abana bato bo mu ishuli ryo ku cyumweru, gusa kuri ubu bagenda batera intambwe none bamaze kuba abagabo n’abagore bahamye mu gihe bibonaga bakumva kuzagera aho bageze ubu bitoroshye.

Ubundi iyi Korali Goshen yatangiye ifite abana bato bavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Abenshi bari abana b’abashumba n’abavugabutumwa n’abaririmbyi ba Korari Intumwa ibarizwa aho kuri ADEPR Muhoza, bakurira ku birenge by’abakuru babo kugeza aho ubu bamaze kuba ubukombe mu gukora ivugabutumwa rifasha benshi mu gihugu cy u Rwanda.



Korali Goshen ubu igizwe n’abaririmbyi basaga 90 birekura bagatambira Imana

Korali Goshen igizwe n’abaririmbyi basaga 90 ,ifite Album eshanu z’amajwi ,eshatu muri izi zikaba zifite amashusho ubu bakaba bari mu myiteguro yo gukora igitaramo gikomeye bazatunganirizamo amashusho y’iyi Album ya gatanu .


Menya byinshi kuri iki gitaramo


Dominic Nic yemeye aya makuru ko yiteguye kuzasusurutsa abantu muri iki gitaramo

UMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA 5:


Abashaka gukomeza konogerwa n’indirimbo ndetse n’ubuhanga bwa korali Goshen y’i Musanze ntibazacikwe n’iki kiganiro gitambuka kuri Isango Star Tv

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.