Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali: Bishop Rugamba n’umufasha we n’abandi ba Pasiteri b’amwe mu matorero bahawe Inyemezabumenyi z’amasomo ya Bibiliya bize-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 July 2018 saa 08:35'

Mu mpera z’icyumweru twasoje hari kuwa gatandatu taliki ya 14 Nyakanga 2018 mu karere ka Nyarugenge mub murenge wa Kimisagara kw’itorero rya VICTORY Church of Rwanda habeye umuhango wo gutanga inyemezabumenyi kubanyeshuri bakurikiye amasomo ya Bibiliya binyuze mw’ishuri mpuzamahanga rya Ecole Biblique Emaus aho abahawe inyemezabumenyi bari mu byiciro bibiri barimo ababonye Diplome ya mbere ndetse niyo bita Diplome Superieur.




Mu banyeshuri bahawe inyemezabumenyi harimo Bishop Rugamba Albert n’umufasha we bayobora itorero rya Bethesida Holy Church

Mu banyeshuri bize aya masomo harimo abakozi b’Imana batandukanye bayoboye amatorero hano mu Rwanda nka Bishop Rugamba n’umufasha we bayobora itorero rya Bethesida Holy Church n’abandi bantu batandukanye barimo abapasiteri basanzwe mu madini n’amatorero ndetse n’abavugabutumwa ku giti cyabo ntibatanzwe muri aba umuntu yavuga nka Ev.Habimana Francois .

Ecole Biblique Emaus ni ishuri rya Bibiliya umuntu yigamo aho afata ibitabo by’amasobo ya Bibiliya yabugenwe noneho akabyiga maze akazakora ibizamini yatsinda agahabwa inyemezabumenyi noneho umubare w’ibitabo abantu bize akaba ariwo ubashyira mu byiciro bajyamo n’ukuvugako abize ibitabo 12 bahabwa Diplome ya mbere noneho abize 24 bagahabwa Diplome Superieur .

Nkuko Bishop Dr.Joseph Kamanza umuvugizi w’itorero rya Victory Church of Rwanda akaba n’umuhuzabikorwa w’iri shuri rya Ecole Bibiblique Emmaus yavuzeko iri shuri ritari akademique n’ukuvugako ridatanga impamyabumenyi zemewe mu rwego mpuzamahanga ahubwo ritanga inyemezabumeyi ku masomo ya Blbiliya umuntu aba yize .


Rev.Dr.Cosmos guturuka mu gihugu cya Zimbabwe wavuze amagambo yunga mu rya Leta y’u Rwanda

Ati:"Iri shuri rirafasha cyane kuko iyo wize ibitabo byose uko ari 24 ukajya kwiga muri kaminuza ya Theologiya hari amasomo menshi udasubiramo kuko uba ufite inyemezabumenyi yerekana ko wayize icyo gihe ama Credits wagombye kwiga ahita agabanuka".

Uyu muhango wari witabiriwe n’umu Rev.Dr.Cosmos guturuka mu gihugu cya Zimbabwe wavuze amagambo yunga mu rya Leta y’u Rwanda irimo yiga kw’itegeko ryo gushyiraho uburyo umuyobozi w’idini cyangwa itorero agomba byibuze kuba afite impamyabushobozi ya Lisence muri Theologie ,aho yabwiye imbaga y’abari bateraniye aho ko iwabo muri Zimbabwe bitaba byoroshye ko umuntu yatangiza itorero adafite byibuze Licence muri Theologie.

Ati:"Ngaya cyane abakozi b’Imana babona bafite impano z’ubuhanuzi no gukora ibitangaza bakirukankira gushinga amadini batabanje kwiga ,umuhamagaro wagufasha kwigisha neza ariko ntiwagufasha Administration y’itorero n’ibindi byose biba bisabwa ngo uyobore abantu bityo rwose abantu bari mumurimo w’Imana bakwiriye kuyoboka amashuri bakiga kuko rimwe na rimwe basuzugurwa bihereye ku kuba ari abaswa mu bumenyi bw’ishuri".

Mubahawe inyemeza bumenyi harimo abakozi b’Imana batandukanye ba hano mu Rwanda nka Bishop Rugamba n’umufasha we bayobora itorero rya Bethesida Holy Church n’abandi batandukanye bo mu matorero akorera hano mu Rwanda.




Ev.Habimana Francois n’umwe mubanyeshuri bahawe inyemezabumenyi n’ishuri rya Ecole Emmaus








Abakozi b’Imana barangije amasomo yabo bahawe inyemezabumenyi

REBA BISHOP ASOBANURA IMIKORERE YA ECOLE BIBLIQUE EMMAUS:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.