Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali: Bishop Rugagi Innocent n’Inkuru nziza mu mugi rwagati bafungiwe insengero -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 February 2018 saa 09:23'

Urusengero Redeemed Gospel Church rwa Bishop Rugagi Innocent n’urw’Itorero Inkuru Nziza ziherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati zafunzwe kubera kutubahiriza ibyo zasabwe gukosora n’Akarere ka Nyarugenge.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2018 nibwo izi nsengero zombi zashyizweho ingufuri.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uru rusengero rwo kwa Rugagi rwafunzwe nyuma y’amakuru umwe mu baruturiye yatanze avuga ko rusakuza cyane mu gihe cy’amateraniro bikamubangamira.

Iki cyemezo cyo gufunga insengero cyafashwe nyuma y’igihe ba nyirazo hari ibyo basabwe gukosora ariko ntibyakorwa.

Urusengero rwa Bishop Rugagi rufunzwe mu gihe itorero ayobora riri mu masengesho y’iminsi 77 yise "Habwa’’ aba buri munsi nimugoroba.

Ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganyiriza ko abateza urusaku rukabije nijoro, igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugera kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo.

Ingingo ya 108 y’itegeko ngenga nomero 04 /2005 ryo ku wa 8 Mata 2005 rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, igena igihano ku bateza urusaku cy’igifungo kigera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri nshuro habaye urusaku.

Kugeza ubwo Igihe.com dukesha iyi nkuru bandikaga iyi nkuru uru rusengero ruracyafunze.

Hategerejwe kuvugana n’inzego zirebwa n’iki kibazo…




Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.