Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali:Bishop Harerimana Jean Bosco ateguye igiterane k’imbaraga zo kubohora ababoshye n’ibibazo


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 June 2018 saa 04:56'

Itorero rya Zeraphath Holy Church ishami ryaryo ry’i Kigali riri mu bihe byiza byo kwishimira ko mu minsi mike ishize nyuma yo kuzuza ibisabwa barifunguriye urusengero i Nyamirambo riteguye igiterane k’imbaraga kijya gikorekeramo imirimo n’ibitangaza bikomeye .

Iki giterane cyahawe intego yo kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubwumwuka n’ukuvugako abatarihana bagomba kwakira Yesu n’umukiza noneho n’abafite ubrwayi bwananiranye nabo bagakira ndetse n’ibindi bibazo bikabonerwa ibisubizo .


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’itorero rya Zeraphath Holy church mu Rwanda uri gukoreshwa n’Imana ibikomeye

Iri torero riyobowe n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco uri gukoreshwa n’Imana ibikomeye muri iyi minsi aho asengera benshi bafite ibibazo by’uburwayi bukomeye yaba ubusanzwe nko guhagurutsa ababana n’ubumuga bwo kutagenda ,guhumura abatabona no gusengera indwara zituruka ku myuka ndetse n’ubusanzwe ari no muri uru rwego hateguwe igiterane k’imbaraga zibohora .

Bishop Harerimana Jean Bosco aganira na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko mbere ya byose ashima Imana ko ikomeza kugenda yiyereka abantu bayo binyuze mu masengesho y’imbaraga zibohora ati :”Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera abakristo ibitangaza bitandukanye ndetse hakanaboneka abantu bakira Yesu nk’umwami n’umukiza birakunezeza kandi bikakwereka ko uhagaze neza mu muhamagaro “.

Uyu mushumba yakomeje avugako ateguye igiterane k’imbaraga zo kubohora abantu bafite ibibazo bitandukanye kandi ngo akaba yzeye Imana ko itazabura kwiyereka abazakitabira ngo ibakorere ibitangaza ndetse ati:"Yesu yaravuze ngo nitumwizera tuzakoreshwa nk’ibyo yakoraga ndetse tunabirenze ahubwo impamvu abantu badasubizwa nibyo babigiramo uruhare bakabura kwizera no gukiranukira Imana ugasanga bitumye bahora basenga ariko badasubizwa".



Bishop Harerimana Jean Bosco akoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye arahamagarira abantu kwitabira iki giterane

Iki giterane kizaba kuva kuwa gatanu taliki ya 29 Kamena kizarangire ku cyumweru taliki 01 Nyakanga 2018 kikaba kizitabirwa n’abandi bakozi b’Imana barimo amakorali nka Holy Nation ,Fire Team zo muri iri torero rya Zerapthath Holy Church kikazabera i Nyamarambo mu Miduha ahasigaye hitwa mu Migisha ahakorera iri torero kikaba kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saacyenda z’umugoroba kugera saakumi n’ebyiri (15h00-18h00).

Iri torero rya Zeraphath Holy Church riyoborwa n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco hano mu mujyi wa Kigali rikorera mu murenge wa Nyamarambo mu Miduha ahasigaye hitwa mu Migisha gahunda z’amasengesho n’amateraniro yaho biba buri wa gatatu aho birirwa mu masengesho yo kwigaragaza kw’Imana kandi ajya aberamo ibitangaza bikomeye ndetse no kucyumweru mbere ya saa sita hakaba amateraniro asanzwe noneho nyuma ya saa sita hagakomeza igiterane cy’amasengesho.

Menya byinshi kuri iki gitarane:

BENSHI BATANGAJWE NO KUBONA UMUBYEYI WAJE MURUSENGERO YIKOREYE IMIFUKA Y’ IMITI YAHAWE N’ABAPFUMU:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.