Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali :Bishop Harerimana Jean Bosco arashima Imana ko nyuma yo kuzuza ibisabwa yafunguririwe urusengero i Nyamirambo


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 June 2018 saa 11:50'

Itorero rya Zeraphath Holy Church riyobowe n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco ishami ryaryo ry’i Kigali ryari rimaze igihe gisaga amezi abiri rifungiwe urusengero kubwo kutuzuza ibisabwa na Leta kumabwiriza mashya agenda insengero ,Abakristo b’iri torero ndetse n’uyu mushumba ubu bari mu byishimo bikomeye kuko nyuma yuko bujuje ibisabwa bamaze kongera gufungurirwa nkuko bisanzwe ubu iri torero rikaba riri gukora.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo zimwe mu nsengero zitari zujuje ibisabwa zatangiye gufungwa haba mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu,insengero nyinshi zafunzwe ni izidafite ubwiherero cyangwa n’izibufite bukaba ari buke cyane, izitagira amazi, iziganwa n’abantu batunze imodoka ntibabone aho bazishyira, izidafite ibitangira urusaku, izubakishije amahema n’ibindi

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Kamena 2018 mw’igenzura ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwakoze bwo kunyura mu nsengero zafunzwe harebwa niba ibyo basabye barabyemerewe maze bagafungurirwa ,mu nsengero zafunguwe harimo uru rwa Zeraphath Holy Church i Nyamirambo ahitwa mu miduha .



Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’iri torero

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’iri torero umaze kuba ikimenyabose kubera imirimo ikomeye n’ibitangaza akaoreshwa n’Imana mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko yuzuye amashimwe akomeye ku Mana kuba itorero rye kw’ishami afite mu mugi wa Kigali bafunguriwe urusengero nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Bishop Harerimana Jean Bosco muri aya magambo yagize ati :"Ndashima Imana cyane ko badufunguriye urusengero nyuma yuko twubatse Sound Prouf ,Parking ndetse no gufata amazi byose tukaba twarabikoze none uyu munsi mu masaha y’umugoroba ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bukaba bumaze kudufungurira kumugaragaro,mbisubiremo mpaye Imana icyubahiro ndetse nshimiye n’ubuyobozi buyoboye igihugu cyacu cy’u Rwanda kuko buzi kureberera abaturage".

Iri torero rya Zeraphath Holy Church i Nyamarambo mu Miduha ahasigaye hitwa mu Migisha gahunda z’amasengesho n’amateraniro bigiye gukomeza nkuko bisanzwe aho buri wa gatatu birirwa mu masengesho yo kwigaragaza kw’Imana kandi ajya aberamo ibitangaza bikomeye ndetse no kucyumweru mbere ya saa sita hakaba amateraniro asanzwe noneho nyuma ya saa sita hagakomeza igiterane cy’amasengesho.




Nyuma yo kubaka Parking,gufata amazi na Sound Prouf Bishop Harerimana Jean Bosco yishimiye gufungurirwa urusengero mw’ishami ry’i Nyamirambo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.