Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali :Aline Gahongayire yigereranije n’icyamamare" Sinach" anashinja abashumba b’amatorero ishyari no kubiba amacakubiri


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 May 2018 saa 06:31'

Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire aratangaza ko we n’abahanzi bagenzi be babangamirwa no kuba amatorero basengeramo ababangamira agatuma badatera imbere ndetse abashumba b’ayo matorero ngo basigaye babiba amacakubiri mu bahanzi bigatuma badakorana indirimbo ngo bateze imbere umuziki wabo.

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni bamwe mu batuma abantu bakizwa bitewe n’ubutumwa batangira mu bihangano byabo, ni bamwe mubatuma abantu bishimira agakiza kuko iyo baririmbye usanga ababakurikiye batwawe n’amarangamutima ku buryo ntawashidikanya ko abahanzi bakangura amarangamutima y’abantu kurusha ababwirizabutumwa.


Aline Gahongayire yanenze abantu batumiye Snach wo muri Nigeriya kandi basize undi mu Rwanda

Gusa ngo abashumba b’amatorero babagirira amashyari ntibifuze ko batera imbere ngo bagere ku rwego ruhanitse, abapasiteri ngo bahora bumva abahanzi bahora munsi y’amabwiriza yabo kandi ngo iterambere ry’abahanzi hari abashumba ritera ishyari kuko babona ko umuhanzi agiye kuvugwa kurusha uko bavugwa cyangwa kurusha uko itorero rivugwa.

Aline Gahongayire ni umwe mubahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana batinyuka kuvuga icyo kintu gisa no gukandamizwa gikorerwa abahanzi. Aherutse gutumirwa mu kiganiro Amahumbezi gihita kuri Radio Rwanda avuga ko abahanzi bashoboye ariko abashumba b’amatorero ngo ntibabaha amahwemo.

Ati: “Turashoboye ariko impamvu ubona tutageze hahandi abandi bageze, ukabona abantu barishakamo amafaranga bagatumira ba Sinach, utekereza ko ba Sinach ntabo dufite mu Rwanda? Ariko Sinach icya mbere aremewe mu itorero rye, pasiteri aramwemera, yemera amavuta amuriho, ntabwo amufata nka wa muntu upfa kuririmba kugirango ibintu biryohe abantu baruhuke imitima cyangwa se baryoherwe babone kumva ijambo, oya! aremewe kandi itorero n’umushumba bamaze kukwemera na dayimoni ntiyagutinyuka.”

Yagarutse ku buryo abahanzi bo mu Rwanda bafatwa avuga ko bagibwaho impaka ndetse ngo n’abitwa ko bemewe bahabwa amabwiriza akakaye bakababwira ko ari abana ba pasiteri, Gahongayire yanavuze ko ari cyo gituma abahanzi bafite icyo we yise ihungabana ugasanga uko bahagaze ku ruhimbi bavuga ko bashimira abashumba babo bakabita ba dady (papa) cyangwa Mamy (Mama).

Ati: “Twebwe tugibwaho impaka, ugasanga niba banakwemeye baraguha amabwiriza cyane bakakubwira bati rero wowe uri umwana wacu, uri umwana w’itorero, ni yo mpamvu uzasanga abahanzi benshi iyo bari ku ruhimbi baba bavuga ngo ‘ndashimira Dady (Papa) na Mamy (mama) n’itorero ryanjye, urumva ni ihungabana, ntabwo muby’ukuri ari byo!”.

Gahongayire avuga ko abapasiteri ubwabo ari bo bafata umwanya bakanenga abahanzi bakabaserereza bakanabacira imanza aho kubegera ngo babagire inama z’uko bakwiye kwitwara.

Yagarutse ku buryo abapasiteri bajya barema amacakubiri mubahanzi bitewe nuko abapasiteri baba basa n’abahanganye maze ngo bagategeka abahanzi bo mu matorero yabo ko batemerewe gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu yandi matorero.

Ati: “Usanga hari aho ugera ukabwira umuhanzi uti ‘tuzaririmbane’ akakubwira ati:’Ehee!! pasiteri wanjye yambwiye ko atumvikana na pasiteri wawe. Ugasanga icyo kintu kirahari, …ayo macakubiri arahari.”

Primus Guma Guma yacu ni itorero none ntiritwemera

Gahongayire mu gusobanura uburyo imyitwarire y’abashumba igira ingaruka ku iterambere ry’abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, yifashishije urugero rw’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rihuza abahanzi baririmba indirimbo zitari iz’iyobokamana, avuga ko iyo abategura iryo rushanwa bakwemeye bakagushyira ku rutonde rw’abahatana, abafana na bo bahita bakwemera, nyamara ngo amatorero muri iyi minsi yo ntiyemera abahanzi bayakomokamo, ibyo ngo bibangamira iterambere ry’umuhanzi uririmba izo guhimbaza Imana.

Ati: “Reka nguhe urugero, Primus Guma Guma iyo yemeye ibyamamare bakavuga ngo bazahatana, abanyamakuru bakabemera, umuturage ntabubaha akavuga ati uriya ni umusitari? Nonese ko twebwe Primus Guma Guma dufite ari itorero rikaba ritatwemera umuturage azatwemera bigenze bite cyangwa azatwumva bigenze gute?”

Aline Gahongayire avuga ko iyo abashumba barimo kubabangamira mu iterambere na bo ubwabo baba bihimye kuko abahanzi baramutse bateye imbere na bo bakifuza guteza imbere amatorero bakomokamo binyuze mu gutanga amaturo, icya cumi, n’ubwitange busanzwe.

Gahongayire yavuze ko iyo myitwarire y’Abapasiteri itazababuza gukomeza gukora umurimo w’Imana bahamagariwe gukora ndetse ngo ntibateze gucika intege na rimwe.

Inkuru ya Ibyishimo.com

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.