Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali :ADEPR yagize icyo ivuga ku mpamvu yahinduranyije benshi mu bashumba ba za Paruwasi, Abakuru b’amatorero n’Abavugabutumwa


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 June 2018 saa 08:48'

Ku munsi w’ejo kuwa 12 Kanama 2018 ubuyobozi bwa ADEPR nibwo ubuyobozi bw’ururembo bwatangaje iri hinduranya ry’abashumba bayobora zimwe muri za Paruwasi, Abakuru b’amatorero n’Abavugabutumwa kuburyo bukurikira.

ubuyobozi bwa ADEPR mururembo rw’umugi wa Kigali bukaba bwatanze ubusobanuro bwatumye haba izi mpinduka aho bagarutse kukuvugako icyabiteye ari inyungu z’umurimo w’Imana kandi ko biri mu ndahiro umuntu arahiro iyo ahabwa inshingano ko aho azatumwa n’itorero hose azajyayo ,ikindi ko umuntu wese uri munshingano zo gukorera Imana n’itorero agomba kumenya ko adakora aho ashaka ko ahubwo akora aho Imana ishaka .

Rev.Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yemeje aya makuru y’izi Mutation ndetse anagaruka kugusoabanura impamvu iba yabateye gukora izi mpinduka


Rev.Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:"Nta muntu ukwiriye kwibaza ku guhinduranya ubuyobozi muri ADEPR keretse uwaba atabizi niwe umuntu akwiriye gusobanurira kuko abazikorerwabo n’ukuvuga abashumba ,abakuru b’itorero n’abavugabutumwa babyumva cyane kuko biri mu ndahiro barahira iyo bimikwa ko aho itorero rizamutuma hose azajyayo.

Uyu mushumba yakomeje avugako burigihe iyo umuntu ari umukozi w’Imana akumvako akwiriye kuyikorera aho ashaka ubwo aba yataye umurongo kuko umukozi w’Imana mwiza nuwemerako atayikorera aho ashaka ahubwo akorera aho Imana ishaka ,ntakora aho yihitiyemo ahubwo akora aho Imana imuhitiyemo kandi ihamumenyesha inyuze mubuyobozi bumuyobora".


DORE UKO IMPINDUKA ZABAYE MU BASHUMBA B’AMA PARUWASI N’ABAKURU B’ITORERO N’ABAVUGABUTUMWA:

Abashumba mu rurembo rw’umujyi wa Kigali bahinditse kuri ubu buryo bukurikira:

1.Rev. Ruganza Gabriel wayoboraga Paruwasi ya Kanyinya, yimuriwe muri Paruwasi ya Rugando.

2.Rev.Ngamije Viateur wayoboraga Paruwasi ya Kanombe, yimuriwe muri Paruwasi ya Bumbogo

3.Rev.Mutabazi Etienne wayoboraga Paruwasi ya Gasogi, yimuriwe muri Paruwasi ya Bibare.

4.Rev. Munyamahoro Seth wayoboraga Paruwasi ya Gasave, yimuriwe muri Paruwasi ya Gasogi

5.Rev.Nurunziza Richard wayoboraga Paruwasi ya Kicukiro, yimuriwe muri Paruwasi ya Rwampara

6.Rev.Ryumugabe Alphonse wayoboraga Paruwsi ya Rukiri,yimuriwe muri Paruwasi ya Jabana

7.Rev.Ruganza Emmanuel wayoboraga Paruwasi ya Bumbogo, yimuriwe muri Paruwasi ya Rukiri

8.Rev.Rebero Antoine wayoboraga Paruwasi ya Rwampara,yimuriwe muri Paruwasi ya Kimihurura

9.Rev.Mutima Jonathan wayoboraga Paruwasi ya Butare, yimuriwe muri Paruwasi ya Kicukiro

10.Rev.Habiyambere Gerard wayoboraga Paruwasi ya Gatare yimuriwe muri Paruwasi ya Butare.

11.Rev.Rugema Vedaste wayoboraga Paruwasi ya Gatsata, yimuriwe muri Paruwasi ya Gasave.

12.Rev.Semunyana Innocent wayoboraga Paruwsi ya Rugando yimuriwe muri Paruwasi Kanombe

13.Rev.Nsabimana Berchaire wayoboraga Paruwasi ya Nyakabanda yimuriwe muri Paruwasi ya Gatare.

14.Rev.Ntijyinama Ignace wayoboraga Paruwasi ya Bibare,yagiye kuyobora Paruwasi ya Muhima

15.Rev.Mugiraneza J.Baptiste wayoboraga Paruwasi ya Kimihurura yimuriwe muri Paruwasi ya Gatsata.

16.Rev.Nsengumuremyi Athanase wayoboraga Paruwasi ya Muhima yagiye kuyobora Paruwasi ya Kanyinya.

17.Rev.Niyonshuti Jacques wayoboraga Paruwasi ya Jabana yagiye kuyobora Paruwasi Nyakabanda.

Abakuru b’itorero n’abavugabutumwa

1: Past Mubumba Ticien ajya Masaka
2: Past Rutamuhana yagiye Kicukiro
3: Past Sekamana Andre agiye Gatsata
4: Ev. Sindayigaya Moise agiye Rwampara
5: Past Jerome agiye Rugando
6: Past Ntaganda Pierre agiye Kimihurura
7: Past Safari agiye Gihogwe
8: Past Segatarama agiye Bumbogo
9: Past Gahima agiye Rukurazo
10: Past Gasana agiye bibare
11: Past Manasse agiye Kimihurura.
12: Past Bwate yagiye Kicukiro Chell
13: Past Callixte yagiye Kigarama
14: Past Philippe yagiye Gatenga
15: Past jean de Dieu yagiye Kanombe
16: Past Jules yagiye i Nyanza
17: Past Gerale Gasana yagiye Gatenga
18: Past Viateur Kabandana yagiye Gatenga
19: Past Vedaste yagiye Kamashashi
20: Ev. Emmanuel Habanabakize yagiye i Nyanza
21: Ev. Cyprien yagiye Gatenga

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.