Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kicukiro:Mu biroli byaranzwe no gucinya akadiho “Nka Tabita Ministry” yasangiye iby’iminsi mikuru n’abatishoboye bafasha-AMAFOTO

Ubwanditsi , December 2017

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu taliki 27 Ukuboza 2017 mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyanza habereye ibiroli bikomeye ubwo umuryango w’ivugabutumwa witwa “Nka Tabita Ministry” wakoze ibikorwa birimo guhugura mw’ijambo ry’Imana no gusangira n’abatishoboye bagenerwa ibikorwa by’ubugiraneza n’uyu muryango ,ibi bikaba byari mu rwego rwo kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’i 2018.

Ibi biroli byitabiriwe n’abagize ubuyobozi bw’iyi Minisiteri ya “Nka Tabita Ministry” ndetse n’abagenerwabikorwa basaga ijana byatangiye kuva kw’isaha ya saa yine za mu gitondo bisozwa saa cyenda z’umugoroba aho mu bikorwa byabereyemo harimo gusenga,kwiga ijambo ry’Imana no guhana ubuhamya bw’aho Imana yakuye bamwe mubagenerwa bikorwa ,hanatanzwe ubufasha bw’imyambaro ndetse bisozwa haba umusangiro w’ibyo kunywa ngo kurya nk’ikimenyetso cyo gukomeza kwifurizanya iminsi mikuru myiza.

Abitabiriye iki gikorwa babonye umwanya mwiza wo guhabwa impuguro zinyuze mw’ijambo ry’Imana riyigishijwe n’abavugabutumwa batandukanye barimo Ev.Aurore wababwiye amagambo agaruka cyane kukubashishikariza guharanira gukiranuka kuko aribwo Imana iazabagirira neza ati:" Umwaka urashize turitegura kwinjira mu mwaka mushyashya buri wese akawiriye kwibaza icyo yambukanye agatunganya byose kugirango azinjire mu mwaka mushya ntakibazo afite.

Uyu mukozi w’Imana yakomeje ahugura abagenerwa bikorwa bya Nkatabita Ministries ko bakwiye kurushaho gukunda umurimo ndetse buri wese agaharanira kudahora arindiriye gufashwa ahubwo muri bike bimugeraho agaharanira ko nawe yatera imbere akazafasha abandi .


Ev.Harerimana Steven yabahaye ijambo ry’Imana ryuje inama n’impanuro

Ev.Harerimana Steven nawe yahawe umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana maze abwira abitabiriye iki gikorwa ko kuba bagihumeka ari amahirwe akomeye bafite kandi ko aho abantu bananiriwe ariho imbaraga z’Imana zitangirira ,aha yagiye abaha ingero nyinshi zitandukanye zirimo umugani w’abakobwa 10 ndetse n’izindi nyinshi nkuko byumvikana mw’ijambo ry’Imana yigishije .

Madamme Madame Mutabonwa Jacquelline wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi Minisiteri yise ngo “Nka Tabita Ministry” mw’ijambo yagejeje kubitabiriye iki gikorwa yavuzeko kuva kera yakwakira agakiza yakunze gukora ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye kuko yiyumvamo umuhamagaro wo gukorera Imana muri ubu buryo akora “Nka Tabita” kuko azi neza ko iyo umuntu afashije abatishoboye aba akoze igikorwa kitazibagirana mw’isi no mw’ijuru ,aha yakomeje ashima Imana kuko ngo atangiza ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye yumvaga atari ikintu cyoroshye ati :"Ndababwiza ukuri ko dutangira ibi bintu nibazaga niba bizafata kuko hari ibindi umuntu yagiye akora bikanga ariko ubu byarafashe nka Tabita dufasha abantu basaga ijana rwose Imana ishimwe cyane ko Imana igenda ibana natwe kuburyo bukomeye .


Madamme Madame Mutabonwa Jacquelline umuyobozi wa “Nka Tabita Ministry” yashimwe Imana ko igenda ibiafasha muri byose

Uyu muyobozi yakomeje asaba abagenerwabikorwa ba “Nka Tabita Ministry” ko iyo umuntu ashaka ko Imana izamugirira neza agira intego zo kwikorera imitwaro y’abandi atirebyeho wenyine ati "Kera iyo nasengaga narisengeraga ,ngasengera umuryango wanjye n’akazi kanjye ariko ubu narabiretse nsigaye nsengera "Nka Tabita Ministries n’abagenerwabikorwa bayo kandi Imana irushaho kungirira neza bityo buri wese ndamusaba ko yajya asengera abandi kuruta kwizirikana we ubwe wenyine.

Madamme Mutabonwa Jacquelline yavuzeko Nka Tabita Ministries bamaze kugira abagenerwabikorwa basaga 100 bakaba babafasha mu buryo butandukanye burimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza,kubabumbira mu matsinda yo kwizigamira ,kuboroza amatungo magufi ndetse umwaka utaha wa 2018 bakaba bazatangirana n’ubuhinzi bw’ibihumyi hamwe n’ubucuruzi bw’imbuto .

Nkuko ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cya Matayo 25:35 ahari inkuru z’uburyo Yesu yavuze ko azahemba abantu bamugaburiye ubwo yarashonje,bakamwambika yambaye ubusa ,bakamusura arwaye ndetse bakamukorera n’ibindi byinshi byiza, ibi ari nabyo bihuye n’izi nyikirizo za “NkaTabita Ministry” aho bagira bati:”Gira uwo uvuza,Gira uwo wambika,Gira uwo ushoramo na Gira uwo ufasha muri rusange.

Aya magambo Yesu yavuze yatumye abigishwa bamubaza igihe bamubonye ashonje ,bamubonye yambaye ubusa ,bamubonye arwaye ,bamubonye afunze maze abasubiza ababwirako igihe babikoreraga bamwe mu banyamibabaro burya baba babikorera Yesu kuko atazabura kwitura abagira umutima wo gutabara no gufasha abatishoboye.

Urugero rwiza rugaragaza ko kugira umutima wo gufasha abatishoboye bigira umumaro ukomeye Imana ikaba yatabara umuntu ugeze mu kaga ibitewe n’ineza yagiriye abandi rugaragara mu nkuru zanditse mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 9 :36 ahari inkuru z’uburyo i Yopa habaga umugore witwaga Tabita wagiraga ineza nyinshi n’ubuntu bwinshi kuburyo yafashaga cyane abapfakazi akabambika bambaye ubusa akabakorera n’ibindi byiza byinshi maze uyu Tabita aza gupfa abapfakazi batera hejuru bibutsa Imana imirimo myiza bituma azurwa n’imirimo myiza n’ineza yagiriye imfubyi n’abapfakazi.

Nka Tabita Ministries yubakiye ku nkingi 5 zikomeye yihaye nk’intego zo kugenderaho ikora ibikorwa by’ubugiraneza ,akaba ari izi zikurikira : “Nka Tabita Ministy mu ntego yaGira uwo ugaburira”,“Nka Tabita Ministy mu ntego ya Gira uwo uvuza”,“Nka Tabita Ministy mu ntego ya Gira uwo wambika”,“Nka Tabita Ministy mu ntego ya Gira uwo ushoramo”,NkaTabita Ministry mu ntego yayo ya ”Gira uwo ufasha”.







Ibi biroli byaranzwe no gucinya akadiho yaba kubayobozi ba Nka Tabita Ministries ndetse n’abagenerwabikorwa








Ababyeyi n’abana bagenerwa ibikorwa na "NkaTabita Ministry" bari biataibiriye uyu munsi kandi bashima Imana yatanze iri yerekwa kubakozi bayo











Madamme Mutabonwa Jacquelline nabo bafatikanije kuyobora bifatikanije n’abagenerwa bikorwa



Umuhanzi Danny Mutabazi yitabiriye ibi biroli anasusurutsa bikomeye abari bateraniye aho




Abagenerwabikorwa ba Nka Tabita Ministries bahawe imyambaro





Kuri iyu munsi Banasangiye ibyo kurya nibyo kunywa

Madamme Madame Mutabonwa Jacquelline umuyobozi wa “Nka Tabita Ministry” n’akuzukuru ke bishimira impano bahawe numwe mubagenerwabikorwa

REBA UKUNTU BACINYE AKADIHO:

UMVA IJAMBO RY’IMANA RIYIGISHIJWE N’ABAKOZI B’IAMANA MURI IBI BIROLI :


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO