Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kenshi wibaza itandukaniro riri hagati y’idini n’itorero-Dore ubusobanuro hamwe na Rev. Dr. Ndyamiyemenshi Nathan


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 July 2018 saa 09:56'

Abantu benshi usanga bajya impaka bakaburana rukabura gica ku bijyanye n’itandukaniro riri hagati y’idini n’itorero kuko buri wese abivuga uko abyumva abandi bakavugako ari kimwe .

Nyamara burya idini n’itorero biratandukanye kuko idini ntiyemera umwuka wera na Yesu nk’umwana w’Imana mu gihe itorero rishingiye kubutatu butagatifu n’ukuvuga Imana data ,Imana mwana(Yesu Kristo) n’umwuka wera nkuko Rev. Dr. Ndyamiyemenshi Nathan impuguke muri Tewolojiya abisobanura.

Rev. Dr. Ndyamiyemenshi Nathan ni umushumba w’inararibonye mw’itorero ry’ababatisita mu Rwanda AEBR akaba n’impuguke mubya Tewolojiya ndetse ubu akaba ariwe muyobozi w’ishuri rikuru (Kaminuza ) rya RIET ryigisha abapasiteri amasomo ya Bibiliya rikabahugura mu ijambo ry’Imana.

Itandukaniro riri hagati y’idini n’itorero uyu muyobozi yabisobanuriye mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo imwe muza Gikristo zibarizwa hano mu Rwanda .


Rev. Dr. Ndyamiyemenshi Nathan impuguke mu bya Tewolojiya yasobanuye itadukaniro riri hagati y’itorero n’idini

Rev. Dr. Ndyamiyemenshi Nathan yasobanuye itorero n’idini aho bihuriye aho bitandukaniye n’uburyo bikoreshwa mu bantu aho yibanze k’ubusobanuro bushingiye k’uburyo Bibiliya igaragaza ayo magambo,ashingiye ku ndimi z’umwimerere Bibiliya yandikiwemo arizo igiheburayo cyangwa ikigiriki ndetse anashingira ku mikoreshereze y’ayo magambo mumatorero atandukanye hano mu Rwanda.

Ahereye ku itorero Pastor Nathan yasobanuye ko iri ari ijambo ry’ikigiriki Icresia cyangwa Ahar bisobanura ikoraniro cg iteraniro (1Abami 8:14; Kubara 16:2; Abacamanza 20:2) aha iri jambo ryakoreshwaga n’Abisiraheli babaga bashyize hamwe bakavugako Imana yabatoranije muyandi mahanga yose ikabagira ubwoko bwayo aribyo bitaga Ahar bisobanura itorero bishatse kuvuga abantu bihariye Imana yashyize ukwayo kugirango bayikorere.

Ijambo itorero kandi ryanakoreshwaga muri Politiki ku ngoma y’Abaroma igihe abantu bavaga mumidugudu yabo cyangwa mubihugu bitandukanye bakaza I Bwami mu rwego rwo kujya impaka, gushinga amategeko no kumva amabwiriza y’I Bwami nabyo babyitaga itorero ari nabyo twagereranya n’itorero ry’igihugu dufite hano mu Rwanda.

Ku bisobanuro bijyanye n’idini, yagize ati: “Idini ni ijambo rikoreshwa muri Bibiliya rikaba ariryo ryitwa religion mururimi rw’igifaransa, ryagiye rikoreshwa mu buryo bwo gusenga Imana mu buryo ubwo aribwo bwose cyangwa se muri rusange Atari muburyo bwihariye kuko na Pawulo yatanze ubuhamya imbere y’Abami n’Abatware , yagaragaje ko yabaye mu idini y’Abayuda akanagira ishyaka muby’idini ariko agashimangira ko atakiri mu idini ko ahubwo ari mu itorero ahamya Kristo (Ibyakozwe n’Intumwa 26:4-5)”.

Yabajijwe impamvu Pawulo yahamije ko atakiri mu idini akaba asigaye ari mu itorero, Pastor Nathan yasobanuye ko aho ariho hari itandukaniro nyirizina ry’idini n’itorero aho yavuzeko itorero ari abantu abahamagawe bakava mu by’Isi cyangwa mu byo barimo bakaza gukora umukumbi,umuryango, ikoraniro cyangwa ihuriro ry’abejejwe na Yesu Kristo ndetse bategereje kugaruka kwe, bishatse kuvuga ko itorero ari ubuturo bwa Kristo bwubatse mu bantu bahamagawe nawe bakamwemera nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.

Yanavuze ko kandi hari itorero rizwi rigaragarira abantu aribyo mururimi rw’igifaransa bita Eglise visible hakabaho iryo rishobora kuba ririmo abantu badakijijwe barizanywemo n’impamvu zitandukanye zirimo imibatizo, gushyigngirwa cyangwa ibindi hakaba n’irindi torero ritazwi mururimi rw’igifaransa bita Eglise invisible ariryo ba bakijijwe umuntu ashobora no kutamenya ariko Imana yo ikaba ibazi neza, ari naryo torero Kristo azaza gutwara mu ijuru rye ryera nk’Umugeni we,itorero ritagaragara rizaturuka mu itorero rigaragara.

Kurundi ruhande yasobanuye ko idini ari iry’abatizera Yesu Kristo naho Itorero bakaba abizera Yesu Kristo.Yasoje abwira abantu ko bakwiye kwitondera mu matorero agaragara atandunaye barimo kugirango bitegure kuba mu itorero ritagaragara ariryo mugeni wa Kristo.

UMVA UBURYO Rev. Dr. Ndyamiyemenshi Nathan ASOBANURA IDINI N’ITORERO:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.