Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kayonza:Umuvugizi wa ADEPR ataha urusengero rwatwaye asaga miliyoni 300 yasabye abakristo kurangwa n’ubumwe -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 July 2018 saa 11:32'

Abakristo ba ADEPR Paruwase RWINKUBA ibarizwa mu murenge wa Gahini ho mu karere ka Kayonza hafi ya kaminuza y’uburezi ishami rya Rukara batashye urusengero rufite agaciro ka miliyoni hafi Magana atatu ,ari naho Rev.Karuranga Euprem umuvugizi wa ADEPR yashimye iki gikorwa ndetse asaba abakristo ko barushaho gukomeza kurangwa n’ubumwe.

Uru rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Rwinkuba rutashywe nyuma yuko abakristo bishyize hamwe bagasanga urusengero basengeragamo rutajyanye n’igihe bagezemo cyane ko aka gace karimo kwihuta mu iterambere ugererenyije n’ibihe byatambutse begeranya inkunga buri wese uko yifite buyubakira urusengero rw’icyitegererezo.

ADEPR Paruwasi ya Rwinkuba ni Itorero rigizwe n’imidugudu 10 ikaba ikubiyemo abakristo 2,117 ari na bo bahuje imbaraga bakiyubakira urusengero rw’Icyitegererezo mu ntara y’Iburasirazuba.Kuva ku kiyaga cya Muhazi,ku muhanda wa kaburimbo ugana aho iyi nyubako yubatse ni umuhanda w’ibitaka ugizwe n’ibirometero bigera kuri 20 ukaba ari na wo muhanda ugana kuri kaminuza y’uburezi ishami rya Rukara.

Iyi paruwase ikikijwe n’andi madini n’amatorero atandukanye nka EAR DIOCESE GAHINI na Catholique Paroisse Rukara gusa usanga bose hamwe bafitanye imikoranire myiza nk’uko bishimangirwa n’ubumwe bwabo mu birori bitandukanye kuko usanga buri torero cyangwa idini byitabiriye ibirori bya bagenzi babo kabone niyo baba badahuje ukwemera.




Abakristo ba ADEPR Paruwasi ya Rwinkuba bari babukereye ku munsi wo gutaha urusengero biyubakiye

Twaganiriye n’abakristo bo muri iyi paruwase batubwira ko bari batewe ipfunwe no kubona aho basengera harutwa n’inzu babamo ngo ni ko gusenga Imana ibahishurira icyo bakwiye gukora kugirango ikomeze ibishimire ngo ni ko kwiha intego yo guhaguruka bakubaka urusengero ngo n’ubwo bitari byoroshye. Aba bakristo bavuga ko bashobojwe n’Imana ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’iyi paruwase bwakomeje gukorana neza n’abo bayoboye ndetse bagacunga neza n’umutungo wabo.

Umushumba wa ADEPR Paruwase Rwinkuba Rev.Pasteur Mugiraneza Damien umaze imyaka cumi n’itatu ayobora iyi paruwase avuga ko batangiye iki gikorwa cyo kubaka urusengero benshi babaca intege ngo bubatse urusengero rurenze ubushobozi bwabo ngo ariko hamwe no gusenga Imana igenda ibaha inkunga z’uburyo butandukanye kugeza ubwo bujuje uru rusengero rw’icyitegererezo mu ntara y’Iburasirazuba,uyu mushumba akaba ashimira byimazeyo abakristo ayoboye bemeye gutanga ubutunzi bwabo kugirango bagere ku gikorwa cy’indashyikirwa cyo kwiyubakira urusengero rugezweho by’umwihariko akaba anashima Imana yabashoboje kubigeraho.


Rev.Pasteur Mugiraneza Damien umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Rwinkuba

Mu ijambo rye Rev.Mugiraneza Damien yagarutse ku gushimira abakristo ayoboye bakoze iby’ubutwari n’Imana yabashoboze ndetse anagaruka ahanini ku gushimira ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwababaye hafi muri iki gikorwa.“Ndagirango nshimire abakristo ubwitange bwinshi bagaragaje mu kubaka urusengero rwacu kandi ndashima Imana yabaye mu ruhande rwacu ikadushoza gukora imirimo kuri iyo nyubako,ikindi ndashimira ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwatubaye hafi kandi bakaduha igihe gihagije cyo kurangiza neza uwo murimo,ndashimira abantu bose bagiye badutera inkunga Imana yo mu ijuru ibaduhere imigisha.”

Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Euphrem ari na we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye abakristo b’iyi paruwase ku bwo gushyira hamwe bakiyubakira urusengero rugezweho anashima kandi umuyobozi w’iyi paruwase n’abamubanjirije bakoze neza kugirango icyo gikorwa kigerweho gusa yananenze bamwe mu bayobozi bababanjirije batujuje neza inshingano zabo bagakoresha nabi umutungo w’itorero rya ADEPR.


Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR ahagaze kuri uru rusengero rwa Miliyoni 300

Asoza iki gikorwa,Rev.Karuranga Euprem yagarutse kuguha impanuro abakristo b’itorero rya ADEPR abibutsa guhagarara ku bumwe bw’abakristo. Yagize ati “ Ubutumwa twifuje kubaha ni ubutumwa bukuyiye mu ijambo rimwe ryo kubaka ubumwe ariko bushingiye ku bumwe bwa gikristo yaba ari uguhuza n’ubuyobozi bwacu butuyoboye,yaba ari uguza hagati yacu yaba no guhuza n’abandi badasengera mu itorero rya ADEPR,nagirango mbasabe kubaka ubumwe bwa Gikristo.Icyo Imana idushakaho ni ukugendana n’Imana yacu,kwicisha bugufi gukunda kubabarira,no gukora ibyo gukiranuka.”




Uru nirwo rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Rwinkuba rwuzuye rutwaye asaga Miliyoni magana atatu y’u Rwanda




Uyu muhango witabgiriwe n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ndetse n’abandi bayobozi bo munzego za Leta

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.