Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuhanzi Apotre Ruhatiriza wabaye umushumba w’itorero "Abakozi ba saakumi n’ebyiri" yasobanuye impamvu mu ndirimbo ze yibasira abakozi b’Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
25 July 2018 saa 03:30'

Ruhatiriza Valense,ni umuhanzi uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana.Uyu musore bakunda kwita Apotre ahanini bagendeye ku ndirimbo ye yitiriye iryo zina,uyu kandi akaba azwi ko yigieze kwicomokora kw’itorero ry’abadiventiste atangiza irye yari yari ngo "Isaha ya saakumi n’imwe ,uyu atanga ubutumwa ashingiye ku bigezweho cyane cyane ashingiye ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gucyebura abazikoresha nabi ndetse agaruka no kundirimbo ze zumvikanamo amagambo yo kwibasira abakozi b’Imana .

Uyu musore ukomoka mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera ari naho asanzwe akorera umuziki we, ngo atanga ubutumwa mu buryo bwo gushishikariza abantu kwegera Imana bakareka ibyaha bakagana inzira y’insegero bakaba mu bikorwa bidahesha Imana icyubahiro


Umuhanzi Apotre Ruhatiriza yiyemeje gukora indirimbo zivuga ukuri abandi bahanzi batinya

Apotre Ruhatiriza Valens mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuze ko afite indirimbo nyinshi zamamaza ubutumwa bwiza ariko nanone akibanda ku byo abona muri sosiyete bibangamye,aha agatanga urugero rw’abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga zirimo watsapp na Instagram ndetse akanakebura abakristo birirwa biruka inyuma y’abahanuzi ndetse akananenga abakozi b’Imana bajya muri Israel ugasanga baje bagurisha amavuta n’ibindi bakuyeyo.

Muri aya magambo uyu muhanzi yagize ati:"Maze umwaka nkora umuziki wo guhimbaza Imana ubusanzwe mbarizwa mw’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 gusa nyuma mu mwaka wa 2017 nagiranye ikibazo n’ubuyobozi bwanjye bw’itorero bituma nsohoka nshinga idini ryitwa "Abakozi ba saakumi n’ebyiri" ryamaze amezi arindwi rimaze kugira abayoboke basaga 60 ariko nyuma yo kurishinga nibwo nabonye ko kuyobora itorero bitoroshye ndetse nijoro ndyamye nsurwa n’Imana munzozi imbwirako ibi ibintu byo gushinga amadini nimbigumamo nzabigwamo maze ndahindukira nsubira mw’itorero ryanjye ry’abadiventiste nsaba imbabazi none ubu niho mbarizwa".


Apotre Ruhatiriza ngo yifuza kugeza umuzikiwe ku rwego rwo hejuru

Uyu muhanzi yakomeje avugako iyo yitegereje imikorere y’abitwa abakozi b’Imana bamwe atangara cyane ati:"Bamwe barabwiriza bakanasambana ,abandi barabatiza abantu bakanagambana ,abandi bakabwiriza bakaniba ,abandi bikiyita abahanuzi bakabeshyera Imana ,abandi bakarara bareba amafirime y’urukozasoni bwacya bakajya kubwiriza ubutumwa bwa Yesu kristo nkuko nabisobanuye mu ndirimbo nise ngo "Apotre".

Ashimangira ko umwihariko afite wo gutanga ubutumwa ashingiye ku by’iki gihe aribyo bimutandukanya n’abandi bahanzi basanzwe kuko ngo iyo umuntu azumvise nibwo koko yumva neza itandukaniro,yongeraho agakeregeshwa k’uko amazina y’izo ndirimbo ubwazo nayo atuma benshi bagira amatsiko yo kuzumva.

Aha yatanze urugero rw’indirimbo yise "Ntumeneshe ibanga".Iyi ndirimbo ngo iyo umuntu abonye umutwe wayo agira amatsiko yo gushaka kumenya ibikubiyemo bityo akayumva.Iyo amaze kuyisogongera akumva impanuro zirimo bituma ahindura umurongo yagenderagaho agaca undi muvuno bityo ikaba itanze umusaruro.

Valens yemeza ko ubu afite gahunda yo kumenyekanisha ibihangano bye hirya no hino dore ko amaze umwaka atangiye umuziki, hanyuma akazakurikizaho gukora amashusho yazo.

Izina ry’indirimbo Apotre ari naryo yamenyekaniyeho bakanarimwitirira ngo rifite amateka, kuko ngo uretse no kuba asengera mu badivantisiti b’umunsi wa karindwi ngo yigeze gushingaho idini icyakora ngo bijyanye n’iyi ngingo ngo nibirebire ku buryo yazabibwira abakunzi be ubutaha.

Iyi ndirimbo Apotre, itunga agatoki abitwa ba mwishakirandamu bagamije kunyunyuza imitsi ya rubanda bitwaje ko ari abakozi b’Imana nyamara ari babaringa.Aha atunga agatoki bamwe mu babahanuzi b’iki gihe aho usanga babeshya abantu ibijyanye n’irari ryabo bakabayobya.

Ati"Icyambere nifuza ni ukwigisha abantu bakava mu bujiji, cyane nkibanda kuri ba mwishakirandamu,abantu bagiye basoma agatabo k’umugenzi nibo bazi ba mwishakirandamu,aho yagendaga yishakira indamu aho gufasha abantu kugera ku nzira y’umusaraba."


Apotre Ruhatiriza yakebuye abakristo birirwa biruka inyuma y’amvuta yakuwe muri Israel

Ruhatiriza Valense arabwira abakunzi be ko abahishiye ibintu byinshi birimo gukora amashusho y’indirimbo ze no gusohora ibindi bihangano bishya,akanashishikariza abakunzi b’umuziki gusaranganya indirimbo ze bazijhererekanya hose by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane cyane abatanga indirimbo "Djs" aho ngo bakwiye kujya bibutsa ababagana ko hari umuhanzi witwa Valense.

Afite indirimbo eshanu harimo iyitwa Apotre,Good Samarithan, Umusamariya mwiza,(Umunyembabazi,Imisozi irindwi,Ntumeneshe ibanga.

Umuhanzi Ruhatiriza Valens(Apotre) yasoje ikiganiro twagiranye ashimangirako afite indirimbo nyinshi kandi zifite ubutumwa bukomeye agiye kujya ashyira hanze kandi ko nubwo akora muzika yo guhimbaza Imana azajya anakora n’izindi zifite ubutumwa bukebura abigira ba ntibindeba n’akaraha kajyahe muri Societe .

UMVA INDIRIMBO Z’UYU MHANZI ZUJE AMAGAMBO AKEBURA ABANTU ANIBASIRA ABAKOZI B’IMANA:

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.