Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Karongi: Ibyishimo n’agahinda byari byinshi kubatashye ubukwe bw’umusore washyingiwe kuwagatandatu ku cyumweru ahita apfusha papa we -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 April 2018 saa 04:25'

Mu karere ka Karongi mu mpera z’icyumweru dusoje habereye ubukwe bw’umusore witwa Imfurayabo Lambert umunyamakuru wa Radiyo Isangano ikorera mu karere ka Karongi wasabye akanakwa kandi agasezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Nshimiyimana Adelphine, hari kuwa gatandatu taliki ya 31 Werurwe 2018 noneho bukeye kucyumweru taliki ya 01 Mata 2018 se w’uyu musore ahita yitaba Imana azize uburwayi bwa Diabethe.

Kuwa gatandatu kw’isaha ya saasita nibwo umusore Imfurayabo Lambert umunyamakuru wa Radiyo Isangano ikorera mu karere ka Karongi akaba n’umudiyakoni mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Bwishyura k’umudugudu wa Nyamakoro yerekeje mu muryango w’umukobwa Nshimiyimana Adelphine maze aramusaba anamukwa kumugaragaro aho bavuye berekeza murusengero rwa ADEPR Karongi barahirira imbere y’Imana kuzabana akaramata bambikana impeta y’urudashira barambikwaho ibiganza by’abatambyi babahesha umugisha.


Imfurayabo Lambert na Nshimiyimana Adelphine bafashe umwanzuro wo kubana nyuma y’imyaka itatu bakundana

Imfurayabo Lambert na Nshimiyimana Adelphine bari bamaze imyaka itatu bakundana maze buriwese amaze kwiga no gushima imico myiza y’undi bafata umwanzuro wo kuzibanira burundu babihamisha kubibwira ababyeyi ndetse banerekanwa imbere y’itorero ry’Imana maze kuwa 11 Gashyantare 2018 basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi.

Urukundo rwabo barushimangiye ubwo Kuwa gatandatu w’icyumweru twasoje hari kuwa 31 Werurwe 2018 kw’isaha ya saasita Imfurayabo Lambert yerekeje mu muryango w’umukunzi we Nshimiyimana Adelphine aramusaba amukwa ku mugaragaro barangije ku gicamunsi berekeza mu rusengero rwa ADEPR Karongi basezerana imbere y’Imana banambikana impeta bavuye murusengero berekeza muri Salle ya IPAC ahahoze ari Etto Kibuye ahakiririwe abatumirwa .

Ibi biroli byo gushyingirwa kw’aba bombi byitabiriwe n’inshuti n’imiryango ku mpande zombi ndetse n’abandi bantu mu ngeri zitanduanye zirimo abanyamakuru benshi ba Radio Isangano aho Lambert akorera ikiganiro cy’urubuga rw’imikino ndetse n’abakristo benshi b’itorero trya ADER doreko uyu musore ari umudiyakoni muri iri torero mu mudugudu wa Nyamakoro noneho n’umukobwa akaba umuririmbyi muri korali iwabo muri ADEPR yaho asengera.

Bukeye ku cyumweru ku munsi wakurikiye uw’ubukwe bw’aba bombi humvikanye inkuru y’akababaro muri iyi miryango no kunshuti n’abavandimwe babo ubwo bumvaga inkuru y’incamugongo ko Bwana Matabaro Jean Bosco umubyeyi wa Imfuriwabo Lambert yitabye Imana aguye mu bitaro bya Karongi azize indwara ya Diabethe.

Uyu nyakwigendera n’ubundi ntiyari yabashije gutaha ubukwe bw’umuhungu we kuko yararwaye ,urupfu rwe rwababaje benshi kuko birumvikana ko mu gihe bamwe bari bataha bakizihiza ibiroli by’umuhungu we ndetse abandi bakatira munzira ibirenge bivuye gushyingira umusore bisubira inyuma bigiye gushyingura.

Imfurayabo Lambert umuhungu mukuru wa nyakwigendera ari nawe wari washyingiwe kuwagatandatu yabwiye imbaga y’abantu bitabiriye uyu muhango wo gushyingura ko abasenga Imana batajya batungurwa ariyo mpamvu bagerageje kwiyakira ati :"Njyewe narimbizi ko nyuma y’ubukwe bwo gushyingirwa kwange hazabaho ubundi bukwe bwo gutabaruka k’umubyeyi wa njye gusa sinarinziko azahita yitaba Imana bikurikiranye byihuse nkuku byagenze".

Uyu musore yakomeje avugako umubyeyi wabo yabonye igihe cyo kwitegura bihagije kandi ko bafite ibihamya byinshi nkuko abatanze ubuhamya bagiye babigarukaho ko ari umugeni wa Kristo bityo rero nubwo gusezera ku muntu watabarutse biba biteye agahinda ariko ntabwo dukwiriye kwirengagiza ko byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza kandi tuzamusanga mw’ijuru ".

Nyakwigendera Matabaro Jean Bosco yitabye Imana afite imyaka 62 kuko yavutse mu mwaka w’i 1956 atabaruka mu 2018 ,asize umugore n’abana 5 ,akazi yakoze mu myaka ye ya nyuma yabaye umuchouferi ahantu hatandukanye harimo nko mu bitaro bya Karangi n’ahandi ,uyu nyakwigendera yari umuntu ugira umutima ukunda gufasha abantu ineza ye akayisendereza kuri bose atarobanuye kubutoni ndetse akaba yari n’umujyanama mwiza kubantu b’ibiyiciro byose yaba urubyiruko ,abakuze n’abasheshe akanguhe akaba kandi yari umukristo wo mw’itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Nyamakoro muri aka karere ka Karongi .

REBA AMWE AMAFOTO YARANZE IBI BIROLI BYOMBI:









Imfurayabo Lambert na Nshimiyimana Adelphine ku munsi w’ubukwe bwabo bari bagaragiwe n’abakobwa n’abasore babereye u Rwanda







Abageni bari baberewe cyane ku munsi w’ubukwe bwabo

REBA AMAFOTO UMENYE N’UBUHAMYA N’AMATEKA BYARANZE UMUHANGO WO GUSHYINGURA NYAKWIGENDERA MATABARO JEAN BOSCO:
Umva amateka ya MATABARO JEAN BOSCO witabye Imana nyuma y’umunsi umwe ashyingiye umuhungu we:

UBUHAMYA BW’UMUSORE WAPFUSHIJE SE NYUMA Y’UMUNSI UMWE ASHYINGIWE:

Ubuhamya bwa Mama wa Lambert wamusore wapfushije se nyuma y’umunsi umwe ashyingiwe:










Ibiroli byo guherekeza no gusezera bwa nyuma nyakwigendera byitabiriwe n’inshuti n’imiryango n’umuhisi n’umugenzi ku bwinshi bitewe n’ineza n’ubupfura byarangaga nyakwigendera

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.