Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Karekezi Corneille umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana yashimwe nk’Umuyobozi w’indashyikirwa mu bigo by’ubwishingizi muri Afurika


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 February 2018 saa 08:22'

Karekezi Corneille, Umunyarwanda uyobora Ikigo cy’ubwishingizi ’African Reinsurance Corporation (Africa Re)’,umaze kumenyekana cyane mu gukora ivugabutumwa abinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu ishoramari “Business Excellence Award” nk’Umuyobozi w’ikigo kiri ku isonga muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati mu bijyanye n’ubwishingizi.


Karekezi Corneille, Umuyobozi wa Africa Re ashyikirizwa igihembo nk’umuyobozi w’indashyikirwa

Corneille Karekezi ni Umunyarwanda ukorera imirimo ijyanye n’ubwishingize muri Nigeria aho ayoboye ikigo gikomeye cyitwa Africa Re, akaba afite Album ebyiri z’indirimbo harimo iyo yise ngo "“Akira iyi ndirimbo ngutuye Yesu” ndetse n’indi aherutse kumurika umwaka ushize yitwa"Njye ndi Umugeni wawe Yesu".

Ikigo uyu munyarwanda Corneille Karekezi ayoboye cya Africa Re kiri no ku rutonde rw’ibigo 50 bya mbere ku Isi bikora mu by’ubwishingizi nk’uko byagenzuwe n’ikigo kibizobereyemo cyitwa ‘A.M. Best and Standard & Poor’s.


Karekezi Corneille uyobora Ikigo cy’ubwishingizi African Reinsurance Corporation (Africa Re)

Iki gihembo yacyakiriye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu bihembo byatanzwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa ‘African Leadership Magazine’.

Mu 2017, Africa Re yinjije miliyoni 747 z’amadolari y’Amerika, yishyura miliyoni 500 $.

Mu ibyo birori bikomeye byo gutanga ibihembo, Karekezi yinjijwe mu ruhando rw’abayobozi b’ibigo bakomeye muri Afurika mu 2018 ruzwi nka “Africa’s CEOs Hall of Fame”, ikindi gihembo muri byinshi yagiye ahabwa mu gihe cyashize bitewe n’imiyoborere ye igenda izana impinduka mu rwego rw’ubwishingizi muri Afurika.

Leadership Magazine’ yanagize Perezida Paul Kagame Umunyafurika w’umwaka wa 2017.

Corneille Karekezi n’umuhanzi wakunze kuririmba indirimbo zihimbaza kuva akiri muto, ashishikajwe no kubona benshi bakizwa bakamenya ukuri, ndetse no gushyira mu bikorwa itegeko riri muri Bibiliya mu gitabo cy’Abakorosayi 3:16.

Handitse ngo “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirana Imana ishimwe mu mitima yanyu”, mu Befeso 5:19 “Mubwirane Zaburi n’indirimbo n’ibihambano by’umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu” ndetse no mu Baheburayo 13:15 “Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo”.

Corneille Karekezi ni muntu ki?

Mu buzima busanzwe, CK akorera i Lagos muri Nigeria. Yabaye Umuyobozi Mukuru wa SONARWA, sosiyete ya mbere y’ubwishingizi mu Rwanda mbere ya 2009, kuko muri uwo mwaka yahise ava mu Rwanda agiye kuyobora African Reinsurance Corporation (Africa Re), imwe mu masosiyete y’ubwishingizi akomeye muri Afurika no mu Burengerazuba bw’Isi, ifite icyicaro i Lagos muri Nigeria.

Nubwo ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete mpuzamahanga ikomeye, kuri ubu iri mu myanya 50 ya mbere muzikora ubwishingizi kw’isi, bikaba bimuha inshingano nyinshi, CK yemeza ko abasha kubona umwanya wo kwandika no gukora indirimbo muri studio.

CK avuga ko abaye yari afite ubushobozi bwo guhitamo akazi azakora, yari guhitamo kuba umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko.

Indirimbo mu buzima bwa Corneille Karekezi

Mu kugaragaza urukundo akunda indirimbo zihimbaza Imana, CK yibuka ko mu myaka ya za 90, ubwo yari atuye ku Kicukiro, yajyaga abyuka mu gitondo cya kare akaririmba indirimbo zihimbaza Imana, hanyuma zikaza kwirirwa zisubirwamo na gasuku yabaga mu rugo, ibintu byashimishaga kandi bigatangaza cyane abo mu muryango we.


Karekezi Cornelle avugako iyaba ariwe wihitiramo akazi ka buri munsi yari gihitamo kuba umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana gusa

Ashimangira amahitamo ye yo kuririmba avuga ko uwo “murimo ari uw’igikundiro gihambaye, kuko ni wo Abakerubi n’Abaserafi bashinzwe gukora mu ijuru kandi ni wo tuzakora wonyine imyaka ibihumbi nitugera mu ijuru”.

Ubwo CK yizeraga Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we mu mwaka w’1984, yifuzaga kumenya indirimbo zose za gikristo ndetse yajyaga yandika ikayi yose akayuzuza indirimbo zikunzwe akoresheje intoki.

Yifashishije mudasobwa, we n’inshuti ze basohoye igitabo cya mbere cy’indirimbo z’itorero rye, kugirango bifashe abantu benshi, batabashaga kwandika n’intoki indirimbo zo mu itorero.

Ikintu yakundaga gukora cyagaragazaga urukundo akunda indirimbo zihimbaza Imana by’ukuri, ni uburyo yakundaga guhimbaza no gushima Imana abinyujije mu kuririmba indirimbo zikunzwe imbere y’abizera uko yabashaga guhabwa umwanya. Ibi yabikoze igihe kirekire aba i Burundi, mu Rwanda, Kenya no mu Bubiligi.

Urukundo rw’indirimbo zihimbaza Imana rwa CK rwarabije indabo ubwo yandikaga indirimbo ye bwite “Ijambo Ryawe” mu mwaka wa 2008, ikaba iri ku muzingo “Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu”, izajya ahagaragara muri Kanama 2015.

CK avuga ko inganzo ye iza cyane cyane mu museke, ari na byo aririmba mu ndirimbo ye ‘Umuseke Utambitse’, (‘At the crack of the dawn’ mu Cyongereza), naho ahantu hakunda gutuma inganzo ye iza ityaye ngo ni mu ndege, mu kirere, “wenda kubera ko iba iri hafi y’abo abantu bizera ko ijuru riri!”.

Inganzo imuzaho mu buryo bwinshi. Urugero, imwe mu ndirimbo ze “Tebuka Yesu Tebuka” ishingiye kuri Zaburi 143, yayihawe 1:43 zo mu museke (saa saba na mirongo ine n’itatu z’ijoro), iza nk’igisubizo cy’igitero cya Satani ku bugingo bwe, umwuka n’umutima.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.