Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kamere muntu isa n’idashaka Imana muri yo, nyamara se ni kuki Imana idukunda n’uko kwigomeka kose kuba muri kamere


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 March 2018 saa 22:10'

Biragoye cyane kubona Umwana w’umuntu wabasha kubwe gusubiza ikibazo cyerekeranye n’uburyo Imana idukunda. Gusa hari ikizewe cy’uko Imana idukunda kandi no kubisobanura bikaba byakoroha. Imana ntabwo idukunda kubera ko turi abo gukundwa cyangwa kubera ko dukwiye urukundo rwayo.

Dukurikije ibyanditswe byera, kamere muntu kuva yaremwa yaranzwe no kwigumura no kutubaha. Yeremiya 17:9 hagaragaza umutima w’umuntu : “Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana….Ni inde ushobora kuwumenya uko uri?” Imitima yacu yaganjwe n’icyaha, kuburyo tutamenya n’uburyo twabaswe.

Muri kamere yacu, Ntidushaka Imana; Ntidukunda Imana; Ntitwifuza Imana. Abaroma 3:10-12 hagaragaza neza uko kamere iteye, “Nk’uko byanditswe ngo, nta wukiranuka n’umwe; bose barayobye; bose bahindutse ibigwari.” Ni gute byashoboka kugirango Imana yera, ikiranuka yakunda ikiremwa kimeze gutyo? Kugirango twumve ibi, dukwiriye kubanza gusobanukirwa ibya kamere ndetse n’imiterere y’Imana.
1 Yohana 4:8 ndetse na 16 hatubwira ko “Imana ni urukundo.” Imana ntabwo ikunda; Imana ni urukundo. Kamere yayo n’ubusobanuro bwayo ni urukundo.

Urukundo ruganza byose ku Mana ndetse n’umujinya n’uburakari bwayo.

Kubera ko umwihariko w’Imana ari urukundo, igomba kugaragaza urukundo, ariko ikanagaragaza n’izindi nshingano zayo kubera ko gukora bene ibyo biyiha ikuzo. Guha icyubahiro Imana biruta ibindi, ni ingezi, ndetse birusha ibindi kuba inyamibwa. Guha ikuzo Imana, ubwayo nibyo ikora, ni yo iri hejuru ya byose, ihebuje byose kandi ikwiye icyubahiro cyose.

Uhereye na kera Imana ni urukundo, ibasha kugaragariza urukundo rwayo n’abayigomeye. Urukundo rw’Imana si ubusazi cyangwa amarangamutima. Ahubwo ni urukundo rwayo rwihariye, ni urukundo rw’igihango.

Imana yabigaragaje itanga umwana wayo w’Ikinege, kugirango apfire ku musaraba nk’impongano y’ibyaha by’abatuye isi (1 Yohana 4:10), tureshwa nayo ubwayo (Yohana 6:44), ikatubabarira ubwigomeke bwayo kuri twe, ndetse yanatwoherereje umwuka wera kugirango atubashishe gukunda nk’uko Imana ikunda. Yarabikoze n’ubwo twagaragaraga nk’aho tutabikwiye. "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha" (Abaroma 5:8).

Urukundo rw’Imana rurihariye. Imana izi buri wese muri twe, kandi buri wese ikagira uko imukunda ukwe. Igira urukundo rutagira itangiriro n’iherezo. Ubudasa bw’urukundo rw’Iman nibwo butandukanya ubukristo n’andi madini. Kubera iki Imana idukunda? Ni ukubera ko : "Imana ari urukundo."

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.