Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Izindi mpinduka muri ADEPR:Pastor Ndayizeye Emmanuel yahawe umwanya w’icyubahiro


Yanditswe na     Ubwanditsi
3 May 2018 saa 05:22'

Itorero rya ADEPR ryashyize mu mwanya Pastor Ndayizeye Emmanuel usanzwe ari Aumonie waza CEP (Communaute des Etudiant Pentecotiste) zo muri Kaminuza mu Rwanda aho bamuhaye umwanya wo kuba Assistant(Uwungirije ) mu biro bishinzwe ibijyanye n’imibanire myiza n’abafatanyabikorwa na Leta ndetse n’andi madini(he Assistant Coordinator for ADEPR Partnership,Public Relations and Missions).

Itorero rya ADEPR ubusanzwe ryubakiye ku nkingi 4 arizo Ivugabutumwa ,Imibereho myiza ,Ubkungu n’iterambere n’imibanire myiza n’abafatanyabikorwa bivuzeko iyi nkingi y’imibanire myiza yongewemo imbaraga cyane kuko uyu mwanya wahawe Pastor Ndayizeye Emmanuel utarusanzwe mw’itorero rya ADEPR .

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twahamagaye umunyamabanga mukuri wa ADEPR Bwana Rev.Gatemberezi Jean Paul ari nawe ubifite mu nshingano atubwirako ari mu nama atabasha kuvugana n’itangazamakuru ko ariko iyi nkuru ari ukuri ngo ibindi byinshi azabigarukaho mu kiganiro tuzagirana muri gahunda yaduhaye yo kuzamureba muri Office.

Uyu ni Pastor Ndayizeye Emmanuel usanzwe uri Aumonie wa CEPR za Kaminuza akaba yagizwe Assistant(Uwungirije ) mu biro bishinzwe ibijyanye n’imibanire myiza n’abafatanyabikorwa na Leta ndetse n’andi madini

Pastor Ndayizeye Emmanuel abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook yavuzeko yuzuye ishimwe ku Mana kuko yatumye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bumugenera uyu mwanya wo kuba umuyobozi wungirije mu biro bishinzwe ibijyanye n’imibanire myiza n’abafatanyabikorwa na Leta ndetse n’andi madini (Assistant Coordinator for ADEPR Partnership,Public Relations and Missions).

IYOBOKAMANA.COM twahamagaye kumurongo wa Telephone Pastor Ndayizeye Emmanuel maze tugirana ikiganiro yemeza aya makuru agira ati :"Nshimiye Imana cyane kuba yangiriye ikizere igatuma itorero rya ADEPR ringirira ikizere rikampa inshingano nshya bakanshinga kuba Assistant Coordinateur muri Office ishinzwe ibijyanye n’imibanire myiza n’abafatanyabikorwa ndetse n’andi madini " bivuzeko ubwo nzaba nungirije Pastor Seneza Jean Paul ubifite munshingano rwose ndabyishimiye cyane kandi Imana izanshoboza kubahiriza inshingano neza.

Pastor Ndayizeye Emmanuel wagizwe Assistant Coordinateur muri Office ishinzwe ibijyanye n’imibanire myiza n’abafatanyabikorwa ndetse n’andi madini yakomeje agira ati:"Nzagerageza gukora inshingano neza doreko itorero rya ADEPR buri wese azi ibihe bigoye ryanyuzemo bityo tugomba guharanira kugarura neza imibanire myiza duhereye kubanye torero ,andi madini ndetse n’abafatanyabikorwa bose muri rusange".

Twabajije Pastor Ndayizeye Emmanuel niba uyu mwanya yahawe utazatuma areka ibijayane no gufasha abanyeshuri bo muri za CEP muma Kaminuza aho asanzwe ari Aumonie avuga ko uyu mwanya yahawe utazamubuza gufasha abanyeshuri ati:"Gufasha abanyeshuri mbikora nk’umuhamagaro kuko ndabikunda cyane nzakomeza mbikore kuko n’iyi nshingano nahawe ifite aho ihuriye nama CEP kuko itorero rigomba kuba rifitanye imikoranire myiza n’amakaminuza".

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.