Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ivugabutumwa rirakenewe kuko ibiyobyabwenge ntibyashira mu rubyiruko hakoreshejwe Pandagare gusa -Umuvugizi wa ADEPR


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 February 2018 saa 10:08'

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda asanga kuba inzego za Leta nka Police n’izindi zonyine zitabasha guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge murubyiruko bityo agasaba ko buri mukozi w’Imana yarakwiye kugira iki kibazo icye kuko ivugabutumwa rinyuze mw’ijambo ry’Imana rishobora kurokora urubyiruko rwinshi rwananiwe kurokorwa na Pandagare n’ibigo ngororamuco.

Itorero rya ADEPR rikomeje kuba mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu banyarwanda binyuze mw’ivugabutumwa nkuko biri mu mihigo iri torero ryahize ko rizafatanya na Leta kurimbura burundu ibi bikorwa bigayitse muri uyu mwaka wa 2018 ari no muri ubwo buryo hirya no hino mu turere tugize igihugu cy’u Rwanda bari kugenda bakora ibiterane by’ivugabutumwa rifite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge murubyiruko aho babikora bagatumira inzego za Leta ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR bukabyitabira.

Ibi biterane nibyo bikomeje kubera hirya no hino mu turere tugize igihugu aho nko mu mperra z’iki cyumeru tuvuyemo itorero ADEPR ryari ryateguye ibi biterane mu turere twa Nyagatare, Gisagara ndetse na Nyarugenge.

Akaba ari no muri ibi biterane aho Umuvugizi w’itorero rya ADEPR wari mu majyepfo y’igihugu yatangarije ibi.
Yagize ati: " Ibiyobyabwenge ntibyashira hakoreshejwe za Pandagare, ndetse n’ibigo ngororamuco gusa, ahubwo hakenewe n’ivugabutumwa, kugirango aba bantu babwirwe ko Yesu yabaruhura."

Yanagarutse kandi ku kuba hari ubutumwa buvugwa cyane kandi ataribwo bukenewe cyane.

Yagize ati " Bene data hari ubutumwa tuvuga ariko butari bwo, dufite abantu benshi badakeye mu maso, mushobora guhura ukavuga ngo ni umurokore ariko ugasanga yariye umwanda, agenda ahekenya amenyo. Ariko iyo uhuye n’umupfakazi wabonye Yesu araguhobera ukibaza ese uriya anejejwe n’iki?"
Yanongeyeho ko kandi burya umuntu ufite umwuka wo kurondora iyo abonye umuntu itabi ryishe abona nta bwiza bw’Imana bumuriho ahubwo abona yarijimye.


Hakozwe urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge
Muri ibi biterane kandi hagiye hanatangwa ubuhamya bwa bamwe mu bahoze bakoresha ibiyobyabwenge aho abari mu Majyepfo y’igihugu mu karere ka Gisagara bahawe ubuhamya na Butera Justin wiyemerera ko yahoze mu ndaya n’ibiyobyabwenge, asobanura ko nta mumaro w’ibiyobyabwenge ahubwo ko bikoresha umuntu nk’ikimodoka.
Yagize ati" Iyo namaraga kubinywa, imitekerereze yarahindukaga, hari ibintu nakoraga, hanyuma byamara kunshiramo nkabona nta kintu numva cyatuma nkora ibyo bintu."

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Bwana Rutaburingoga Jerome yashimiye cyane itorero rya ADEPR.

Yagize ati: " Turashimira ADEPR mu bufatanye budasanzwe, n’uburyo badufasha buri muntu akaba ijisho ry’ikibazo gishobora guteza ibibazo umunyarwanda uwo ari we wese."

Ku rundi ruhande ariko mu Karere ka Nyagatare naho urubyiruko rwa ADEPR rwari rukataje mu giterane bari bateguye cyo ku rwanya ibiyobyabwenge, ndetse yemwe bafatanije n’inzego z’umutekano zikorera muri kariya karere, batwitse ndetse banamena byinshi mu biyobyabwenge byafashwe.

Ni igikorwa cy’indashyikirwa nkuko Rev.Patrick Nsengiyumva yabitangaje.
yagize ati ”Twashimye ko hariho ubufatanye, ibikorwa dukora tubikorera abanyarwanda kugira ngo twiyubakire itorero n’igihugu muri rusange, Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, tugomba kururinda. Ibyo bisobanura ko igihugu ndetse n’imiryango yanyu bibatezeho byinshi.”

Rev. Nsengiyumva Patrick wahoze ayobora urubyiruko muri ADEPR ku rwego rw’igihugu, yakomeje agira ati “Biranejeje ko Itorero ryacu ridacecetse ku bibazo byugarije igihugu by’umwihariko urubyiruko.”



Ibiyobyabwenge byatwitswe mu karere ka Nyagatare

Twabibutsa ko kandi mu turere twa Nyagatare ndetse na Gisagara hanakozwe ibikorwa by’umuganda, birimo kubakira abatishoboye ndetse no kubaremera.

Mu karere ka Nyarugenge ho binyuze mu itorero rya ADEPR umudugudu wa Biryogo, bakoreye igiterane mu gace kazwiho kuyogozwa n’ibiyobyabwenge ka Tarinyota, maze 32 bakira Yesu nk’umwami n’umukiza.

Ni igiterane kitabiwe n’amakorali atandukanye ya hariya ku mudugudu wa Biryogo, ndetse n’umuhanzirurangiranwa wo muri ADEPR Alex Dusabe ndetse n’abavugabutumwa nka Folomina watanze ubuhamya ko yahoze ari umusinzi karahabutaka, ndetse na Alex wanywaga ibiyobyabwenge akaba yari n’umujura ruharwa, gusa ubu akaba yarakiriye Yesu.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.