Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Itsinda rya Beauty For Ashes ryatangaje ibiciro n’ahazabera igitaramo cy’ubudasa bise "Unstoppable live Concert "


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 July 2018 saa 10:27'

Itisinda rya Beauty For Ashes rimwe mu bigwijeho abakunzi benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwagasabo rikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye bise ngo "Unstoppable", bahamya ko kizanyura abazakitabira nkuko abantu bamze kumenyera urwego rwo hejuru ibitaramo by’iri tsinda biba biriho.

Iri tsinda rya Beauty For Ashes bateguye iki gitaramo nyuma y’ikindi bakoze umwaka ushize Tariki 9 Nyakanga 2017. Ni igitaramo cy’amateka icyo gihe bari bamurikiyemo Album yitwa ‘Renaissance’. Muri iki gitaramo bari batumiye Aime Uwimana na Adrien Misigaro winjijwe mu muziki n’indirimbo yakoranye na Meddy yitwa “Ntacyo nzaba” ndetse n’indi yitwa “Nkwite nde” yakoranye na The Ben.


Menya byinshi kuri iki gitaramo cy’ubudasa

Unstoppable Live Concert, igitaramo Beauty For Ashes iteguye ubu aho kizabera ,amasaha n’ibiciro byo kwinjira muricyo bikaba byamaze kumenyekana nkuko iri tsinda ribitangaza.

Iki gitaramo cy’imbaturamugabo kizaba tariki 04 Kanama 2018 kuva Saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ni igitaramo bise ’Unstoppable’.

Kavutse Olivie umuyobozi w’iri tsinda rya Beauty For Ashes yavuzeko baremewe kuramya no guhimbaza Imana ariyo mpamvu batajya bacogora kubikora ati:"Iki gitaramo twakise ngo Unstoppable " mu ntego zo kubwira abazakitabira ko bazibonera ibihe byiza kuva ku munota wa mbere kugera kuwa nyuma kandi ndemeza ko yaba umuziki ,indirimbo n’ibindi byose bizakiberamo bizaba biri kurwego ruryoheye amaso y’abarebyi n’amatwi y’abumva .


Beauty For Ashes (B4A bambariye kongera gutaramira abanyarwanda kurwego ruri hejuru

Uyu muyobozi yakomeje avugako iki gitaramo kizabera ahazwi nka Camp Kigali aho Kwinjira muricyo bizaba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu(5,000Frw) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 10.000Frws mu myanya y’icyubahiro .

Beauty For Ashes (B4A) yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010, kugeza ubu irashima Imana ko igikomeje umurimo w’Imana kabone n’ubwo hari abo batangiranye mu itsinda batakiri kumwe bitewe n’impamvu zinyuranye. Iri tsinda rikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Yesu ni we Super star, Siripurize, Ni uwa mbere, The wonders of the son,Turashima, Yesu ni sawa n’izindi zinyuranye.

REBA HANO ’YESU NI SAWA’ YA BEAUTY FOR ASHES:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.