Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Israel Mbonyi utari mu Rwanda yakuye abantu murujijo kubijyanye no kwitabira igitaramo Patient Bizimana yatumiyemo "Sinach"


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 March 2018 saa 01:43'

Easter Celebration ni igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kimaze gufata imitima ya benshi kubw’urwibutso kibasigira buri mwaka, ubwo baba bizihiza urupfu n’izuka bya Yesu Kristo. Mu gitaramo gitegurwa n’umuramyi, akaba umuhanzi umaze kubaka izina mu ndirimbo ziririmbirwa Imana Patient Bizimana, kuri iyi nshuro yatumiye umuhanzi Sinach kuva muri Nigeriya hamwe n’abaramyi Israel Mbonyi na Aime Uwimana.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 5 Werurwe 2018, Patient Bizimana yavuze birambuye ku myiteguro idasanzwe arimo yo kuzakira Sinach ku nshuro ya mbere mu Rwanda mu cyiciro gikurikiyeho yise "Panafrican Chapter".

Yagize ati "Nabanjirije kuri ba Appolinnaire ba hafi hano muri Afurika y’Iburasirazuba, ubu hazaza Sinach ufite indirimbo zifasha abantu benshi. Yagiye aba icyitegererezo ku bantu benshi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki ni icyiciro cyo ku rwego rwa Afurika, niyo mpamvu namuhisemo."

Yongeyeho ati "Sinach azazana n’itsinda ry’abantu 13. Abahanzi ba hano tuzakorana barimo Aime Uwimana na Israel Mbonyi. Imyiteguro yose ihagaze neza kandi turashima Imana ko yakomeje kudufasha kugeza uyu munsi kandi aho bigana ni heza cyane."

Mu gihe hamenyekenaga abahanzi bazafatanya n’umuramyi Patient Bizimana muri iki gitaramo yise "Easter Celebration",umuhanzi Israel Mbonyi hari hashize iminsi mike ahagurutse hano mu Rwanda yerekeza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’Ubufaransa aho yavuze ko agiye mu bikorwa bitajyanye n’ivugabutumwa ahubwo ko ari ibikorwa bye byihariye.

Benshi mu bakunzi b’uyu muhanzi Israel Mboniyi babonye ko ari mubazitabira iki gitaramo cya "Easter Celebration" Patient Bizimana yanatumiyemo umuhanzi w’icyamamamare wo mu gihugu cya Nigeria witwa Sinach batangiye kwibaza niba koko azaba yaravuye murugendo arimo maze akitabira iki gitaramo nkuko byatangajwe.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’umuhanzi Israel Mbonyi ku munsi yafashe indege imwerekeza imahanga yavuzeko agiye murugendo azamaramo ibyumweru bitatu aho azajya mu gihugu cy’Ubufaransa yavayo akanyura ahandi hantu atashatse gutangaza akajya yagaruka mu Rwanda.


Israel Mbonyi yavuzeko azitabira iki gitaramo kandi ko ari umwanya mwiza wo kongera kwiyereka abakunzi be

Muri aya magambo Israel Mbonyi yagize ati :"Icyo nabwira abakunzi banjye nuko hari igitaramo gikomeye kizaba taliki ya mbere Mata 2018 cya Easter Celebration gitegurwa n’umuramyi mugenzi wanjye Patient Bizimana, ndagirango mbabwire ko kuba ngiye habura iminsi mike ngo kibe kandi nkaba ngaragara mubahanzi bazakitabira rwose ntibigire uwo bitera impungenge ko ntazaba mpari nzakibonekamo kuko nzagaruka mu Rwanda mbere y’iminsi mike ngo iki gitaramo kibe rwose ndahabaye kandi niteguye neza kuzongera gutaramana n’abakunzi banjye ndetse n’abakunda Imana muri rusange".

Iki gitaramo gikomeye gitegerejwe ku itariki 1 Mata 2018, muri Parking ya Stade Amahoro i Remera,Kwinjira muricyo byashyizwe mu buryo , ubwo kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bazishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 izagurishwa 5000 FRW, iya 10.000 FRW izaba igura 15.000 FRW naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo.

Reba indirimbo ’I Know Who I Am’ y’umuhanzi Sinach ugiye kuza mu Rwanda:



Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Sinach ategerejwe mu Rwanda

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.