Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Insengero za Pentecote, Anglikani ndetse na Gatulika zibasiwe n’ibitero by’iterabwoba


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 May 2018 saa 04:09'

Ibitero bitatu byibasiye insengero za Pentecote, Anglikani ndetse na Kiliziya Gatulika, mu gace ka Surabaya ho mu gihugu cya Indonesia mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Ni ibitero ikinyamakuru Info Chretienne kivuga ko byakozwe n’abantu bo mu muryango umwe, aho ababyeyi n’abana babo bafite imyemerere ya Kisilamu bigabije insengero z’abakristo zitandukanye zavuzwe haruguru.

Imibare itangwa n’inzego zishinzwe umutekano za hariya mu gihugu cya Indonesiya ivuga ko ibi bitero byahitanye abagera kuri 13, naho abarenga 40 bagakomereka bikabije bose bakaba bari kwitabwaho mu bitaro.

Ibi bitero byagabwe ahantu hatatu hqtandukanye, bikaba byakozwe ni abantu batandatu bo mu muryango umwe, bikekwa ko babarizwa mu gatsiko k’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu ko muri iki gihugu cya Indonesiya kitwa Jamaah Ansharut Daulah. Aba bagabye ibi bitero n’umugabo n’umugore ndetse n’umuhungu wabo w’imyaka 18 ndetse n’agakobwa kabo gato k’imyaka 8.

Bivugwa ko uyu musore w’imyaka 18 ariwe waturikije ibisasu yari ahetse ku kamoto yagendagaho ku Kiliziya cya Sainte-Marie. Nyuma y’iminota micye kandi humvikanye ukundi guturika kwakozwe na Se w’uyu muhungu muri Parking y’itorero rya Pentekote ryo mu mujyi wa Surabaya, naho nyina w’uyu musore ndetse na mushiki we baje guteshwa n’inzego z’umutekno ubwo bari batangiye guturitsa itorero rya Anglikani riherereye mu gace ka Gereja Kristen.

Abakurikiranira hafi iby’ibikorwa by’ubwiyahuzi ndetse n’iterabwoba hariya mu gihugu cya Indonesiya batangaje ko ari ubwa mbere mu mateka y’iki gihugu abana bato bishoye mu bikorwa by’iterabwoba.

Ni inkuru itashimishije abanyagihugu bose bo mu gihugu cya Indonesiya dore ko na Perezida w’igihugu Joko Widodo yakigaragaje nk’igikorwa cya bunyamanswa.

Ati « Iki gikorwa n’icya bunyamanswa, kirenze cyane ubumuntu, kwica abaturage b’inzirakarengane, abashinzwe umutekano ndetse n’abana bato badafite ikintu na kimwe bazi. »
Iki gitero bivugwa ko ari cyo cyahitanye abantu benshi mu bitero bifitanye isano n’ibyabahezanguni b’Abayisilamu, kuva mu mwaka wa 2005 ubwo habaga igitero cy’Abakamikazi cyahitanye abarenga 20 muri Resitora ya Bali.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.