Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Igitaramo cya Alarm Ministries cyakurikiwe n’ibitutsi byatutswe korali Shalom y’i Nyarugenge naho Alarm yitwa ababeshyi kabuhariwe


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 March 2018 saa 03:28'

Itsinda rya Alarm Ministries kuri iki cyumweru cyo kuwa 25 Werurwe 2018 ryaraye rikoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Serena Hotel ,iki gitaramo cyari cyatumiwemo korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge birangira itahabonetse ngo iririmbe ,ibintu bitashimishije na gato abakunzi b’umuziki bamwe bataha batuka Sahalom abandi bavugako Alarm ari ababeshyi gusa yaba Shalom na Alarm bose bakavugako byagizwemo uruhare n’itorero rya ADEPR nyamara nabwo bukabyamaganira kure .

Ku mpapuro zamamaza iki gitaramo hariho ko Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge igomba kukiririmbamo ndetse binamamazwa hose mw’itangazamakuru kuburyo hari abantu baje muri iki gitaramo baje kureba iyi korali imaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda kubera ubuhanga n’igikundiro cy’indirimbo zabo gusa birangira batahageze ngo baririmbe ibintu byijujutiwe cyane .

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo cya Alarm Ministries batanyuzwe no kubona korali Shalom itaririmbye babwiye IYOBOKAMANA.COM ko nubwo Alarm yakoze iyo bwabaga ikaririmbira abantu neza ndetse n’itsinda rindi rya Healing Worship Team rikayifasha ariko bitababujije gukomeza kurindira ko korali Shalom yazamuka kuri Stage .

Bamwe bagize bati:"Twaje muri iki gtaramo tuzi ko tugiye kubona korali Shalom dukunda ariko twatunguwe no kubona igitaramo kirangira bataririmbye nukuntu twishyuye amafaranga yacu ngo tubashe kongera kubona Shalom idutaramira ariko birangira itaririmbye dutashye twitotomba kabisa yaba Alarm yaba na Shalom bose baraduhemukiye baratubeshya".

Uwitwa Biziyaremye Edgal we yavuzeko kuba korali Shalom itaririmbye byamubabaje ariko aza kungukira hamwe ati:"Murabizi mwese ko muri korali umuntu ashobora kuba afana umuririmbyi runaka bityo njyewe muri Shalom ndi umukunzi ukomeye wa Gikundiriro Rehema bityo rero kuba basi byibuze nabashije kubona Gikundiro we na Group ye baririmba muri iki gitaramo byamaze agahinda nari natewe no kubura Shalom yose.

Impande zirebwa n’iki kibazo zibivugaho iki ?

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge:

Bwanakweli Richard umuyobozi wa Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko impamvu yatumye batitabira igitaramo cya Alarm Ministries aruko ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR i Nyarugenge butabemereye kandi bagengwa n’ubuyobozi ati:" itorero rya ADEPR rigira amategeko agenga uburyo korali zitumirwa bityo hari ibitarakurikijwe mu kudutumira bituma ubuyozi bw’itorero ryacu butatwemerera kwitabira iki gitaramo.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abakunzi babo baba barabibajijeho ko bakwiye kubababarira kuko ntabwo banze kwitabira iki gitaramo kubushake ahubwo hajemo ibibazo byo kudahuza neza hagati y’ubuyobozi bw’itorero risabwa korali ndetse n’ubuyobozi bw’abasabaga korali Shalom.

Ubuyoyozi bwa ADEPR Nyarugenge bwo bubivugaho iki ?

Rev.Pastor Kayiranga Theophile umushumba wa ADEPR Nyarugenge avugako Alarm Ministries itigeze itumira korali Shalom ati:Ubundi twebwe amabaruwa twabonye yatumiraga korali Shalom muri Serena Hoteli ntabwo ari aya Alarm Ministries kuko twandikiwe n’umu Pasiteri witwa John Kaiga avugako ari igitaramo cy’ivugabutumwa ntiyigeze avugako ko bazishyuza cyangwa ko ari icya Alarm Ministries maze bucyeye tubona Shalom kumpapuro zamamaza igitaramo cya Alarm ko Shalom izaba ihari bituma tubona ko ari ibintu bidasobanutse maze turayihagarika ibuzwa kwitabira iki gitaramo".

Alarm Ministries yo ibivugaho iki ?


Nubwo igitaramo cyayo Shalom itakiririmbyemo Alarm Ministries yakoze iyo bwabaga ngo ishimishe abitabiriye igitaramo

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twagerageje guhamagara kumurongo wa Telephone ya Perezida w’iri tsinda ntitwabasha kumubona turakomeza tugerageze tuze kumva icyo Alarm babivugaho

Urebye muri rusange iki gitaramo cyagenze neza nubwo hatabuze ibinengwa kuko ntabyera ngo de nkuko umugani w’umunyarwanda ubivuga gusa na nane ibi bikwiriye gusiga isomo ku mpande zose yaba Alarm Ministries ko badakwiye kujya bihutira gushyira abantu mu bitaramo bazi ko hashobora kuba harimo ibibazo .


Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge impamvu kubura kwayo byateje ikibazo gikomeye nuko imaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda

Ikindi korali Shalom nayo ibi bikwiye kuyisigira isomo ry’uko yarikwiye kumenya ko igihe habaye ikibazo nk’iki bakwiriye kugikemura hakiri kare kuko nkuko ubiyobozi bw’itorero rya ADEPR Nyarugenge bwavuzeko bukimara kubona ko uburyo Shalom itumiye budahwitse bwahise buyandikira buyimenyeshako iki gitaramo ntacyo izitabira maze Shalom igaterera agati mu ryinyo ikareka ikamamazwa mu gitaramo ikemerera abantu ko izaba ihari ibi nabyo bikwiye kubasigira isomo doreko muri rusange iki gitaramo gisize hari abakunzi b’iyi korali kibateranije nabo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.