Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ibyamamare Maggie Blanchard na Dena Mwana beretswe urukundo mu gitaramo ‘Fragrance of Worship’ bakoreye i Kigali (Amafoto+Video)


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 July 2018 saa 05:50'

Abahanzi b’ibyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku isi barimo Maggie Blanchard wo muri Canada na Dena Mwana wo muri Congo Kinshasa bitabiriye igitaramo cy’ububyutse cyiswe ‘Fragrance of Worship’ cyateguwe n’umuramyi Fortran Bigirimana, berekwa urukundo n’abasaga 1500 bari bateraniye i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA) ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018.

Kumugoroba wo ku cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018 kuri Christian Life Assembly (CLA) habereye igitaramo Fragrance of Worship gitegurwa n’umuramyi Fortrand Bigirimana afatanyije na Moriah Entertainment Group.




Abahanzi b’ibyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku isi barimo Maggie Blanchard wo muri Canada na Dena Mwana wo muri Congo Kinshasa banyuze benshi

Iki gitaramo cyanyuze bikomeye abakitabiriye binyuze mundirimbo z’uje ubuhanga n’ubunararibonye bw’abahanzi Maggie Blanchard wo muri Canada na Dena Mwana wo muri Congo Kinshasa n’abandi bose bakiririmbyemo ndetse ibintu birushaho kuba byiza ubwo Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwza wari umwigisha w’iki gitaramo yasobanuraga impamvu 5 zo kuramya no guhimbaza Imana.

‘Fragrance of Worship’ yaberaga mu Rwanda ku nshuro ya 2 yahuriyemo abahanzi batandukanye barimo Fortran Bigirimana;Maggie Blanchard, umuramyi w’icyamamare muri Canada ndetse na Dena Mwana wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe na Serge Iyamuremye na Gaby Irene Kamanzi.


Umunyarwenya Diogene Ntarindwa(Atome ) n’umwe mubitabiriye iki gitaramo

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abamenyerewe mu ruhando rw’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda. Cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri gitangizwa n’indirimbo z’abaririmbyi batandukanye barimo itsinda ry’abaramyi baturutse muri Congo hakurikiraho Serge Iyamuremye,Gaby Kamanzi bose banyuze imitima y’abasaga 1500 bitabiriye iki gitaramo .

Umuramyi Bigirimana Fortrand wateguye iki gitaramo akomoka i Burundi ariko agakorera ibikorwa bye mu Bufaransa azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Amahoro,’ ‘Ntaco Nzoba’ n’izindi yafashe umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana mu minota 45 yamaze aririmba yifashishije indirimbo ziganjemo inshyashya ndetse akajya anyuzamo akavuga kumumaro uzanwa no kuaramya Imana umuntu afite umutima uboneye.


Umuramyi Bigirimana Fortrand wateguye iki gitaramo yafashije imitima ya benshi mu ndirimbo ze ziganjemo inshyashya

Bigirimana Fortrand amaze kuririmba yahise ahamagara abahanzi mpuzamahanga yari yatumiye kuza kumufasha muri iki gitaramo uwambere wabanje kurubyiniro ni Maggie Blanchard, umuramyi w’icyamamare muri Canada wagaragarije ubuhana bukomeye abitabiriye iki gitaramo mu gihe k’iminota isaga 25 yairirmbye indirimbo enye zirimo 3 za wenyine n’indi imwe yaririmbanye na mugenzi we Dena Mwana wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muhanzi Dena Mwana wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warutegerejwe na benshi muri iki gitaramo nawe yahise akomerezaho airirimba nyinshi mu ndirimbo ze zakanyujijeho nka ELOMBE n’izindi nyinshi mu minota igera kuri 30 yahawe yahagurukije imbaga yariteraniye muri iki gitaramo doreko indirimbo ze ziri mundimi zitandukanye nk’igifaransa igiswahiri n’icyongereza kandi zikaba mu mumidiho nka Lumba,igikongomani n’izindi nyinshi.

Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza niwe wari umwigisha w’ijambo ry’Imana aho mw’ijambo yigishije yasobanuriye impamvu yagombye gutera abantu kuramya Imana,ati :"Ubundi kuramya no guhimbaza Imana bwa mbere bigomba kuba biturutse mu mutima kandi umuntu akwiriye kuramya Imana n’ibimurimo byose atirengagije ibyiza byose Imana yadukoreye.

Bigirimana Fortrand azamurikira muri iki gitaramo album ye ya gatatu ndetse na DVD y’amashusho ya Ntaco Nzaba yafatiwe i Kigali mu 2016.

Nyuma yo gutaramira mu Rwanda, aba baramyi bazajya gukora igitaramo cya Fragrance of Worship mu Burundi ku wa 8 Kanama 2018 hanyuma muri Nzeri bajye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Abateguye igitaramo banyuzwe

"Fragrance of Worship" yateguwe na Fortran Bigirimana afatanyije na Moriah Entertainment isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye yatangaje ko bishimiye uko yagenze ku nshuro yayo ya mbere.

Yagize ati "Uyu munsi ubaye undi mugoroba utwibukije ko Abanyarwanda badufitiye urukundo nkuko babigaragarije muri iki gitaramo. Bitwongereye imbaraga kandi twifuza kuzana abandi bahanzi benshi bagize uruhare mu guhembura imitima y’abatuye isi binyuze mu bihangano bisize amavuta. Twese twishimiye uko igitaramo cyagenze. Imana yabanye natwe."

Yakomeje agira ati "Iki gikorwa kigamije guhimbaza Imana ngo tubohore imbohe, twegere ubwiza bw’Imana mu buryo budasanzwe ndetse Abanyarwanda bagahabwa umugisha binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana."

Aba bahanzi bitabiriye iki gitaramo nyuma y’icyumweru kimwe bagitangije no mu Burundi. Biteganyijwe ko kizajya kiba ngarukamwaka muri Nyakanga kigatumirwamo abahanzi baturutse mu mfuruka zose z’isi.

MU MASHUSHO REBA UKO BYARI BYIFASHE




Umuramyi Serge Iyamuremye nawe yaririmbye muri iki gitaramo anyura imitima ya benshi


Umuhanzi Gaby Kamanzi mu ndirimbo nka Amahoro,Arankunda yashimangiye ubuhanga n’ubunararibonye afite

Umuramyi Aime Uwimana ari mu bitabiriye iki gitaramo


Mbere yuko bariririmba na Apotre Gitwaza ngo yigishe nabo bafashaga n’indirimbo z’abandi




Abahanzi b’ibyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku isi barimo Maggie Blanchard wo muri Canada na Dena Mwana wo muri Congo Kinshasa banyuze benshi



Umuhanzi Columbus Nduwayo yafashaga Fortrand muri zimwe mu ndirimbo




Umuramyi Bigirimana Fortrand yongeye kwandika amateka mugitaramo Fragrance of Worship Edition 2







Abantu bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi gufashwa biba kurwego rwo hejuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.