Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Harabura iminsi 4 hakaba amatora y’abagize ubuyobozi bukuru bwa ADEPR -Menya ibisabwa kugirango umuntu yiyamamaze


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 March 2018 saa 04:40'

Mu gihe habura iminsi itatu itorero rya ADEPR rigakora amatora y’abagize ibiro bikuru by’iri torero ari no muri ubwo buryo inama y’ubuyobozi ya ADEPR yamaze gushyira hanze itangazo risaba abantu bose bashaka kwiyamamariza imyanya itandukanye itorerwa .

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bwana Kayigamba Callixste umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya ADEPR yemeje aya makuru avugako bidakuka nkuko biri kuri gahunda taliki ya 17 Werurwe 2018 hazaba amatora y’abagize ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR

Muri aya mamgabo uyu muyobozi yagize ati :"Aya matara y’abagize ubuyobozi bukuru bwa ADEPR azaba kuwa mbere w’italiki 17 Werurwe 2018 akazabera ku Gisozi muri Dove Hotel ahazaba hateraniye abagize inama y’ubuyobozi igizwe n’abashumba b’indembo n’abantu batanu bagize ibiro bikuru by’itorero ndetse n’abandi batanu bagize akanama k’impuguke z’itorero muri aba hakiyongeraho abayobozi buturere bose n’abayobozi b’indembo bungirije ndetse n’umuyobozi w’urubyiruko n’uwabagore muri buri ntara".

N’itangazo ryashyizweho umukono na Bwana Kayigamba Callixste umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya ADEPR rikaba rigira riti :"Itorero rya Pentecote ryo mu Rwanda ADEPR rirasaba abashaka kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi ya ADEPR ,umwanya w’umuvugizi ,umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero ,umunyamabanga mukuru,umuyobozi ushinzwe imari n’ubukungu n’umujyanama mu by’ubukungu n’imari.

Muri iri tangazo hagaragaramo ibyo abiyamamaza bagomba kuba bujuje:

1.Umuvugizi n’umuvugizi wungirije:

a.Kuba ari umunyarwanda

b.Kuba yararobanuriwe umurimo w’ubupasiteri

c.kurangwa n’ubunyanagamugayo

d.Kuba afite nibura imyaka 35

e.Kuba atarakatiwe kuburyo budasubirwaho igihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itorero cyangwa ihanagurabusembwa.

f.Kuba yaarize kaminuza mw’ishami ry’iyobokamanacyangwa mu yandi mashami ku rwego rwa kaminuza akaba afite nibura imyaka itanu mu nshingano ya gipasitericyangwa afite nibura amashuri atandatu yisumbuye n’uburambe bw’imyaka 10 mu buyobozi bw’itorero.

2.Umunyamabanga mukuru

a.Kuba ari umunyarwanda

b.Kuba yararobanuriwe umurimo w’ubupasiteri,afite byibuze uburambe bw’imyaka 5 muri izo nshingano

c.kurangwa n’ubunyanagamugayo

d.Kuba afite imyaka y’bukure

e.Kuba atarakatiwe kuburyo budasubirwaho igihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itorero cyangwa ihanagurabusembwa.

f.Kuba yarize kaminuza mw’ishami ry’iyobokamana cyangwa murindi shami rifitanye isano n’umurimo yiyamamariza gukora.

3.Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubukungu n’umujyanama mu by’ubukungu n’ubuyobozi:

a.Kuba ari umunyarwanda

b.Kuba yararobanuriwe umurimo w’ubupasiteri

c.kurangwa n’ubunyanagamugayo

d.Kuba ari umuyoboke w’itorero rya ADEPR

e.Kuba atarakatiwe kuburyo budasubirwaho igihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itorero cyangwa ihanagurabusembwa.

f.Kuba aifte impamyabumenyi ya kaminuza mw’ishami ry’ubumenyi rifitanye isano n’ubukungu ,icungamutungo ,imiyoborere no gucunga abakozi

Ibaruwa itanga kandidature yandikiwe Perezida wa CA igomba kuba iherekejwe na fotokopi y’irangamuntu,Umwirondoro(CV) na Fotokopi y’impamyabumenyi zerekana amashuri yize ,igomba kuba yageze ku biro bikuru by’ADEPR bikorera ku Kimihurura bitarenze kuwa 14 Werurwe saakumi n’imwe za Nimugoroba.

Amabaruwa akubiyemo itangazo ry’abashaka kwiyamamaza:


Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    Twifurije ADEPR kuzagira amatora meza. Twizeyeko uzatorwa wese azatuyobora neza, gusa bazavugurure pourcentage y’ amafaranga adepr igenera imidugudu kuko 5 % ntabwo ahagije ugereranije nibikorwa bisabwa , ninayo mpamvu ubona nta terambere imidugudu igeraho kugeza ubwo igisabwa cyose bisaba ubwitange. Murakoze

  • Icyo yanditse:

    Aba bantu baratubeshya ngo hari amatora none se ubu iyo bandika itangazo rigomba kumara umunsi umwe kandi hari ibyangombwa biba bigomba gushakwa kandi umuntu ashobora kubona nko muminsi itatu biba ari byo. Njyewe ndabona ari ukujijisha ahubwo nibatubwire abo bemeje bagomba kuyobora kuko mbona amatora yo yarangiye. Gusa ntibakatubere nka byabisambo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.