Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Harabura iminsi 3 u Rwanda rukamanukirwa n’imvura y’umugisha wo gutaramirwa n’icyamamre "Snach"


Yanditswe na     Ubwanditsi
29 March 2018 saa 03:06'

Kuva uyu munsi kuwa 29 Werurwe 2018 harabura iminsi 3 gusa u Rwanda rukamanukirwa n’imvura y’umugisha wo gutaramirwa n’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sinach, umwe mu bagore bafite ubuhanga bukomeye mu muziki wa Afurika uherutse kwemeza ko yiteguye urugendo azagirira mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru yanateguje abakunzi be umuziki w’umwihariko.

Uyu mugore wo muri Nigeria yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “I Know Who I am”, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse barambye mu muziki wo guhimbaza Imana.

Yatumiwe mu Rwanda na Patient Bizimana witegura gukora igitaramo kinini cyane cyo kwizihiza Pasika, kizabera mu marembo ya Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018.

Iki gitaramo cya ‘Easter Celebration’ gitegurwa na Patient Bizimana buri mwaka mu rwego rwo kwizihiza izuka rya Yezu/Yesu, mu byo yakoze mu myaka yashize byagize ubwitabire bukomeye cyane.

Sinach yasohoye video ngufi abwira abakunda umuziki we mu Rwanda ko bakwiye kwitega igitaramo kidasanzwe mu kwizihiza Pasika. Yagize ati “Muraho Kigali, uyu ni Snach, nzaba ndi kumwe namwe mu gitaramo cya Live ku itariki ya 1 Mata 2018 muri Parking ya Stade Amahoro. Uzakore ko ushoboye uzane n’inshuti zawe n’abo ukunda, mucyo twishimane […] Bizaba ari byiza cyane, Imana ibahe umugisha”.

Patient Bizimana watumiye Sinach, yavuzeko ko azagera mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018. Ati “Ni ibintu biteguye neza, igitaramo cyariteguwe, Snach na we yabishyize ku mutima. Turi kugerageza gushaka indege ya kare ariko azahagera kuwa Gatandatu nyuma ya saa sita.”

Amatike y’igitaramo cya Snach na Patient Bizimana yatangiye gucuruzwa, amatike yo kwicara mu myanya y’icyubahiro yashyizwe ku bihumbi icumi, ahasanzwe ni ibihumbi bitatu naho abifuza kwicara ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi magana abiri. Ibiciro biziyongera ku bantu bazagura amatike ku muryango w’ahazabera igitaramo.

Snach ni muntu ki?

Osinachi Joseph (nee Kalu) umaze kwamamara nka Sinach yatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda kubera indirimbo yise “I know who I am” ikubiyemo ubutumwa buha Imana icyubahiro. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 32 kuri Youtube, yacuranzwe mu nsengero ntiyasiga utubari n’utubyiniro kubera injyana inyura buri wese.

Yakoze izindi ndirimbo zizwi cyane ku rwego mpuzamahanga zirimo iyitwa “Way Maker” na yo yarebwe n’abarenga miliyoni 46 kuri Youtube; “Jesus Is Alive”, “Rejoice”, “Great Are you Lord”, “He Did It Again” n’izindi.

Sinach ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umuramyi uyobora abandi [worship leader] muri Christ Embassy, itorero riherereye i Lagos muri Nigeria aho akomoka.

Mu 2016 yahawe igihembo cyitwa African Achievers’ Award for Global Excellence, icy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburengerazuba yahawe na Groove Awards yo muri Kenya n’ibindi bitandukanye bimugira umwe mu baramyi bakomeye ku Isi.

Uyu muhanzi ugiye kuza mu Rwanda yashakanye na Joseph Egbu tariki ya 28 Kamena 2014. Amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, u Bwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago n’ahandi.


Menya byinshi kuri iki gitaramo kizaba kuwa 01 Mata 2018 kuri Parking ya Stade Amahoro i Remera


Menya aho wakura iteke yo kwinjiramo uyigure vuba dore iminsi yagiye

Zimwe mu ndirimbo za SNACH:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.