Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Gushyingirwa biboneka mu mico yose, icyo ijambo ry’Imana rivuga kugushyingirwa.igice cya kabiri


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 March 2018 saa 01:54'

Nkuko twabibonye gushyingirwa biri muri kamere-muntu. Ni ukuvuga ko abantu bashobora gushyingirirwa mu Itoreo cyangwa hanze yaryo. Muri ibi byose akamaro k’Itorero kagombye kuba ako gufasha abifuza kurushinga cyangwa abamaze kurushinga kubana mu bwumvikane no mu rukundo ku buryo bibafitiye akamaro ndetse bikanakagirira abo bazabyara, n’umuryango mugari muri rusange.

Ubwo twabagezagaho inkuru ifite umutwe ugira uti:” Gushyingirwa biboneka mu mico yose, sobanukirwa amavu n’amavuko y’uyu muhango wategetswe n’Imana”.

Twabasezeranije ko mu nkuru itaha, tuzabagezaho icyo ijambo ry’Imana rivuga ku gushyingirwa. Nkuko twabibonye gushyingirwa biri muri kamere-muntu. Ni ukuvuga ko abantu bashobora gushyingirirwa mu Itorero cyangwa hanze yaryo. Aha rero ushobora kwibaza akamaro k’itorero cg idini ubarizwamo, uti ese kaba ari akahe.

Mu kubagezaho icyo ijambo ry’Imana rivuga ku gushyingirwa, turifashisha inyandiko ya Rev. Prof. Elisee Musemakweli, yarasohotse mu gitabo cyitwa “IHOHOTERWA N’AMAKIMBIRANE MU MURYANGO NYARWANDA: Uburyo bwo Gushaka Inzira y’Amahoro Arambye.

Tugarutse ku gushyingirwa kwa gikristo; Itorero rigushingira mbere na mbere mu Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro. Muri iki gitabo, bigaragara ko, ku ruhande rumwe, intego yo gushyingirwa ari ukubyara no kwororoka nkuko byanditswe ngo: Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.” (Itang.1:28) .

Ku rundi ruhande ariko gushyigirwa bibereyeho kurinda umuntu kuba we nyine cyangwa ubwigunge Bibliya igira iti: “Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye…Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe” (Itang 2: 18, 24).

Ubumwe hagati y’umugore n’umugabo burakomeye cyane kuruta ubumwe hagati y’umuntu n’undi usanzwe, hagati y’umugabo n’abavandimwe kimwe no hagati y’umugore n’umubyeyi we.

Nkuko Hastings (1937, 63-64) abivuga, kuri ubu bumwe hagati y’abashakanye niho hari ihurizo ku banyafurika ariko no ku banyaburayi nabo bo mu bihe byashize ndetse no kubakristo muri rusange mu bihe bitandukanye. Ubumwe nyabwo hagati yabashakanye bwagiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi busumbishwa ubumwe bw’abo mu muryango w’umwe mu bashakanye ariko by’umwihariko uw’umugabo.
Ariko mu bice bimwe na bimwe by’isi hari aho usanga na none ubumwe umugore afitanye n’abo mu muryango we ari bwo buza imbere y’ubumwe umugore yagombye kugirana n’umugabo we.

Mu Isezerano rya Kera n’Irishya, amasezerano hagati y’abashakanye agereranywa n’isezerano Imana yagiranye n’ubwoko bwayo. Ni umubano usaba ko buri wese ashyira mu bikorwa mu buryo butanyura ku ruhande ibyo yiyemeje Umwihariko wo mu Isezerano Rishya ni uko urebye abashyingiranye bafite inshingano zingana (Galat 3: 28). Aha umuntu yakwibutsa ko ibi byavuzwe mu gihe nta buringanire bwariho hagati y’umugabo n’umugore.

Kuba gushyingirwa bigereranywa n’Isezerano Imana igirana n’ubwoko bwayo, ni byo byatumye, Itorero rifata gushyingirwa nk’umuhango wera, wategetswe n’Imana. Bityo rishyiraho n’uburyo bwo uwo muhango wakorwa mu buryo bumwe ku bakristo.

Prof. Elisee Musemakweli, avuga ko mu bihe bya kera kandi byasaga naho umugore wenyine ari we ubujijwe ubusambanyi ariko Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwo bwaje busaba buri wese kuba inyangamugayo maze Itorero rigira iri hame ryo mu butumwa bwiza iryaryo. Muri make inshingano z’umugabo n’umugore ni zimwe (Mariko10:11-12). Umugabo afite inshingano ku mugore we kimwe n’uko umugore azifite ku mugabo we (1 Abakor 7:3-4;33-37). Umugambi w’Imana ku bashyingiranywe ushyira imbere ubumwe, uburinganire, ubwuzuzanye mu gufashanya muri byose kandi mu bihe byose.

Mu nkuru yacu itaha, tuzabagezaho abakurikiye Intumwa mu gutangiza Itorero aribo twakwita Abakurambere b’Itorero bavuga ku ubutane bw’abashakanye. Ese bigeze babushyigikira, ese ntibigeze babwemera? Ndakurarikira gusoma inkuru ikurikira, izakubwira byinshi ku butane bw’abashakanye mu itorero.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.